Bamwe mu byamamare hirya
no hino ku Isi, bagiye batangaza ubuzima bugoye banyuzemo nyuma yo kwisanga barwaye uburwayi budasanzwe bwo kuzana amabara ku ruhu buzwi nk'Ibibara [Vitiligo].
Ubusanzwe Vitiligo ni
indwara ifata uruhu ikarutera guhindura ibara ryarwo aho usanga ku birenge, ku
ntoki, mu ijosi cyangwa mu maso h’umuntu haba hasa n’ahahiye. Abahanga mu
by’ubuzima, bagaragaza ko ahanini iki kibazo kiba cyatewe n’uko uturemangingo
dushinzwe gutanga ibara ku ruhu twitwa ‘melanocytes’ tuba twangiritse bigatuma
dukora nabi.
Mu byamamare 20 Inyarwanda yaguteguriye harimo:
1.
Winnie Harlow


Winnie Harlow, Umunyamideli ukomeye muri Amerika wavukiye muri Canada ,akaba afite ababyeyi bakomoka mu gihugu cya Jamaica.
Uyu mukobwa w'uburanga bwihariye yabaye
ikirangirire muri 2014 ubwo yatsindaga irushanywa rya American Next Top Model.
Kuba yaravukanye indwara y'uruhu idasanzwe ntibyamubujije kugera kure akaba ari
umwe mu banyamideli batunze agatubutse.
2.
Michael Jackson

Michael Jackson uzwi nk’Umwami w’injyana ya Pop, wagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki muri rusange.
Yatsindiye ibihembo amagana, bituma aba umuhanzi wanditse amateka yo kuba umuhanzi wegukanye ibihembo byinshi.
Bivugwa ko akarindantoki yambaraga ku
kiganza kagurishijwe Amadolari 200,000 mu myaka 11 ishize, yakambaraga kubera
indwara ya ‘Vitiligo.’
3.
Confy

Confiance Munyaneza
[Confy] ni umuhanzi nyarwanda winjiye mu mwuga w’umuziki mu 2018. Kuva
yatangira, yagaragaje ubuhanga budasanzwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane zirimo ‘Panga,’
‘Jowana,’ ‘Confirm,’ ‘Mali,’ ‘Bae’ ndetse na ‘Dimension’ aheruka gushyira
hanze. Uyu muhanzi yahishuye ko yamaze igihe kinini arwana no kwakira uburwayi
bwa ‘Vitiligo’ bwafashe mu isura ye bikamutera ihungabana ryari rigiye gutuma
areka umuziki.
4.
Karl Dunbar


Karl Dunbar ni
icyamamare mu mumpira w’amaguru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba
umutoza wa NY Jets. Nyuma y’igihe gito
ari umupolisi, Dunbar yatangiye gutoza. Yanze ko Vitiligo yamubera inkomyi mu
guhagarika akazi ke. Karl yifashisha urubuga rwe nk’umutoza wa NFL mu
gusobanurira abantu byinshi ku ndwara ya Vitiligo.
5.
Holly Marie Combs

Marie Coms ni
umukinnyikazi wa filime muri Amerika, akaba umu Producer w’ibiganiro bikomeye
birimo icyitwa ‘Charmed,’ n’ibindi byinshi yakoze nyuma.
6.
Rasheed Abdul Wallace

Abdul Wallace ni
umukinnyi w’umupira w’amaboko muri Amerika uri mu kiruhuko cy’izabukuru, kuri
ubu akaba akora nk’umutoza wungirije wa Detroit Pistons ndetse n’umunyamuryango
w’icyubahiro w’ikipe ya NBA All-Star. Azwiho kuba afasha
abaturage batuye mu mujyi yavukiyemo wa Detroit.
7.
Amitabh Bacchan

Amitabh wamenyekanye cyane muri Sinema y'u Buhinde ndetse no mu mahanga, afatwa nk’umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye kandi bagize uruhare mu mateka ya sinema yo mu Buhinde.
Yatangiye
kwamamara mu ntangiriro ya za 1970 i Bollywood, agaragara muri filime zirenga
180 z'Abahinde mu gihe kirekire yamaze muri sinema.
8.
Eric Arthur Hammer

Usibye amatsinda menshi
y’umuziki yabayemo, Erica Arthur Hammer uzwi nka Doc Hammer akunda cyane
ibijyanye no gushushanya kandi nabyo byamuhesheje amahirwe menshi.
9.
Kara Louise Tointon


Kara Louise azwi cyane
nka ‘Dawn Swann’ muri filime yatambukaga kuri BBC ya 'EastEnders.' Uyu, ntabwo ari umukinnyi mwiza w’amafilime
gusa ahubwo yigeze no gutoza ibijyanye no kubyina.
10. Shante
Artis

Shante Artis uzwi nka L.U.V/
Rapping Housewife, yatangiye ibyo kurapa no kuririmba afite imyaka 11. Uyu muraperikazi
ni rwiyemezamirimo akaba n’umwanditsi w’indirimbo ukomeje kuzamura urwego rw’injyana
ya Hip hop mu b’igitsina gore.
11. Édouard
Charles Philippe

Édouard Charles
Philippe yahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, aba n’umuyobozi w’Akarere
ka Le Havre.
12. Darius
Vernon

Darius Vernon ni
umunyamuziki akaba n’umunyamideli wibasiwe n’indwara y’Ibibara, imwangiza cyane
ibiganza ndetse n’umunwa. Uyu, yigeze gushaka kwiyahura nyuma y’igihe atukirwa
uko asa bitewe n’amabara indwara ya Vitiligo yamuteye.
13. Jonathan
Daniel "Jon" Hamm

Jonathan Daniel
"Jon" Hamm ni umukinnyi wa filime muri Amerika, akaba n’umuyobozi wa
gahunda zitandukanye za Televiziyo. Yagiye yegukana ibihembo bikomeye birimo
icya Golden Globe, ndetse anatoranywa mu bihembo icumi bya Emmy Awards. Imihangayiko
yagize ubwo hafatwaga amashusho ya ‘Mad Men’ niyo yateye Jon ikibazo cya
vitiligo.
14. Scott
Jorgensen

Scott Jorgensen ni
umukinnyi w’imikino njyarugamba muri Amerika. Scott wamenyekanye cyane mu
irushanwa rya UFC, ashimishwa no gutera amakofe kandi agaharanira insinzi uko
byagenda kose. Uruhu rwe rwera rwibasiwe cyane n’indwara ya vitiligo.
15. Marie Whatley 'Fez'

Fez ni umunyarwenya
akaba akora n’ibiganiro bitandukanye muri Amerika, umwuga amazemo imyaka irenga
20. Yakinnye kandi muri filime zirimo ‘Grand Theft Auto IV.’
16. Richard
Mark Hammond

Richard ni umunyamakuru
w’Umwongereza, akaba n’umwanditsi. Yamenyekanye cyane ku rwego mpuzamahanga
abikesheje ikiganiro cye cy’ibijyanye n’imodoka yise ‘Top Gear.’ Uyu, yigeze
kurokoka impanuka ikomeye y’imodoka ubwo yari ari mu irushanwa ry’ibirometero
288 ku isaha.
17. Graham
Norton

Graham Norton ni
umunyamakuru w’ibiganiro by’urwenya wo muri Irlande usigaye utuye mu
Bwongereza. Ni we watangije ikiganiro cy’urwenya yise ‘The Graham Norton Show.’
Mu bihembo yatsindiye, harimo icya BAFTA TV.
18. Yvette Fielding

Yvette Fielding azwiho ubuhanga budasanzwe mu kuyobora ibiganiro bitambuka kuri televiziyo birimo Blue Peter, Most Haunted, Most Haunted Live!, n’ibindi. Afatanyije n’umugabo we Karl Beattie, yatangije umuyoboro wa Paranormal mu Bwongereza mu 2008, umuyoboro wa mbere wa televiziyo ku Isi wahariwe abafite ubumuga.
19. Big
Krizz Kaliko
Big Krizz ni umuhanzi
akaba n’umuraperi w’umunyamerika. Yakoresheje izina ry’uburwayi arwaye,
aryitirira album ye yaciye agahigo ko kuza ku mwanya wa 19 muri Top Independent
Albums ndetse iza no ku mwanya 167 kuri Billboard 200 muri Gicurasi 2008.
20. Michaela
DePrince

Michaela ni umubyinnyi w’umunyamerika uri kuzamuka neza wavukiye muri Sierra Leone.
Uyu mukobwa, yatereranwe akiri muto nyuma y’uko ababyeyi be bitabye Imana, afatwa nabi, agira imirire mibi, arasuzugurwa, yitwa ‘umwana wa sekibi.’
Amaze kwakirwa no gutangira kurerwa n’umuryango w’abanyamerika, Michaela
yakurikiranye umwuga we, none ubu utangiye kumugirira akamaro