Kenny Sol, Danny Vumbi, Niyo Bosco ndetse na Afrique bongewe ku rutonde rw’abahanzi bazasarurutsa abazitabira ibitaramo bya “Tour du Rwanda Festival 2024” bizaherekeza isiganwa rya Tour du Rwanda.
Baje biyongera kuri Mico The Best, Juno Kizigenza,
Bwiza, Bushali ndetse na Senderi Hit. Ibi bitaramo bizatangirira mu Karere ka
Huye, ku wa 19 Gashyantare 2024, bikomereza mu Karere ka Rubavu, ku wa 21
Gashyantare 2024, ku wa 22 Gashyantare 2024 bizabera mu Karere ka Musanze,
bisozwe tariki 25 Gashyantare 2024 mu Mujyi wa Kigali.
Bivuze ko ibi bitaramo bizabera mu Ntara zitandukanye
z’u Rwanda, bizaririmbamo abahanzi icyenda, biganjemo abagezweho muri iki gihe
mu bihangano binyuranye.
Ibi bitaramo biherekeza iri siganwa bitegurwa n’inzu
ifasha abahanzi ya Kikac, kandi mu bahanzi bazabiririmbamo harimo babiri, Niyo
Bosco ndetse na Bwiza isanzwe ifasha.
Mu baterankunga b’ibi bitaramo harimo Sosiyete y’Itumanaho
ya MTN iherutse kwinjira mu bufatanye n’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare,
Ferwacy.
Ku wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, nibwo Ubuyobozi
bw’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Amagare mu Rwanda (FERWACY) n’ubwa MTN byashyize
umukono ku masezerano.
Ni amasezerano azamara imyaka ibiri, aho MTN izajya
ihemba umukinnyi mwiza w’umunyafurika.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi wa FERWACY,
Ndayishimiye Samson, yavuze ko bishimiye kwakira MTN Momo mu baterankunga b’irushanwa
mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda
Ati “MTN MoMo ije mu gihe cyiza. Gutangira gukorana na
yo kuri Tour du Rwanda nk’igicuruzwa kinini tugira biratwereka ko hari igihe
twazanakorana ku bikorwa tugira. Turi gukura ku buryo uko abafatanyabikorwa
banini nka MTN bazakomeza kuza hari andi makipe tuzakira.
Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri MTN Mobile Money,
Musugi Jean Paul, yavuze ko iyi ari intambwe nziza bateye mu gushyigikira
urugendo rw’iterambere rwa Tour du Rwanda. MTN iri mu cyiciro cya gatatu cy’abaterankunga
cyizwi nka ‘Silver Sponsor’
Ati “Uyu ni umunsi ukomeye ndetse dutewe ishema no
gushyigikira Tour du Rwanda. Mu by’ukuri muri Mobile Money dufite intego
zirenze kuba Ikigo cy’imari ahubwo iyo ni impamvu tuzafatanya kugira ngo
irushanwa rigere ku rwego rwo hejuru.”
Akomeza ati “Irushanwa kandi rizadufasha kugeza
serivisi z’ikoranabuhanga n’udushya duteganya muri uyu mwaka ku bakiriya bacu
bari mu bice bitandukanye by’igihugu.”
Umuyobozi wa Kikac Music Label, Uhujimfura Claude
yabwiye InyaRwanda, ko kugeza ubu abahanzi icyenda aribo bazaririmba mu
bitaramo bya Tour du Rwanda ‘ariko turateganya kongeramo abandi babiri bitewe
na gahunda z’ibyo turi gutegura’.
Isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda rimaze kuba
ikimenyabose, rigiye kuba ku nshuro ya 16. Mu bihe bitandukanye iri siganwa
ryagiye riba riherekejwe n’ibitaramo by’abahanzi mu rwego rwo gususurutsa
abaturage baba baryitabiriye, ndetse no gutanga ibyishimo ku baturage baba bari
aho abasiganwa basoreza.
Mu bihe bitandukanye abahanzi bo mu Rwanda bagiye
bahabwa akazi ko kuririmba baherekeza Tour du Rwanda. Umwaka ushize ibitaramo
nk’ibi byaririmbyemo abahanzi barimo Senderi Hit, Chris Eazy, Bwiza, Marina,
Platini, Mico The Best, Niyo Bosco ndetse na Kenny Sol.
Iri rushanwa rya Tour du Rwanda rikunze kuba mu
ntangiriro z'umwaka, aho kuri iyi nshuro rizaba mu cyumweru cyo kuva tariki 18,
kugera tariki 25 Gashyantare 2024.
Iri siganwa ryitabirwa n'abakinnyi bavuye mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, aho rimara icyumweru rizenguruka ibice byose by'u Rwanda.
Mu 2023, Umunya-Eritrea ukinira Green Project, Henok
Mulubrhan ni we wegukanye Tour du Rwanda 2023 mu birori byasojwe na Perezida
Paul Kagame, ku musozi wa Rebero mu mujyi wa Kigali.
Uyu musore yatwaye Tour du Rwanda nyuma yo guhiga
abandi mu gace ka nyuma ka munani kari kagizwe n’intera ya kilometero 75.3, aho
abasiganwa bazengurutse muri imwe mu mihanda y’Umujyi wa Kigali.
Mu duce 8 twari tugize Tour du Rwanda, Henok Mulubrhan
yegukanyemo kandi agace ka gatatu (Agace kari gafite ibirometero byinshi 199.5
kuva Huye kugera i Musanze).
Mu bakinnyi 93 baritangiye hari hasigayemo 65. Iri
siganwa ryabaga ku nshuro ya 5 kuva rigiye ku rwego rwa 2.1 no ku nshuro ya 15
kuva ribaye mpuzamahanga.
Nyuma y’uko yegukanye Tour du Rwanda, Henok yashimye
abakinnyi bagenzi be, mu magambo ye yagize ati “Gutsinda Tour du Rwanda ni
iby’agaciro kuri njye, ikipe yanjye n’igihugu cyanjye, kuko ni irushanwa
rikomeye kandi rigoye cyane’’-
Yongeraho ati: "Ni intsinzi imfunguriye inzira yo
guhatana mu marushanwa yandi ari imbere’’.
Hatangajwe abahanzi 9 bazataramira abazitabira
ibitaramo biherekeza Isiganwa ry’Amagare (Tour du Rwanda 2024)
Kenny Sol ugezweho mu ndirimbo zirimo 'Enough', 'One
Time' na Harmonize azaririmba bwa mbere mu bitaramo bya Tour du Rwanda
Niyo Bosco ategerejwe mu bitaramo bya Tour du Rwanda
yatewe inkunga n'abarimo MTN Rwanda
Afrique wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Agatunda' agiye gususurutsa abo mu Ntara no mu Mujyi wa Kigali
Danny Vumbi uherutse gushyira hanze Album yise '365' agiye kongera gutaramira abakunzi be binyuze mu bitaramo bya Tour du Rwanda
TANGA IGITECYEREZO