Kigali

Amatike yashize! Akari ku mutima wa The Ben nyuma yo kwakiranwa urugwiro muri Uganda-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:14/02/2024 12:27
0


The Ben yageze mu mujyi wa Kampala muri Uganda aho agiye gukorera igitaramo, yakirwa bikomeye n’itangazamakuru n’abakunzi b’umuziki bo muri iki gihugu.



The Ben yageze Kampala ari kumwe n’umugore we Uwicyeza Pamella. Yakiriwe n’abanyamakuru benshi bari bamutegerezanyije amatsiko. Yahise aganira n’itangazamakuru, avuga ko yishimiye kugaruka mu rugo kandi ko yiteguye gukora amateka ku munsi w’abakundana.

Nyuma yo kuganira n’itangazamakuru, yahise ajyanwa kuri hoteli aho yagombaga kuruhukira. The Ben yabwiye InyaRwanda ko muri Uganda ari mu rugo ndetse ko yiteguye gutanga ibyo afite agashimisha abakundana.

Mugisha Benjamin (The Ben), umuhanzi mpuzamahanga w'umunyarwanda, ategerejwe mu gitaramo ari buhuriremo na Sheebah Karungi, abanyarwenya bagezweho barimo Tenge Tenge Bo muri Uganda, Sintex wo mu Rwanda, n’abandi.

Iki gitaramo cyateguwe n'umunyarwenya Alex Muhangi, biteganyijwe ko kiba kuri uyu wa Gatatu ku munsi w'abakundana (Saint Valentin), tariki 14 Gashyantare 2024 kuri Uma Show Grounds.

Kwinjira ni ibihumbi 20 by’amagande n’ibihumbi 50 n’ameza y’ibihumbi 500. Kugeza ubu uteye icyumvirizo mu bategura iki gitaramo biravugwa ko amatike yamaze gushira.

The Ben yategerejwe umunsi Wose!

Indege yagombaga kugeza The Ben ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe mu gitondo cyo ku itariki 13 Gashyantare 2024, yagize ibibazo cya tekinike birangira ahageze saa Cyenda zo mu rukerera rwo ku itariki 14 Gashyantare 2024 ari nawo munsi w’igitaramo.


The Ben ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege 


The Ben agatoki ku kandi n’umugore we Pamella bageze ku kibuga cy’indege i Kampala


Thé Ben aganira n’itangazamakuru ryamutegereje amasaha 18 ku kibuga cy'indege


The Ben yakiriwe na Alex Muhangi wateguye iki gitaramo 


The Ben na Pamella bakirijwe indabo



Itorero ryagombaga kwakira The Ben 

REBA INDIRIMBO "NI FOREVER" YA THE BEN ISHOBORA KUZA GUTIGISA KAMPALA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND