Miss Keza Maolithia wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2022, yerekanye umusore wegukanye umutima we, ashimangira urwo bakundana ku munsi wa Saint Valentin.
Abantu benshi bakomeje gushimangira ko uyu mwaka ari umwaka wihariye ku buzima bw’urukundo rw’abakobwa baciye mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda by’umwihariko abegukanyemo amakamba atandukanye.
Nyuma ya Miss Nishimwe
Naomi, Miss Kayumba Darina, Miss Phiona n’abandi, Miss Keza Maolithia nawe
yateye intambwe yereka Isi yose umusore yihebeye ku munsi
wahariwe abakundana.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Miss Maolithia yifashishije ijambo ry'Imana riboneka mu 1Abkorinto:3 risobanura ko urukundo ruhebuje byose, maze ashimangira urwo akunda Cedric amwifuriza Saint Valentin nziza.
Uyu musore ni Rutazigwa
Cedric, sanzwe azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane mu gufasha abantu
gukora imyitozo ngororamubiri, akanabagira inama y’ibyo bakwiye gukurikiza
mu rwego rwo kugumana imiterere myiza y’umubiri.
Keza Maolithia ni
umukobwa wegukanye ikamba ry’igisonga cya mbere mu irushanwa rya Nyampinga w’u
Rwanda ryegukanwe na Nshuti Muheto Divine, ari nawe ucyambaye iri kamba nyuma y’uko
iri rushanwa rihagaze.
Keza Maolithia yegukanye ikamba ry'igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda
Miss Maolithia yambitswe ikamba na Amanda Akaliza yari asimbuye
Ari mu rukundo rw'umutoza mu by'imyitozo ngororamubiri
Kuri uyu munsi w'abakundana nibwo Maolithia yashyize urukundo rwe na Cedric ku mugaragaro
Rutazigwa Cedric, umukunzi wa Miss Keza Maolithia
Miss Maolithia niwe ucyambaye ikamba ry'Igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO