RFL
Kigali

Urubyiruko rwasabwe kudaterwa ipfunwe no kugura agakingirizo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:14/02/2024 10:52
0


Ku munsi mpuzamahanga w’Agakingirizo wizihijwe kuri uyu wa 13 Gashyantare 2024, urubyiruko rwasabwe kudaterwa ipfunwe no kugura agakingirizo mu gihe hakigaragara umubare munini w’abishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye ikabaviramo kwandura virusi itera SIDA.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2024 nibwo Isi yose yizihije umunsi wahariwe Agakingirizo. Mu mujyi wa Kigali uyu munsi wizihirijwe muri Lemigo Hotel aho abitabiriye bari biganjemo urubyiruko n’abanyamakuru bahawe umukoro wo gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA ndetse no kutagira ipfunwe ryo kugura agakingirizo.

Uyu munsi mpuzamahanga w'Agakingirizo [International Condom Day] wizihijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) hamwe n’abafatanyabikorwa bacyo harimo Umuryango Mpuzamahanga wa AHF [AIDS Healthcare Foundation], Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta (NGO’s Forum) n'abandi. 

Mu biganiro byatanzwe n’abarimo Nteziryayo Narcisse wo muri AHF yatangaje ko uyu munsi watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 2009 nyuma y’aho babonye ko hari indi minsi yizihizwa, hatekerejwe ko hagomba kubaho n’umunsi wahariwe Agakingirizo.

Dr.Julius Kamwesiga wa AHF yatanze ikaze kubitabiriye uyu munsi w'Agakingirizo

Yakomeje asobanura ko uyu muryango ushyize imbere gukangurira abanyarwanda bose cyane cyane urubyiruko kwirinda SIDA by’umwihariko hifashishijwe ikoreshwa ry’agakingirizo bikomeje kugenda biba ingorabahizi mu rubyiruko rudakozwa ibyo kugakoresha bishinze iraha. 

Hatanzwe ikiganiro nyigisho ku kamaro k'agakingirizo mu gukumira ubwandu bushya

Agaruka ku kibazo cy’abavuga ko udukingirizo twabuze mu mashuri ya Kaminuza, Nteziryayo Narcisse yasobanuye ko udukingirizo twashyizwe mu mashuri ya Kaminuza za Leta hakoreshejwe “Condom Dispensers” kandi ko iyo dushize ababishinzwe babaha utundi. Icyakoze yavuze ko igihe twashize ntibahabwe utundi, haba habaye kurangara ku babishinzwe muri Kaminuza.

Dr. Ikuzo Basile uhagarariye ishami rishinzwe gukumira ubwandu bwa virusi itera SIDA mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), na we mu ijambo rye, yagaragaje intego bafite irimo kugabanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, kurwanya ikwirakwizwa ry’iyi ndwara ikomeje kwiyongera uko bwije n’uko bucyeye dore ko ikoreshwa ry’agakingirizo riri hasi cyane. 

Yasabye urubyiruko ko rugomba gucika ku ngeso yo kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, by’umwihariko kutagira ipfunwe ryo kugura agakingirizo dore ko benshi mu rubyiruko bagaragaje ko baterwa isoni no kujya kutugura aho bagenda biguruntege rimwe na rimwe bagera muri butike ntibatinyuke kukavuga mu izina bagahitamo kugahimba andi mazina.

Urubyiruko rwasabwe kudaterwa ipfunwe no gukura agakingirizo

Dr.Ikuzo yibukije urubyiruko ko agakingirizo nta soni gateye kandi ko ari igikoresho nk’ikindi cyose ku buryo kukagura bitagomba gukorerwa mu bwihisho. Yabwiye urubyiruko ko kugira ipfunwe ry’agakingirizo bitaguranwa ubuzima. 

Nooliet Kabanyana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Imyiryango 139 itari iya Leta (NGO’s Forum), mu kiganiro yatanze, yibukije urubyiruko kwibuka kugoresha agakingirizo igihe kwifata byabananiye anabibutsa ko kurwanya ubwandu bushya ari inshingano zabo.

Abitabiriye uyu munsi bibukijwe ko gukumira ubwandu bushya bwa SIDA ari inshingano zabo

Yakomoje cyane ku kuba umunsi wahariwe Agakingirizo warashyizwe ku itariki ya 13 Gashyantare mbere ya 14 Gashyantare ku munsi wa Saint Valentin w’abakundana. Yahamije ko impamvu ari uko bagirango bibutse urubyiruko kwibuka gukoresha agakingirizo kuri uyu munsi usanga benshi bizihiza urukundo rwabo bakora imibonano mpuzabitsina.

Urubyiruko rwibukijwe ko rwaha impano y'udukingirizo abakunzi babo ku munsi wa Saint Valentin

Kabanyana yasoje ababwira ko mu by’ukuri nta mpano yaruta guha agakingirizo umukunzi wawe ku munsi wa Saint Valentin dore ko uba uri kurinda ubuzima bwe kandi nawe wirinda. Urubyiruko rusabwe ibi mu gihe mu bushakashatsi buherutse gukorwa bwagaragaje ko ku mwaka abantu 5,000 bandura virusi itera SIDA biganjemo urubyiruko cyane cyane abana b’abakobwa kuva ku myaka 16.

Platini P yasusurikije abitabiriye uyu munsi anabibutsa akamaro ko gukoresha agakingirizo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND