Kigali

Meddy arifuza gukorana indirimbo n'umusore ufite ubumuga

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:15/02/2024 10:28
0


Umuhanzi Ngabo Medard wamamaye nka Meddy, yatangaje ko yifuza gukorana indirimbo n'umusore ufite ubumuga bwo gutabona, John B Sengleton



Umwaka umwe urashize, umuhanzi Ngabo Jorbet Medard uzwi nka Meddy aretse umuziki uzwi nk'uw'Isi, ayoboka ndetse animariramo uwo kuramya no guhimbaza Imana.

Zimwe mu mpamvu zigarukwaho zatumye areka umuziki wiganjemo ubutumwa bw'urukundo yatangaga, ni urupfu rwa Mama we,Cyabukombe Alphonsina witabye Imana ku wa 14 Kanama 2022.

Amakuru avuga ko umubyeyi we yajyaga amusaba kuzakorera Imana kenshi, bityo amaze kwitaba Imana, Meddy yiyemeza gushyira mu bikorwa icyifuzo cya Mama we cyane ko yari umuntu usenga cyane.

Kuva Meddy yiyeguriye Imana, amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri 'Grateful' yashyize hanze ku wa 134 Mutarama 2023 ndetse na 'Niyo Ndirimbo' yakoranye na Adrien Misigaro yo ku wa 15 Mutarama 2024 iri no mu zikunzwe cyane.

Iyi ndirimbo 'Niyo Ndirimbo' yanabaye imbarutso yo gutangaza ko Meddy yifuza gukorana n'umunyempano ufite ubumuga bwo kutabona, John B Sengleton ushimwa na benshi.

Uyu musore usanzwe afite indirimbo zirimo 'Akagezi, Nyakira, Ndakwizeye' n'izindi, yakoze ku mutima Meddy ubwo yaririmbaga indirimbo 'Niyo Ndirimbo' ya Meddy na Adrien Misigaro.

Uyu musore mu gace gato yaririmbye, akagashyira ku rubuga rwa Instaram, yagakurikije amagambo agira ati "Ni ukuri kose Yesu ni mwiza cyane nabiririmba bukira, bugacya sinumve bihagije. Amaso yanjye yabonye ubwiza bweeeee. Utazi uko Yesu ari mwiza azambaze nzamubwira".

Aya magambo n'ijwi ry'uyu musore, byakoze ku mutima bituma Meddy, yanzura ko agomba gukorana indirimbo n'uyu musore ufite impano itangaje.

Meddy yatangariye iyi mpano y'uyu musore, avuga ko amujyanye mu mwuka, asaba Yannick wakoze amajwi ya 'Niyo Ndirimbo' ko yakora indirimbo ya Meddy n'uyu musore.

John B Senglton ni umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba afashwa na Kina Music ya Clement Ishimwe. Uyu musore akora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

Meddy yashimye impano ya John B Sengelton, amwemerera indirimbo


Meddy yiyeguriye imana kuva umubyeyi we yakwitaba Imana

Reba indirimbo 'Niyo Ndirimbo' ya Meddy na Adrien Misigaro

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND