RFL
Kigali

Impamvu abayoboye umupira w'u Rwanda bavaho bakaburirwa irengerero mu mboni za Sam Karenzi na Kwizigira

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:12/02/2024 13:05
0


Abababaye abayobozi mu mupira w’amaguru w’u Rwanda mu bihe bitandukanye iyo bavuye kuri izi nshingano bahita baburirwa irengerero mu bikorwa byawo gusa hari impamvu nyinshi zibitera.



Ubundi ubusanzwe bimenyerewe ko umuntu ayobora icyo akunda ariko byakugora kubona uwabaye umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ,FERWAFA ari kuri sitade areba umukino runaka cyangwa ari mu bindi bikorwa bijyanye n’umupira w’amaguru nyuma yo kuva kuri izi nshingano.

Dufashe urugero rwo guhera muri 2011,Ntangungira Celistin ‘Abega’ wayoboye FERWAFA guhera muri 2011 kugeza muri 2013 ntabwo ajya agaragara kuri Siitade,Nzabamwita Vincent De Gaulle wayiyoboye guhera muri 2014 kugeza 2017,Rtd Brig Gen Sekemana Jean Damascene wayiyoboye guhera muri 2018 kugeza muri 2021 ndetse na Nizeyimana Mugabo Olivier wayiyoboye guhera muri 2021 kugeza muri 2023 nabo ni uko.

Tuvuye ku bayoboye FERWAFA tukajya mu bayoboye amakipe atandukanye arimo Rayon Sports nabo ni uko. Abarimo Muvunyi Paul,Murenzi Abdallah,Gacinya Chance Denis ndetse n’abandi kubabona baje kureba imikino cyangwa bagiye mu bindi bikorwa bya Murera biba bigoranye.  

Mu babaye abayobozi ba Rayon Sports nibura uwakomeje kuyikurikirana nk’umuntu wayikunze mbere yo kuyiyobora ni Munyakazi Sadate.

Ntabwo ari muri Rayon Sports no mu yandi makipe nka Kiyovu Sports niko bimeze dore ko na Ndorimana Jean Francois’General’ uherutse kwegura ku mwanya wo kuyibera Perezida we yitangarije ko nta bindi bikorwa by’umupira w’amaguru azongera kugaragaramo.

Kugira ngo tumenye impamvu yaba ituma ababaye abayobozi mu mupira w’amaguru iyo bavuye ku nshingano zo kuwuyobora bahita baburirwa irengero twaganiriye n’abamwe mu banyamakuru b’imikino bakomeye mu Rwanda kandi b’inararibonye batubwira impamvu zaba zibitera.

Kwizigira Jean Claude ukorera Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru(RBA)yagize ati”  Hari impamvu nyinshi:

1. Hari benshi baza mu mupira baje kuwuyobora gusa ariko mbere yo gutorerwa inshingano cyangwa gushyirwa mu nshingano akaba atari asanzwe akunda umupira cyangwa anawureba akaza nk’inshingano, iyo azambuwe asubira aho yahoze ni ukuvuga ko yongera kuba wa wundi udakunda umupira.

2. ⁠Uburyo wambuwe inshingano;

Hari benshi baba barahawe inshingano cyangwa barazitorewe bakaba babona inyungu mu kuyobora 'Fédération' cyangwa ikipe.

Iyo beguye cyangwa batakarijwe icyizere bakamburwa inshingano bibaviramo kwiheba no kuzinukwa umupira 

3. Umupira Urahenda kandi mu Rwanda nturatangira kwinjiza amafaranga, bisaba kwigomwa ugashora ayawe iyo uri umuyobozi. Iyo birangiye ubivuyemo umupira uwufata nka kimwe mu bya kudindinje cyangwa byaguhombeje bityo bikakuviramo kuwuheba".

Sam Karenzi ukorera Fine FM yavuze impamvu 3 z'ingenzi agira ati”1. Baza batabikunda ahubwo bakurikiye izindi nyungu zabo bwite. Iyo rero igihe cyabo kirangiye bakazibura barahurwa,  bakagenda kuko ntabwo baba barabijemo bafite umuhamagaro wabyo bityo bakisubirira mu byo bahozemo kuko nibyo baba biyumvamo.

2. Batinya ko byitwa ko bavangiye ababasimbuye , akenshi abo basimbuye baza badashaka kubakira ku byo abo basimbuye bakoze ahubwo bakabisenya bagatangira bushya ari nabyo bidindiza umupira wacu, uwo wasimbuye haba mw’ikipe cyangwa  muri 'Federation' umubona nk’umwanzi cyangwa ukurwanya bigatuma nawe yiheza kugira ngo bititwa ko yakunanije kugera ku ntego zawe.

3.Kuko siporo yacu itaraba 'business 'yunguka, akenshi abayiyobora bibasaba gukoresha amafaranga yabo bwite cyangwa y’umuryango wabo, ibyo rero bituma bayihomberamo bakayivamo bameze nk'abaruhutse umutwaro, bakayigendera kure kubera ibyo baba barahuriyemo nabyo.


Nizeyimana Mugabo Olivier nyuma yo kureka kuyobora FERWAFA ntabwo arongera kugaragara mu bikorwa bya ruhago 


Nzamwita Vincent Degaulle  umwe mu bayoboye FERWAFA ariko nawe akaba atakigaragara mu bikorwa by'umupira 










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND