Ku munsi w’abakundana wubatse izina rya St Valentin, bamwe bamamaye mu myidagaduro yo mu Rwanda, batanze ubutumwa kuri uyu munsi bukubiyemo inama.
Ubusanzwe umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki
ya 14 Gashyantare ku Isi hose, ufatwa nk’umunsi w’abakundana. Ni umunsi
uhurirana n’umunsi Kiriziya Gatolika izirikana ku buzima bwa Mutagatifu
Valentin.
Seburikoko yatangaje ko yemera St Valentin nk’umunsi
abemera abatagatifu biyambaza uwo
Mutagatifu.Yibukije abawemera ko bazirikana ibikorwa bikomeye yakoze bakabiha
agaciro.
Niyitegeka Gratien uzwi ku mazina arimo Papa Sava,
Sekaganda n’ayandi, yagize ati “ St Valentin nzi ko ari umunsi abemera
abatagatifu bazırikana ,bakaniyambaza uwo Mutagatifu nyine!. Inama natanga ku
bawemera, ni uko bazirikana ibikorwa by’abo bazirikana ,kandi bakabiha agaciro
mbere y’ibindi byose''.
Ndayirukiye Fleury uzwi nka Fleury Legend, umugabo wa
Bahavu Jeanette wamamaye mu gukina filime nyarwanda, ni umwe mu bagarutse ku
busobanuro bw’uyu munsi yarategerezanije amatsiko, anatanga inama ku
bawizihiza.
Mu kiganiro na InyaRwanda yagize ati “Valentine’s
Day ni umunsi wo kwizihiza urukundo,
kwita ku wo ukunda. Kuri njye numva ari umunsi abantu bagakwiye kwereka abakunzi
babo uko babitayeho nko kubaha impano, kubasohokana ahantu heza, bakongera kuganira
ku rukundo rwabo”.
Fleury Legend umenyerewe mu kazi ko gufata amashusho
ya filime zirimo n’iza Bahavu umugore we, watangaje ko St Valentin ari umunsi
wo kwizihiza urukundo. Uyu mugabo, yanatomoye umukunzi we Bahavu Jeannettte
Usanase.
Akoresheje urubuga rwa Watsup yanditse agira ati “
Umunsi mwiza w’abakundana mwamikazi. Ndumva mpiriwe cyane kugira urukundo rw’ukuri.
Ndagukunda cyane mukunzi”.
Umunyarwenya Feruje we, yagarutse ku batwarwa n’irari bashimisha imibiri yabo bagakora amahano
abasigara mu ngaruka mbi zangiza ubuzima bwabo.
Nahimana Clémence uzwi nka Feruje akaba na nyiri filime " Shenge Series", yahanuye urubyiruko
Ati “Ku Rubyiruko bakwiye kumva ko Saint Valentin atari
umunsi wo kwiyandarika nubwo abenshi bafata Saint Valentin nk'umunsi wo
gushimisha umubiri nyamara siko bimeze. Nibakundane urukundo rudashingiye ku
irari ry'imibiri gusa, ahubwo bite ku rukundo ruramba”.
Umuraperi Karigombe ubarizwa mu Bisumizi, yatangaje ko we nta mukunzi afite ariko
avuga ko bitamubuza gutanga inama ku baryohewe n’uyu munsi.
Ati “ Nta mukunzi mfite! Ariko icyo nabwira
abakundana ni uko, umunsi wose wishimanye n'uwo ukunda ubahindukira St Valentin
yanyu, naho uyu munsi ngarukamwaka ni umunsi rusange”.
Uyu muhanzi w’umuhanga mu kuririmba indirimbo zirimo
n’izigaruka ku rukundo, yatuye abizihiza uyu munsi ndirimbo ye “ Anicky” irimo amagambo
meza y’urukundo, yaririmbye afatanije na The Major ubarizwa mu itsinda rya
Symphony.
TANGA IGITECYEREZO