Kigali

Korali Boaz ya ADEPR Samuduha yakoze mu nganzo ihumuriza abafite imitima ihagaze-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:12/02/2024 19:09
2


Korali Boaz ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Samuduha muri Paruwasi ya Kicukiro nyuma yuko mu mpera z'umwaka ushize isohoye indirimbo yitwa "Uri Uwera" igakundwa n'abatari bake nk'uko babigaragaje ku mbuga zayo noneho, yongeye kubazanira indirimbo yitwa "Mutima wanjye".



Twaganiriye n'umutoza wa Korali Boaz akaba na Visi Perezida wa kabiri, Tuyishime Samwel, tumubaza ubutumwa bukubiye muri icyo gihangano bashyize hanze, adusubiza muri aya magambo; “Mutima wanjye”, indirimbo nshya Korali Boaz yageneye abafite imitima itinya ndetse n'imitima ihagaze. Irabahumuriza ngo mwe gutinya". 

Korali Boaz yageneye abakunzi bayo by’umwihariko, n’abantu bose muri rusange, indirimbo bise “Mutima wanjye” yamaze gushyirwa ahagaragara mu majwi n’amashusho kuko ubu iri kuboneka ku rubuga rwa Youtube “Boaz Choir Samuduha” no ku zindi mbega zose yaba, Instagram, Facebook, Tiktok, Twitter, byose byitwa Boaz choir Samuduha.

Umuyobozi w'indirimbo akaba na Visi Perezida wa kabiri, Tuyishime Samwel, abajijwe icyo yavuga kuri iyi ndirimbo yabo nshya, yabanje kwibutsa ko kuba Korali Boaz yaravukiye mu cyumba cy’amasengesho mu 1997, ari byo bituma igira umwihariko wo gutegura ibihangano byayo ishingiye ku 'verse bibliothèque' (Bibiliya) nk’uko abayitangije babikoraga.

Yavuze ko indirimbo hafi ya zose za Korali Boaz zahimbwaga bari mu masengesho kandi bamaze kumva Ijambo ry’Imana. Nk’abavugabutumwa bwiza rero ni ngombwa gushingira ibihangano byacu kuri Bibiliya kugira ngo duhimbaze Imana mu ndirimbo. 

Kuri Tuyishime Samwel ngo byorohera cyane abantu gufata amagambo akubiye mu ndirimbo kuruta uko bafata ayo babwirizwa n’Umuvugabutumwa mu buryo busanzwe bwo kwigisha nk'uko yabihamirije inyaRwanda.

Agaruka kuri iyi ndirimbo yiswe “Mutima wanjye”, yavuze ko  ikomoka mu Ijambo ry’Imana  Umwuka yaganirije Umwe muribo ubwo yari i Musanze yiga muri kaminuza yicaye muri geto (Aho yacumbikaga).

Icyo gihe buruse yari yaratinze kumugeraho afite ubukene ndetse mu by'ukuri ntacyo kurya yar afite ndetse no kwishyura inzu byari byamunaniye,yabonaga ubuzima bumugoye ndetse ntacyerecyezo yabonaga kabone nubwo yari umunyeshuri muri Kaminuza y'urwanda. 

Muri icyo gihe nibwo yafashe Bibiliya arasoma yumva agize ihishurirwa, atangira kubwira umutima we ati: "Mutima wanjye we ni iki gituma mpagararamo mbese umurengezi wanjye yapfuye ?" Yahise ahishurirwa ko mu gihe cy'ibigeragezo, mu byago no mu makuba Imana iba ihari ntabwo ijya ireka Intore zayo ziyitacyira kumanywa na nijoro.

Nyuma yo kugera mu biruhuko ni bwo yicaranye na 'Commission technique' ya korali Boaz abasangiza ibyo bihe bafatanya gutunganya icyo gihangano bashingiye ku magambo y'Imana agaragara mugitabo cy'umuhanuzi Yesaya. 

Yesaya 43:1-2 "Ariko noneho Uwiteka wakuremye wowe Yakobo, kandi akakubumba wowe Isirayeli, aravuga ati “Witinya kuko nagucunguye, naguhamagaye mu izina ryawe uri uwanjye. Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca no mu migezi ntizagutembana. Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi byawo ntibizagufata". 


Koral Boaz iri gukorana imbaraga nyinshi muri iki gihe bitandukanye no mu myaka yashize

Mu butumwa Korali Boaz itanga muri iyi ndirimbo ni uko Imana yasezeranyije abantu bayo ubutabazi, uburinzi bwayo bukomeye mu bihe byose bigoye baramuka banyuzemo cyangwa bahagazemo. "Abantu batuze bizere Imana icyo dusbwa ni ugukora ibyo gukiranuka tugasenga".

Ati "Iyi ndirimbo “Mutima wanjye” ni isengesho ryo mu mutima rigamije kwisuzuma (self-evaluation, meditation cyangwa introspection mu ndimi z’amahanga) kugira ngo umukristo yibuke ko ibihe birushya, ubuzima bugoye, ibyago n’amakuba n’ibindi tutarondora, byose Uwiteka ari We ubigenga kandi ubifitiye ibisubizo". 

Akomeza avuga ko “Mutima wanjye” yatekerejweho mu rwego rwo gutanga ihumure ku bantu b’Imana muri iyi minsi itoroshye, haba mu buryo bw’Umwuka n’ubwo mu mibereho isanzwe ya buri munsi. Ati "Abantu bizere Imana mu mitima yabo aho kwimikamo amaganya, agahinda, ubukene n’ibindi byose bihangayitse abantu muri iki gihe." 

Avuga ko kwimika Imana mu mitima iboneye ni cyo cyonyine kizatuma ihumure riyiturukaho rigera ku bantu kandi rigakora koko. Ati "Ku bw’iryo humure, bazajya baryama biziguye kabone n’ubwo baba bafite ibibaruhije barwana nabyo".

Ati "Mu yandi magambo, Korali Boaz twifurije abakristo, abanyarwanda muri rusange n’abandi batuye kure bose bazumva iyi ndirimbo yacu ko bakwiye gutekereza, bakikorera rya suzuma (self-evaluation) kugira ngo barebe niba ibibazo, ibigeragezo, amakuba n’ibindi atari byo byituriye mu mitima yabo aho kugira ngo Imana ibe ari yo ifatamo ikibanza gikwiye kandi kizatuma barenga ibyo bihe".

Korali Boaz irasaba buri wese uzumva ubutumwa bw’iyi ndirimbo kuyishyigikira akabugeza ku bandi bakeneye ihumure riturutse ku Mana mu gihe nk’iki. Bati "Turabararikira gukomeza gukurikirana ubutumwa bwiza mu ndirimbo twabateguriye muri uyu mwaka kuko korali Boaz ifite intego yuko buri kwezi izajya ishyira hanze indirimbo mwe mu zigize umuzingo (Album Intsinzi Yesu)".


Tuyishime Samuel umuyobozi w'indirimbo akaba na Visi Perezida wa kabiri wa Boaz choir


Boaz choir yateguje indirimbo nshya y'amashusho buri kwezi

REBA INDIRIMBO NSHYA "MUTIMA WANJYE" YA BOAZ CHOIR







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Batamuriza Jeanne11 months ago
    Nukuri turanezerewe kubwiyi choir. Imana iyagure muri byose ubutumwa Bwiza Imana yabahaye bugere kure ku mpande zi Isi tandukanye Turabakunda cyane
  • Felix 10 months ago
    Nezerewe niyi ndirimbo cyane pe



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND