Kigali

The Ben yatanze ibyishimo bisendereye i Kampala, abakundana birabarenga -AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:15/02/2024 7:30
1


Igitaramo The Ben yakoreye i Kampala cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru kirangwa n’udushya turimo ubwitabire buri hejuru bw’abakunzi b’umuziki bazanye n’abakunzi babo na cyane ko hari ku munsi w’abakundana (Saint Valentin).



Ni igitaramo cyabereye ahitwa UMA SHOW GROUNDS hasanzwe habera ibitaramo bikomeye. Cyabaye kuri uyu wa 14 Gashyantare 2024 ku munsi w'abakundana.

The Ben yagiye ku rubyiniro ahagana saa Saba z’ijoro ategerejwe n’ibihumbi by’abantu biganjemo abakundana bari banasohokanye abakunzi babo.

Mbere y’uko ajya ku rubyiniro yabanjirijwe n’abarimo Sintex waje atunguranye muri iki gitaramo, n’abanyarwenya batandukanye barimo Tenge Tenge ugezweho muri iyi minsi i Kampala, Sheebah Karungi, n’abandi.

The Ben waririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe, yeretswe urukundo n’abakunzi b’umuziki muri Uganda, aririmba indirimbo nka "Habibi", "Binkorera" yakoranye na Sheebah, "This is Love" yakoranye na Rema Namakula, "Ndaje", "Naremeye" n’izindi.

Yageze kuri "Ni Forever" abantu barirekura cyane

Indirimbo "Ni Forever" igezweho muri iyi minsi mu karere bwari ubwa mbere The Ben yari ayiririmbye ku mugaragaro muri Uganda. Byagaragaye ko ari indirimbo ikunzwe cyane.

The Ben yahawe amafaranga imifuka iruzura ayandi barayasanza!

Mu muco w’abanya-Uganda iyo bishimye batanga amafaranga. Ni nabyo byabaye ubwo umuhanzi nyarwanda The Ben yari ari ku rubyiniro.

Yahawe amafaranga menshi kugeza ubwo atangira kuyashyira mu mufuka ariko biba iby'ubusa iruzura, bahitamo kuyashyira ku rubyiniro. 

Inyubako ya Uma Show Grounds yaberagamo iki gitaramo cya The Ben, yuzuye bamwe babura aho bajya barebera ku byuma bisakaza amashusho.

The Ben wagiye muri Uganda aherekejwe n'umugore we Uwicyeza Pamella, yeretswe ko akunzwe cyane i Bugande, nawe asezeranya abakunda umuziki ko azakomeza kubashimisha.


Abantu benshi bishimiye The Ben




The Ben yageze ku ndirimbo Ni Forever abantu barabyina karahava


The Ben yaririmbanye n’abafana kuva ku munota wambere


The Ben urukundo yeretswe I Bugande ntazarwibagirwa


Sheebah Karungi ku rubyiniro


Sheebah mu ndirimbo yakoranye na The Ben


Sintex yageze kuri Cyakoze abantu baranyurwa


Tenge Tenge umwe mu banyarwenya bagezweho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Omar 11 months ago
    Theben nkumuhanzi mwiza singombwa NGO burimunsi asohore indirimbo nshya ziriya yakoze nizibihe byose yubahwe Kandi nibyiza kumuziki nyarwanda ahantu hose usigaye ukunzwe gusa bamwe mubahanzi bacu bagomba kubaha na bagashyira hamwe bazajyera kure respect always tiger b always on 🔝



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND