RFL
Kigali

Saint Valentin: Menya impano 15 wagenera umukunzi zikamunyura

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:14/02/2024 7:19
0


Wa munsi w’abakundana wageze! Buri wese ufite umukunzi arashyashyana aharanira kumushimisha no kumusigira urwibutso ruzahora rutemba mu mutima we. Impano ni nyinshi zo kumugenera, ariko hari iz’ibanze abantu batandukanye bagaragaza zo kubakiraho.



Gukunda ni kimwe mu bintu byiza kandi bitangaje bishobora kuba ku muntu. Bikaba agahebuzo iyo ukunzwe n’uwo umutima wawe wihebeye kuko bihindura ubuzima bwawe umunezero uhoraho.

Ni nayo mpamvu itariki ya 14 Gashyantare, umunsi ubusanzwe Kiliziya Gatolika yageneye Mutagatifu Valentin (Saint Valentin) ufatwa nk’umurinzi w’abakundana, warenze imbibi z’idini utangira kuzirikanwa no kwizihizwa na buri wese ufite uwo bakundana.

Ni umunsi abantu bato n’abakuru, abaroheje n’abakomeye usanga bongera kubwirana amagambo meza y'urukundo ari na ko bahererekanya impano nk’uburyo bwo kongera kugaragarizanya agaciro buri umwe afite mu buzima bwa mugenzi we.

Hari bamwe ariko usanga kumenya impano ikwiriye bagenera abakunzi babo biba ingorabahizi, ari nayo mpamvu twifashishije imbuga zitandukanye zirimo El Crema tubakusanyiriza urutonde rw’ibintu 15 byoroheje waha umukunzi wawe kuri uyu munsi:

1. Chocolat

Niba uri umusore ukaba wibaza impano waha umukunzi wawe kandi yoroheje bitewe n’ubushobozi ufite, hari ubwoko butandukanye bwa ‘chocolat’ ushobora kumugurira kandi umutima we ukishima.

Kugira ngo birusheho kumuryohera ushobora kuyiherekeresha indabo, ukaba wabimushyikiriza wowe ubwawe cyangwa ukamutumaho umuntu.

2. Divayi

Nta cyashimisha umukunzi wawe kuri uyu munsi nk’impano ya divayi by’umwihariko itukura dore ko nayo ubwayo isanzwe ikoreshwa mu kwizihiza urukundo. Ushobora kumuha icupa rifunze neza, cyangwa ukaba wayikoresha mu guherekeza amafunguro mwasangiye haba mu rugo cyangwa aho mwasohokeye.

3. Imyenda

Niba uteganya kuza gusohokana n’umukunzi wawe kuri uyu munsi mugasangira mwishimira urukundo ruri hagati yanyu, ushobora kumutungura ukamugurira ikanzu ari buze kuba yambaye.

Uretse kuba ibi bimurinda guhangayika ashakisha umwenda ari buze kwambara ukakunyura, ni n’uburyo bwo kumwereka ko urukundo umukunda rwaguhaye ubushobozi bwo kumenya ibimubereye.

4. Serivisi za ‘spa’

Mbere yo gutekereza gahunda zirebana no gusangira, ushobora gutungura umukunzi wawe ukamusaba ko mujyana aho batangira serivisi zo kuruhura umubiri ‘spa’. By’umwihariko ariko mushobora gusaba gukorerwa ‘massage’ igenewe abakundana, aho muyikorerwa mu cyumba kimwe kandi giteguye mu buryo bunogeye ijisho.

5. Inkweto

Si umusore cyangwa umugabo gusa ushobora gutungura umukunzi we akamugurira impano y’umwambaro, kuko n’umugore ashobora kubikora ariko noneho akaba yamugurira inkweto.

Niba wibaza impano yoroheje kandi itagoye kubona waha umukunzi wawe uyu munsi, nyarukira mu iduka umugurire inkweto ariko wibande cyane ku zo ashobora kwambara mu bihe bisanzwe nka ‘sneakers’.

6. Isaha

Ku rutonde rw’impano zoroheje kandi zishobora kuboneka mu byiciro bitandukanye bitewe n’amikoro yawe ntihaburamo isaha. Isaha uretse kuba ari kimwe mu by’ibanze ku muntu wese uzi kandi ukunda kurimba, ni n’uburyo bwo kwibutsa umukunzi wawe kujya azirikana kubahiriza igihe mu byo akora byose.

7. Ububiko bw’udukoresho akunda gukenera

Niba umusore mukundana cyangwa umugabo wawe ari umuntu ukunda kubika utuntu twose ku murongo, impano yoroheje ushobora kumugenera kuri uyu munsi w’abakundana ni agasandaku ashobora kubikamo udukoresho tw’ingenzi nk’amasaha, imikufi n’impeta.

8. Umubavu

Umubavu ni imwe mu mpano waha umukunzi wawe waba uri umugore cyangwa uri umugabo akishima ndetse akongera kwibuka ko umukunda kandi iteka uhora umuzirikana.

9. Ikawa n’agakombe kayo

Niba uzi neza ko umukunzi wawe akunda ikawa byahebuje, ushobora kumutungura kuri uyu munsi wa Saint Valentin ukaba wamugurira iyo azajya yitekera ndetse n’agakombe ashobora kuyitwaramo agiye nko ku kazi cyangwa ahandi. Kugira ngo ariko birusheho kumushimisha, ushobora gusaba aho wayiguriye akaba aribo bayimugezaho.

10.Ibikoresho byifashishwa mu kwisiga ibirungo

Kuri uyu munsi ntacyashimisha umugore cyangwa umukobwa mukundana nk’impano y’ibikoresho byifashishwa mu kwisiga ibirungo ndetse byaba na ngombwa nabyo ukaba wabyongeramo. Ibi kandi biroroshye kuko ababicuruza bashobora kugufasha kumuhitiramo ibyiza bakurikije uruhu rwe, cyangwa nawe ukaba wagendera ku byo asanzwe akoresha.

11 .Amaherena n’umukufi

Kuri uyu munsi kandi ushobora gutungura umukunzi cyangwa umugore wawe ukaba wamuha impano y’amaherena n’umukufi bijyanye. By’akarusho kandi ushobora kujya kubikoresha aho wahitamo ko bijyana n’umudali ushushe mu buryo bugize icyo busobanuye mu buzima bwanyu.

12. Ikofi

Mu zindi mpano zoroheje ushobora kugurira umukunzi wawe kuri Saint Valentin hazamo n’ikofi ashobora gutwaramo ibyangombwa bye, amakarita ya banki, aha ushobora no guhitamo inini yajyamo na telefoni igendanwa.

13. Ikanzu yo kujyana mu bwogero

Iyi nayo n’indi mpano yoroheje buri wese ashobora guha umukunzi we kuri uyu munsi ikaba yamushimisha ndetse ikajya ituma afata umwanya wo kumutekerezaho dore ko buri uko ayambaye agiye cyangwa avuye mu bwogero yajya ahita amwibuka.

14. Imyenda yo kwambara mwaruhutse

Niba utarigeze ubona umwanya uhagije wo gutekereza ku mpano waha umukunzi wawe kuri uyu munsi, ushobora kumugurira imyenda yo kwambara igihe yaruhutse izwi nka ‘Joggers’. Aha ushobora kumuhitiramo imeze kimwe n’iyawe ku buryo igihe mwembi mutagiye mu mirimo mwatemberana muyambaye.

15.Ifunguro ryihariye

Kabone n'ubwo mwaba mubana cyangwa musangira inshuro nyinshi mu cyumweru, nta mpano ikomeye yaruta kuba watungura umukunzi wawe kuri uyu munsi mugasangira ifunguro riteguye ku buryo bwihariye kandi mukarisangirira ahantu hatuje hateguye mu buryo bugaragaza urukundo mu mpande zose.

Yaba umugore cyangwa umugabo ashobora gutegurira umukunzi we ifunguro ryihariye, aho bashobora kurifatira mu rugo cyangwa ahandi hantu yahisemo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND