Kigali

Amata yabyaye amavuta! Ubuzima bushya bwa Sunrise FC burimo na Zahabu

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:15/02/2024 12:20
0


Ikipe ya Sunrise FC ibarizwa mu Burasirazuba bw'u Rwanda, ni imwe mu makipe iri mubizima bushya bwiganjemo abakinnyi bakiri bato ndetse benshi bakomoka muri iyi ntara.



Mu mukino wa shampiyona uheruka guhuza ikipe ya Sunrise FC na APR FC, wabaye umukino w'amateka kuri iyi kipe, kuko aribwo yari ikinnye umukino ukomeye ifite umubare mwinshi w'abakinnyi bato, ndetse harimo n'umubare mwinshi w'abakinnyi kavukire.

Uyu mukino, warangiye Sunrise FC itsinzwe igitego 1-0 gusa ikaba yarihariye umukino mu gice cya kabiri. Mu bakinnyi iyi kipe yari ifite bakiri bato, barimo; Eric Irihamye w'imyaka 19, Cédric Nshuti aimé w'imyaka 20, Mico Ndoli Kevin w'imyaka 20, Shema Frank Mahrez w'imyaka 19, Salfa Emmanuel w'imyaka 19 ndetse na Mahoro Pacifique w'imyaka19.

Ubuzima bushya muri Sunrise FC bwatangiye ubwo umutoza Jackson Mayanja yageraga muri iyi kipe gusa akaba yarasanze igitekerezo cyo gukunisha abakinnyi bakiri bato nk'uko Perezida wa Sunrise FC Hodari Hilary yabitangarije InyaRwanda mu kiganiro bagiranye.

Yagize Ati" iyo urebye ibyabaye ni Amata yabyaye amavuta. Urabizi ikipe irahenda, abakinnyi barahenda kugura abanyamahanga, hari n'igihe usanga ibyo wamushakagaho ntabyo afite ukaba urahombye. Twe nk'ikipe ya Sunrise FC twahoze twifuza umutoza waduha abana bashoboye ibintu bazi gukina, twahita dufata uwo murongo. Hari abatoza usanga badakunda gukinisha abakinnyi bakiri bato ku nyungu zabo rimwe na rimwe, ariko Jackson Mayanja akiza twaraganiriye dusangana umurongo agenderaho natwe niwo twifuzaga, niho mutangiye kubona aba basore bakiri bato.”

Hadari Hiraly uyobora Sunrise FC yemereye InyaRwanda ko ubu  iyi kipe itazigera isubira inyuma mu kuzamura abana b'abanyarwanda 

Perezida wa Sunrise FC kandi yakomeje avuga ko Mayanja akiza yababwiye ko mu Rwanda hari impano ikibura ari ukwitabwaho. Ati" Akihagera yatubwiye ko hano mu Rwanda hari impano, atubwira ko uhereye kuri bano bana bafata imipira ku kibuga baba bazi gukina, icyo gihe twatangiye gukina imikino ya gicuti hagati y'ikipe nkuru n'amakipe mato y'inaha, kugira ngo turebe ko twabonamo abo bana.

Mico Ndoli yavuye mu Isonga, ajya mu Ntare, nyuma ahita ajya muri Sunrise FC

Mu kiganiro n'itangazamakuru nyuma y'umukino wa APR FC, umutoza Jackson Mayanja yavuzeko abakinnyi bakiri bato ariyo nkingi y'ikipe kandi amenyereye kubana nabo cyane.

Yagize Ati" Ndi umutoza wabigize umwuga, abakinnyi bakiri bato bagomba gukina ndashaka kubaka nibura abakinnyi b'ikipe y'igihugu Amavubi. Dufite abakinnyi bagera kuri 5 bakiri bato ngirango mwababonye, ni abana twafata nka zahabu mu myaka iri imbere. Buri mukinnyi wese yakina upfa kuba umwereka uburyo buzima bw'imikinire. Aba bana mubonye niba barigukina na APR FC kuriya mutazi aho bavuye, ni ikimenyetso cy'uko bazaba beza mu mupira w'amaguru mu Rwanda." 

Jackson Mayanja yasanze ikipe ya Sunrise FC iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona, ndetse ikaba yari imaze gutandukana n'umutoza Muhire Hassan wari watangiye shampiyona.

Perezida wa Sunrise FC akomeza aganira na InyaRwanda, yamaze impungenge abakunzi ba Sunrise FC avuga ko ari umushinga utazasubira inyuma. Ati" Hari igihe ikintu gitinda kubakwa, ariko iyo umusingi ugiyeho, undi wese aba agomba kuwukurikira. Turifuza kongerera amasezerano umutoza dufite tugakomeza gukorana, ariko n'undi wese waza muri Sunrise FC, icya mbere gisabwa ni uko agomba kuba afite ubushobozi bwo kuzamura abakinnyi."

Perezida kandi yavuze ko batangiye umushinga uhoraho wo kujya bazenguruka imirenge igize  akarere ka Nyagatare ba Gatsibo, ikipe nkuru ikajya ikiraho imikino ya gicuti mu buryo bwo gushaka impano z'abakiri bato.

Sunrise FC ubu iri ku mwanya wa 8 n'amanota 25, mu mikino 20 ya shampiyona, mu mikino 5 iheruka ikaba yaratsinze 3 inganya 1 itsindwa umwe.

Irihamye Eric w'imyaka 19 ni umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi dore ko yanakiniye u Rwanda mu batarengeje imyaka 17 muri CECAFA yabereye i Rubavu, uyu mwaka akaba aribwo azasoza amashuri yisumbuye 

ku mukino Sunrise FC yatsinzwemo na APR FC, Mayanja ku munota wa 25 yahise akuramo Vincent hinjira Shema Frank Mahrez, wagoye APR FC  cyane, akaba umwana uvuka i Matimba muri Nyagatare 

Kuva Sunrise FC yashingwa, uyu mwaka w'imikino ni ifite umubare munini w'abakinnyi bari munsi y'imyaka 23 

Mahoro Pacifique ni umwe mu banyezamu bakiri bato beza muri mu Rwanda

Shema Frank bakunze kwita Mahrez, ni umwe mu bakinnyi batanga icyizere mu myaka iri imbere mu bakinnyi b'imbere baca mu mpande







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND