Kigali

Menya ibyo Abakiristu basabwa mu gihe cy'Igisibo gitagatifu cyatangiye

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:14/02/2024 21:24
0


Abakiristu batangiye igihe cyiswe Igisibo Gitagatifu mu rwego rwo kwitegura kwizihiza Pasika, niyo mpamvu InyaRwanda yahisemo kubagezaho ibyo abakiristu bagomba kibahiriza mu Gisibo Gitagatifu.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2024, Abakiristu Gatolika mu Rwanda no ku Isi hose batangiye igisibo gitagatifu, niyo mpamvu tugiye kubagezaho urugendo rwose abakiristu bakora kugira ngo bizihize Umunsi Mukuru w'izuka rya Yezu Kiristu.

Igisibo ku bakurisitu ni umwanya wo kureka ibyaha bagasenga ndetse bakigomwa ibyabashimishaga byose bakanafasha abakene. Abigishwa, bazabatizwa mu gihe cya Pasika bakorerwaho imihango mbere yo guhabwa isakaramentu rya Batisimu.

Igihe cy'Igisibo gitangira kuwa Gatatu w'Ivu, kikagera kuwa Kane Mutagatifu mbere ya Misa y'Isangira rya Nyagasani. Muri iki gihe ntibavuga cyangwa ngo haririmbwe Aleluya kuva igisibo gitangiye kugeza ubwo haba Misa yitwa igitaramo cya Pasika iba kuwa Gatandatu Mutagatifu.

Igisibo gitangizwa n'umuhango wo Gusigwa Ivu ku gahanga nk'ikimenyetso cyo kwicisha bugufi; uwo munsi kandi abakiristu bubahiriza gusiba kurya.

Igisibo kimara iminsi 40 ariko hatabariwemo iminsi yo ku cyumweru, icyumweru gisoza igisibo bacyita icyumweru gitagatifu kikaba gitangira ku munsi Mukuru wa Mashami ndetse icyo cyumweru bakita icyumweru cy'Ububabare bwa Nyagasani.

Icyumweru gitagatifu cyagenewe kwibutsa Ububabare bwa Yezu, kuva ubwo asesekaye i Yeruzalemu ari Umutabazi. Mu maparuwasi no mu masantarali yo muri Kiliziya Gatolika haba umwanya wo kuzirika Ububabare bwa Yezu mu nzira y'umusaraba bazirikana urugendo Yezu yaciyemo bagiye kumubamba ku musaraba.

Kuwa Kane w'icyumweru Gitagatifu, mu gitondo, Umwepiskopi atura Misa afatanyije n'Abasaserdori bo muri diyosezi ye, agaha umugisha amavuta matagatifu azakoreshwa mu mihango Mitagatifu.

Ku gicamunsi cyo kuwa Kane mu w'icyumweru gitagatifu hasomwa Misa bita iy'Isangira Ritagafu ndetse umusaseridoti agakoreramo umuhango wo koza ibirenge abateguye mu rwego rwo kwibuka uko Yezu yogeje ibirenge Intumwa 12.

Kuwa Gatanu Mutagatifu nta Gitambo cya Misa batura ahubwo basoma ivanjiri y'Ububabare. Icyo gihe Ubushyinguro Butagatifu (Tubernacle) nta Ukarisitiya ziba zikirimo ahubwo Misa yo kuwa Kane irangiye isakaramentu rijyanwa muri Chapelle kuburyo inkongoro zongera kugarukamo nyuma yo gutura igitambo cya misa mu gitaramo cya Pasika.

Mu butumwa bwatanzwe na Perezida w'Inama y'Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Gashyantare 2024 mu muhango wo gutangiza Igisibo gitagatifu, yavuze ubusobanuro bw'iki Gisibo.

Ati: "Igisibo ni igihe cyo gutsinda ukwikunda kugira ngo dushyire Imana imbere mu buzima bwacu, abe ariyo ihabwa ikuzo, aho kugira ngo abe ari twe twubahwa cyangwa tugaragara. Ni igihe cyo gutsinda ukwireba gutuma tutakira abandi." 

Igisibo ku bakiristu Gatolika gihuzwa na rimwe mu mategeko ya Kiliziya Gatolika rigira riti" Urajya usiba mu minsi yategetswe." Bityo abakiristu basabwa gusiba kurya by'umwihariko abatabashije gusiba kurya bagomba kureka kurya ndetse bagafasha abakene basabwa gusenga cyane.


Antoine Cardinal Kambanda yasabye abakiristu gusenga bicishije bugufi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND