Fayza Lamari ubyara rutahizamu wa Paris Saint-Germain, Kylian Mbappe, yamugiriye inama, amwibutsa ko afite kujya muri Real Madrid, ariko akibuka ko na Arsenal imwifuza.
Nyuma y'uko benshi bategereje Mbappe kuri Santiago Bernabeau, ntabwo twakirengagiza ko na Arsenal yinjiye muri dosiye ye, ndetse ikaba yiteguye gutanga ibikenewe ngo Mbappe yisange kuri Emirates Stadium.
Amasezerano ya Kylian Mbappe muri Paris Saint-Germain, ari kugenda agera ku musozo. Real Madrid niyo kipe yakunze kugaragaza ko imukeneye, ariko inshuro nyinshi byarangiraga ayiteye umugongo, agahitamo kongera amasezerano muri PSG.
Amakuru yagizwe ubwiru, avuga ko Mbappe yaba yaramaze kumvikana na Real Madrid ibisabwa byose kugira ngo azayisinyire mu mpeshyi y'uyu mwaka.
Birashoboka koko ko Real Madrid yaba yaramaze kumvikana na Kylian Mbappe, ku bijyanye no kuzayisinyira mu mpeshyi, gusa uko byaba bimeze kose, umutoza wa Real Madrid, Carlo Ancellotti, ntabwo yizera ibyo Mbappe yaba yarabasezeranyije kuko aramutse abateye utwatsi, si ubwa mbere yaba abikoze.
Carlo Ancellotti kandi ubwo aheruka kubazwa abakinnyi batanu beza abona isi ifite, mu bakinnyi yagarutseho ntabwo Mbappe yajemo.
Nyina wa Kylian Mbappe, Fayza Lamari mu byo aganiriza umuhungu we, amubwira ko yakagombye no gutekereza kuri Arsenal dore ko ibyo ishaka kujya iha Mbappe, biruta ibyo Real Madrid imwemerera.
Kabuhariwe Kylian Mbappe, aramutse agiye muri Arsenal, si we mukinnyi ukomeye ukomoka mu Bufaransa waba agiye kuyikinira bwa mbere, dore ko na Thierry Henry yabaye muri iyi kipe ibarizwa mu murwa mukuru wa London.
Imwe mu mpamvu ishobora gutuma Mbappe ajya muri Arsenal, ni uko ari ho ibyo yakora byahabwa agaciro kurenza uko byahabwa agaciro Real Madrid.
Mbappe aramutse atwaye UEFA Champions League muri Real Madrid, nta gishya yaba akoze kuko iyi kipe yahaze kwegukana iki gikombe.
Muri Arsenal byaba bitandukanye cyane no muri Real Madrid kuko Mbappe, aramutse afashije Arsenal kwegukana UEFA Champions League, yafatwa nk'Umwami kuri Emirates, dore ko nta mukinnyi n'umwe urayifasha kubona UEFA Champions League.
Ni byo Kylian Mbappe ashobora kugera muri Arsenal bigatanga umusaruro. Kugeza ubu Mikel Arteta yamaze kubaka uburyo bwo guhererekanya umupira muri Arsenal, ku buryo abakinnyi b'iyi kipe bashobora guhererekanya umupira inshuro eshanu mu rubuga rw'amahina ry'ikipe bahanganye.
Guhererekanya umupira kwa Arsenal, ahanini birangira ntacyo bitanze, kuko ubusatirizi bwa Jesus Gabriel na Eduard Nketia ntabwo butanga umusaruro ukomeye cyane.
Kylian Mbappe ni umukinnyi utekereza vuba iyo afite umupira mu rubuga rw'amahina. Birashoboka ko aramutse agiye muri Arsenal, yaba agiye kubyaza umusaruro imipira ba Bukayo Saka, baba bacaracaza mu rubuga rw'amahina.
Amahitamo ni aya Kylian Mbappe. Kugeza ubu igikombe gikomeye yegukanye ni igikombe cy'isi yegukanye muri 2018, ubwo yari kumwe n'ikipe y'igihugu y'Ubufaransa mu Burusiya.
Mbappe afitiye ideni abafana be ryo kubaha UEFA Champions League, kwegukana Ballon d'Or ndetse n'ibindi bihembo bihabwa umukinnyi ukomeye.
Nyina wa Kylian Mbappe, amugira inama yo kuzatekereza ku mahitamo ye hagati ya Real Madrid na Arsenal
Arsenal yinjiye mu makipe yifuza Kylian Mbappe
TANGA IGITECYEREZO