Yemi Eberechi Alade umuhanzikazi akaba n'umwanditsi w'indirimbo uri mu bakomeye mu njyana ya Afro Beat ndetse akaba ari mu bahanzikazi nyafurika bacye bamaze kwigarurira isoko ry'umuziki mpuzamahanga, yagarutse ku bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga basuzugura ibyamamare.
Ibi yabikomojeho nyuma yaho ejo hashize ku munsi w'abakundana wa Saint Valentin, benshi bamwibasiye ku rubuga rwa X bamubwira ko kuba ari icyamamarekazi anafite ifaranga ntacyo bimumariye kuba ntawe afite bizihizanya uyu munsi ndetse ko igihe agezemo yakabaye kuba afite umugabo.
Yemi yikomye abakoresha imbuga nkoranyambaga basuzugura ibyamamare
Mu kubasubiza Yemi Alade yavuze ko abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagashaka kwivanga mu buzima bw'ibyamamare ari naho bahera batangira kubasuzugura kuko bibwira ko ari bagenzi babo nyamara atari ko bimeze.
Uyu muhanzikazi yavuze ko bibabaje kuba ibyamamare bisuzugurwa bikaninjirirwa mu buzima ku mbuga nkoranyambaga
Mu mashusho uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo nka 'Mama Africa', Johnny' n'izindi, yashyize kuri Snapchat yagize ati: ''Birababaje kubona abantu bamwe bakoresha izi mbuga nkoranyambaga bagamije gusuzugura ibyamamare. Mushaka kutwinjirira mu buzima rimwe na rimwe mukanadutuka. Mubona twese duhurira kuri izi mbuga tuganira mukagira ngo turi bamwe''.
Uyu muhanzikazi yibukije abakoresha izi mbuga ko ntaho bahuriye n'ibyamamare nubwo bose bazihuriraho baganira
Yemi Alade w'imyaka 45 yakomeje agira ati: ''Ntimukibwire ko twebwe byamamare turi nkamwe kuko duhurira hano. Ntimukumve ko izi mbuga zibaha uburenganzira kuri twebwe ngo mudusuzugure, twese duhurira hano ariko ntituri kimwe kandi ntibivuga ko mugomba kutatwubaha kuko natwe tububaha''.
