Habimana Patrick [Day Maker] uri kuzamuka neza mu muziki akanaba umuhanga mu gutunganya umuziki, yavuze uko yageze ku rugero rwo kumurika umuzingo w’indirimbo 22 ashagawe n’abakunzi be.
Umuziki ukomeje kunguka impano nshya mu
bice binyuranye binyuze muri gahunda ya InyaRwanda y’Ubuhanzi n’Imyidagaduro mu
Turere. Twageze mu nsisisiro z’iwabo wa Day Maker uri mu bazamuka neza mu Karere ka Musanze, tugirana nawe ikiganiro.
Uyu musore yatangiye agaragaza ko bitoroshye gukorera umuziki mu Ntara ariko akaba akora iyobwabaga. Ati; ”Ndi ahantu kure
cyane hatabasha kuba hagera itangazamakuru rifite umuziki neza nk'uko abandi
bameze mu mujyi wa Kigali, ariko mbasha gukora cyane mu mbaraga zanjye.”
Uyu musore uhuza umwuga wo gutunganya umuziki
no kuririmba, yavuze ku mvano y’ubushobozi bumufasha gukora umuziki ati: ”Njyewe
ubundi ntunganya indirimbo, amafaranga mbasha kuba nashora mu muziki wanjye,
nayo mba nakoreye mu gutunganya indirimbo z’abandi.”
Yerekana ko hakiri imbogamizi igikomereye
impano z’abahanzi batabarizwa mu mujyi wa Kigali, ati; ”Ikibazo dufite ni icyo
kumenyekanisha ibikorwa byacu no kubona abadufasha mu bujyanama [Management] naho
ibikorwa byo ni byiza.”
Day Maker, izina rye rimaze gushinga imizi mu
bice by’amajyaruguru, akaba afite indirimbo zinyuranye amaze gushyira hanze
zirimo izikunzwe cyane nka "Location" na "Intro".
Mu gihe cy’imyaka itari myinshi amaze mu muziki by’umwuga, yabashije gushyira hanze umuzingo we wa mbere yise ‘Fame
Is Gift’ uriho indirimbo 22 ndetse yabashije kuyimurika mu gitaramo cyitabiwe n'abagera kuri 400.
Kuva mu buto bwe, yakundaga umuziki
ariko by’umwihariko agakorwa ku mutima n’ibihangano bya Riderman. Abivuga agira
ati: ”Nakuze nkunda umuhanzi witwa Riderman, twese turabizi nk’abanyarwanda
indirimbo ze nyinshi zaratwemeje.”
Agaragaza ko kugeza ubu ubufasha akeneye cyane kimwe n’abandi bahanzi ni ukubumva ndetse n'ubishoboye akabafasha
kumenyekanisha ibikorwa byabo by’umwihariko nk’abahanzi bakorera mu Ntara.
Day Maker yafashe umwanya arata amashimwe
QD ugezweho mu ndirimbo "Teta" na we w’i Musanze ku Ntambwe yateye ubu igihugu
cyose kikaba kimaze kumumenya.
Ikiganiro cyabereye mu gace Day Maker avukamo afatanya n’urungano n’ababyeyi kuririmbana nabo indirimbo ze ubona ko bazizi.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DAY MAKER KU IVUKO KWA RATA TETA
KANDA HANO UREBE IBIHANGANO BYA DAY MAKER
TANGA IGITECYEREZO