Umuhanzi wo muri Nigeria Paul Okoye, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze asubiza umugore wamwibasiriye akamubwira ko azapfa ubutunzi bwe bugasigara ku isi.
Uyu mugore wihaye
gutondagira Paul Okoye [Rudeboy], ni uwo yafashije umwaka ushize ubwo umwana we yari
arembye cyane. Mu rwego rwo kwereka isi ibyo uyu mugore yamubwiye amucyurira,
Paul yashyize hanze ubutumwa bwose yamwandikiye.
Muri ubu butumwa, uyu
mugore yabanje kumushimira ku bugiraneza yamukoreye akamufasha kurokora umwana
we wari uremejwe n’uburwayi.
Mu magambo ye yagize
ati: “Bwana Paul, waramfashije ubwo umwana wanjye yari arwaye cyane, wampaye
amafaranga y’amaraso bateye mu mubiri we umwaka ushize. Ndacyagushimira nyakubahwa,
Imana ishobora byose ikomeze kukuzamura ndetse n’abawe.
Nkoherereje ubu butumwa
kubera abana banjye, kugeza ubu nta biryo biheruka mu kanwa kabo, ndakwingize
ndanapfukamye nkusaba kumfasha ukangenera icyo kubagaburira.”
Nyuma y’ubu butumwa
bumushimira ariko bunamusaba ubufasha, Rudeboy yaryumyeho yanga kumusubiza
maze wa mugore washimiraga atangira gutukana kubera umujinya.
Yarongeye arandika ati:
“Mwiriwe neza nyakubahwa, kubera iki uri umugome? Ujye wibuka ko umunsi umwe
uzapfa ugasiga aya mafaranga.”
Asubiza uyu mugore, Rudeboy yatangaje ko ibintu bikomeje kuba bibi mu gihugu cyabo, atangarira uburyo
umuntu yafashije mu gihe cyashize ariwe utangiye kumutuka no kumutega iminsi.
Yagize ati: “Ibintu
bikomeje kuba bibi mu gihugu ku buryo n’umuntu ntarahura nawe nafashije ariwe
uri kuntuka uyu munsi akanyita umugome, akambwira ko nzapfa nkasiga amafaranga
yanjye yose!”
Rudeboy yashyize hanze ubutumwa yahawe n'umugore yafashije amutega iminsi
Yababajwe no kubona atukwa n'uwo yagiriye neza
TANGA IGITECYEREZO