RFL
Kigali

Dubai: Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Kenya n'uwa Centrafrique

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:12/02/2024 22:08
0


Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yahuye n'abakuru b'Ibihugu bya Kenya na Centrafrique bagirana ibiganiro.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Gashyantare 2024, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Kenya William Ruto. Ni ibiganiro byibanze ku bufatanye hagati y'Ibihugu byombi ariko banaganiriye ku mutekano mu karere k'Afurika y'Iburasirazuba.

Ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Perezida William Ruto, byabereye muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu mu mujyi wa Dubai, aharimo kubera inama ihuza abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma irimo kwiga ku miyoborere.

Perezida Kagame na William Ruto bagiranye ibiganiro ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere

Perezida wa Kenya, William Ruto abinyujije ku rukuta rwe rwa X yagaragaje ko ibiganiro yagiranye na Perezida w'u Rwanda byibanze ku ishoramari ku mugabane w'Afurika. Yagize ati “Kenya n’u Rwanda baganiriye ku ndangagaciro z’ubucuruzi n’ishoramari muri Afurika y’Iburasirazuba no ku mugabane wa Afurika muri rusange.”

Perezida Ruto yanavuze ko abakuru b'Ibihugu byombi banaganiriye ku bijyanye n'umutekano muri Afurika y'Iburasirazuba.

Perezida Kagame yanabonanye na Perezida wa Repubulika ya Centrafrica, Faustin Archangel Touadera nawe bagirana ibiganiro nk'uko byatangajwe n'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro binyujijwe ku rubuga rwa X.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yanagiranye ibiganiro na Perezida wa Centrafrique Faustuin Archangel Touadera 

Perezida wa Kenya, William Ruto aherutse kugirira uruzinduko rw'akazi mu Rwanda muri Mata 2023 ndetse Perezida wa Repubulika ya Centrafrique, Faustin Archangel Touadera nawe yari yagiriye uruzinduko rw'akazi mu Rwanda mu mwaka wa 2021.

Mu Rwanda ibigo by'abanya Kenya bihafite  ibikorwa byashoyemo imari mu ngeri zitandukanye, nko mu Burezi bafite kaminuza ifite ishami mu Rwanda, bafite amabanki akorera mu Rwanda ndetse abanya Kenya bafite ibitangazamakuru bikorera ku butaka bw'u Rwanda.

Ni mu gihe Repubulika ya Centrafrique yishimira uruhare rw'Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga Amahoro n'Umutekano muri icyo gihugu cyari cyarazahajwe n'ibikorwa byahungabanyaga umudendezo w'abatuye Centrafrique. Ibi bikaba bishimangira umubano mwiza uri hagati y'Ibihugu byombi.

Perezida Paul Kagame yaganiriye na Perezida William Ruto 

Perezida Kagame yabonanye na Perezida Faustin Archangel Touadera 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND