RFL
Kigali

Usher yanenzwe ibyo yakoreye Alicia Keys ku rubyiniro mu gitaramo cya 'Super Bowl Haltime Show'-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:12/02/2024 11:37
0


Umuhanzi w'icyamamare, Usher, waririmbye mu mikino ya 'Super Bowl 2024', akanatumiramo abandi bahanzi bafatanya barimo Alicia Keys, benshi bamunenze nyuma y'imyitwarire yagaragaje ku rubyiniro ari kuririmbana n'uyu muhanzikazi.



Imwe mu nkuru ikomeje kuvugwa cyane mu Isi y'imyidagaduro no ku mbuga nkoranyambaga, ni igitaramo cy'umuhanzi akaba n'umubyinnyi Usher Raymond yakoreye mu mikino ya 'Super Bowl 2024', byumwihariko igikomeje kuvugwa ni uburyo ki Usher yitwaye ku rubyiniro ubwo yaririmbanaga n'umuhanzikazi Alicia Keys.

Usher wafashe umwanya muri iki gitaramo, agahamagara umuhanzikazi Alicia Keys bakaririmbana indirimbo z'urukundo bakoranye kera zirimo 'My Boo' na 'If Ain't Got You'. Icyatunguranye ariko ni uburyo Usher yakiriyemo uyu muhanzikazi ndetse byanagezeho atangira kumukorakora imbere y'imbaga nyamwinshi yabarebaga.

Usher yanenzwe uburyo yafatagamo Alicia Keys ku rubyiniro

Aba bombi baririmbaye indirimbo ebyiri bakoranye mu myaka ya kera

Urebye ku mafoto yaba bombi akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga, ubona uburyo Usher yakoragaho Alicia n'uburyo yamubyinishaga bitavuzweho rumwe. Bamwe banenze Usher ko yakorakoraga Alicia nkaho ari umukunzi we nyamara mu gihe umugore we Jennifer Goicoecha n'abana babo bari mu bitabiriye iki gitaramo.

Benshi baneze uburyo Usher yafataga Alicia bati: ''Ntiwafata umugore w'abandi gutya'

Ahantu Usher yari yashyize ikiganza cye kuri Alicia Keys ntihavuzweho rumwe

Bamwe bavugaga ko ibyo Usher yakoraga bisa nko gusuzugura umugabo w'uyu muhanzikazi

Ku mbuga nkoranyambaga benshi bibazaga uburyo umugore wa Usher yakiriye kumubona akorakora Alicia ku rubyiniro. Ni mu gihe abandi bavugaga ko Usher yubahutse umuraperi Swizz Beat akaba n'umugabo w'uyu muhanzikazi, bati gufata kuriya umugore wundi mugabo ni agasuzuguro.


Alicia Keys nawe yari yatwawe ibitwenge ari byose

Ku rundi ruhande kandi umuhanzikazi Alicia Keys nawe yaneguwe uburyo ki yamwenyuraga ubwo Usher yamubyinishaga amukorakora. TMZ yavuze ko imyitwarire ya Usher kuri Alicia Keys itakiriwe neza ndetse ko ubwo yabikoraga benshi bamuvugirizaga induru kuko bari batunguwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND