Kigali

Ibyafashije kwakira iserukiramuco ‘Kigali Triennial’ n’inyungu abahanzi basaga 300 bazakuramo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/02/2024 18:34
1


Umujyi wa Kigali watangaje ko kuba ugiye kwakira iserukiramuco “Kigali Triennial” rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere, ari umusaruro w’imbaraga n’umuhate bashyira mu guteza imbere ibikorwa by’imyidagaduro, gufasha urubyiruko kubona imirimo kandi inyungu ikagera no ku bahanzi.



Ku wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, ni bwo Minisiteri y'Urubyiruko ndetse n'Iterambere ry'Ubuhanzi, yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame, ko kuva tariki tariki 16-25 Gashyantare 2024 hazaba iserukiramuco ryiswe "Kigali Triennial”.

Iserukiramuco rikubiyemo ibitaramo, imurikagurisha n’ibindi bikorwa by’ubuhanzi birenga 60 rikazitabirwa n’abahanzi basaga 300 baturutse mu bihugu 25 bitandukanye byo hirya no hino ku isi.

Riri gutegurwa na Rwanda Arts Initiative (RAI), Umujyi wa Kigali ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.

Mu gihe cy’iminsi 10 rizamara riri kuba rizagaragaramo ibikorwa by’abahanzi byatoranyijwe bigizwemo uruhare na Khadja Nin mu muziki, Fabrice Murgia wari umuyobozi wa Théâtre National yo mu Bubiligi, Sonia Roland muri cinema ndetse na filime ye nshya izerekanwa kuri Canal Olympia.

Hazagaragaramo kandi abahanzi nka: Bushali, Kivumbi Fargass Assandé, Diogéne Ntarindwa (Atome), Michael Sengazi, Kabano Isabelle n’abandi bavuye mu bihigu bitandulanye.

Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva yavuze ko "dutewe ishema no kwakira 'Kigali Triennial' nk'Umujyi wa Kigali'".

Yavuze ko iki gikorwa kizateza imbere ubuhanzi, yaba mu Rwanda ndetse no mu karere 'turimo' no muri Afurika muri rusange.

Iri serukiramuco rizitabirwa n'abafite aho bahuriye n'ubuhanzi barenga 200 barimo abahanzi, aba Producer, abanyabugeni n'abandi bantu bafite aho bahuriye n'ubuhanzi mu bijyanye n'ubuhanzi ndetse n'umuco. Aba bose bazahurira i Kigali kuva tariki 16 Gashyantare 2024 kugeza tariki 25 Gashyantare 2024.

Meya Samuel Dusengiyumva yavuze ko kuba iri serukiramuco rigiye kubera mu Rwanda ari 'ikimenyetso cy'uburyo umuryango mpuzamahanga ariko n'ibihugu bitandukanye by'inshuti babona uruhare rw'Igihugu rwacu n'Umujyi wa Kigali mu guteza imbere ubuhanzi'.

Avuga ko ibi bituma havamo imirimo ku rubyiruko, ndetse n'abandi bantu bose bafite impano mu bugeni n'ubuhanzi. Ibi ariko kandi binafasha u Rwanda kumenyekana ku ruhando rw'amahanga.

Meya Samuel yavuze ko iri serukiramuco rizafasha Umujyi wa Kigali mu rugendo rwo gukomeza guteza imbere imyidagaduro. Ati "Iri serukiramuco rero rizatuma ubuhanzi n'ubugeni bijya imbere, ndetse bitume ababikora babona isoko, ariko none n'abakeneye kugura ibihangano by'abo babone aho babikura."

Uyu muyobozi yavuze ko kwakira iri serukiramuco bizatuma Umujyi wa Kigali ukomeza intego wihawe, wo kuba igicumbi cy'inama n'imyidagaduro.

Ati "Ku buryo bizatuma abantu baza mu Rwanda barushaho kwiyongera, bakarenga abaza mu bukerarugendo, hakaba n'abantu baza baje kureba ibijyanye n'ubuhanzi n'ubugeni."

Samuel yavuze ko iri serukiramuco rizatuma ibikorwa by'ubucuruzi byiyongera, kandi bizafasha abatuye umujyi wa Kigali kubona ahantu ho kwidagadurira mu gihe cy'iminsi 10 iri serukiramuco rizamara riri kuba.

Yavuze ko imyiteguro yamaze gukorwa, yaba Hoteli zizakira abantu, aho ibitaramo bizabera, kandi abantu banyuranye batangiye kugura amatike yo kwinjira muri iki gitaramo.

Umujyi wa Kigali ugiye kwakira iri serukiramuco mu gihe umaze kwigaragaza nk'Umujyi w'ibikorwa by'imyidagaduro. Wakira amarushanwa ya Basketball azwi nka BAL, bakiriye kandi ibitaramo bikomeye nk'ibya Giants of Africa, Trace Awards n'ibindi binyuranye.

Ibi biri muri gahunda ya Leta yo kugirango habeho ibikorwa bitandukanye ariko biteza imbere ubukerarugendo.

Meya Samuel yavuze ko hari gahunda y’uko 'umuco wagira imizi hano mu Mujyi wa Kigali' kugirango bifashe mu guteza imbere ibikorwa binyuranye ndetse n'ubucuruzi.

Yavuze ko uburyo Umujyi wa Kigali umaze kwigaragaza mu mishinga iteza imbere ibikorwa by'imyidagaduro n'ibindi biri mu byatumye iri serukiramuco “Kigali Triennial” igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Samuel avuga ko iri serukiramuco banaryitezeho gusigira ubumenyi urubyiruko, ari nayo mpamvu bashyize imbere mu kuryakira. Rizajya riba buri nyuma y'imyaka itatu.


Iserukiramuco "Kigali Triennial" rizabera i Kigali kuva tariki ya 16 Gashyantare 2024, rikazaba rukubiyemo ibikorwa binyuranye by'ubuhanzi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko ndetse n'Ubuhanzi, Sandrine Umutoni yasobanuye iri serukiramuco nk'isoko, kuko abanyamahanga bazamurika ibikorwa by'abo n'abanyarwanda bigende uko.

Ati "Bivuze ko umuntu uzaza muri iri serukiramuco, aba Producers n'abandi bafite akazi kajyanye n'ubuhanzi baje kugura cyangwa baje kugurisha [...] Hari umuntu uzaba uri kugura ikinti, hari umuntu uzaba uri gusinya undi ari kugurisha."

Sandrine yavuze ko mu gihe cy'imyaka iminsi 10, abahanzi bakiri bato bazahabwa amahugurwa ku kugurisha ibikorwa by'abo no kubimenyekanisha ku rwego mpuzamahanga. Avuga ko ibi ari byo byatumye nka Minisiteri bashyigikiye iki gikorwa.

Yasobanuye ko nyuma y'iminsi 10 y'iri serukiramuco, bazakomeza gukurikirana ibikorwa by'abahanzi barinyuzemo, no kubahuza mu byabafasha kwiteza imbere.

Sandrine yavuze ko ubuhanzi ari akazi, bityo buri wese uzagaragaza ibyo amaze kugeraho hari icyo azakuramo. Ati "Umuhanzi wese agomba kuba amafaranga ku bintu amaze guhanga... Nka Minisiteri turimo turagaragaza y'uko ibijyanye n'ubuhanzi bishobora kuzamura ubukungu bw'Igihugu."

Yavuze ko iri serukiramuco atari ryo rya nyuma rizafasha umuhanzi kugaragaza ibikorwa bye, kuko hari n'ibindi biri gutegurwa.

Umuyobozi wa Rwanda Arts Initiative(RAI), Dorcy Rugamba yavuze ko iri serukiramuco ryubakiye ku ntego yo gufasha Abanyarwanda kwidagadura no kumurika ibyo bakora.

Rugamba yavuze ko ibihangano bizifashishwa muri iri serukiramuco harimo ibizishyurwa n'ibindi bitazishyurwa. Iri serukiramuco rizabera i Burera muri Ruhondo, Kigali, Musanze, Rubavu n'ahandi.

Avuga ko iri serukiramuco bashaka ko ryubakira ku bukerarugendo bushingiye ku muco ndetse n'ubuhanzi.

Yasobanuye ko iri serukiramuco ryatagiye gutegurwa nyuma y'ibiganiro 'no kwicarana n'inzego z'Umujyi wa Kigali'.

Rugamba yagaragaje ko mu gihe cy'imyaka 12 ishize ka Rwanda Initiative Arts (RIA) bafashije abahanzi kugaragara impano z'abo ku rwego mpuzamahanga.

Yavuze ko bamaze kohereza mu mahanga abahanzi barenga 100, kugirango biyungure ubumenyi, kandi babonye ko ibihangano byabo bikunzwe.

Ati "Ni muri icyo gitekerezo rero twavuze tuti reka dukore iri serukiramuco tunatekereze uko 'industry' ya hano mu Rwanda ikura."

Iri serukiramuco rizatangira tariki 16 Gashyantare 2024, mu gitaramo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, aho hazaririmba abahanzi barimo nka Michael Makembe, Ibihame by'Imana ndetse na Angel&Pamela.


Meya w'Umujyi wa Kigali, Samuel yagaragaje ko kuba bagiye kwakira ibikorwa by'iserukiramuco 'Kigali Triennial' byaturutse ku mbaraga bashyira mu guteza imbere ibikorwa by'imyidagaduro


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko ndetse n'Ubuhanzi, Sandrine Umutoni yavuze ko iri serukiramuco rizasigira ubumenyi abahanzi, kandi ibikorwa by'abo bizakomeza gukurikiranwa


Umuyobozi wa Rwanda Arts Initiative (RAI), Dorcy Rugamba yavuze ko 'Kigali Triennial' yubakiye ku buhanzi, iterambere ndetse n'ubumenyi

Umunyamuziki Mari Martin wayoboye ikiganiro n'itangazamakuru cyagarutse ku iserukiramuco 'Kigali Triennial' rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere


Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru by'imbere mu gihugu no hanze bahawe umwanya wo kubaza ibibazo bijyanye n'iri serukiramuco rigamije guteza imbere ubuhanzi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uhiriwe daniel10 months ago
    Ese ushaka nko kuza muri iryo serukiramuco hasabwa iki kugirango wemererwe gukora exbhibition



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND