Abamotari bakoreshejwe akazi ko gutwara abaforomo n'abakozi bakoraga mu bikorwa byo gukingira icyorezo cya COVID-19 barinubira kudahembwa amafaranga bakoreye .
Abamotari bo Murenge wa Uwinkindi mu karere ka Nyamagabe bavuga mu gihe hakorwaga ibikorwa byo gukingira abatuye uwo Murenge icyorezo cya COVID-19 batwaye bakoraga muri icyo gikorwa none bategereje guhembwa amaso yaheze mu kirere .
Abamotari bavuga ko kutishyurwa amafaranga bakoreye byabagize ingaruka nyuma yo gukora akazi bizezwa guhembwa none amaso yaheze mu kirere .Nsengumuremyi Anastase yemeza ko batwaraga abaforomo n'abakozi b'Umurenge mu bikorwa byo gukingira abaturage nkingo za COVID-19.
Yagize ati “Twatwaye abaganga n’abakozi b’Umurenge bajya gukingira abantu mu ngo zabo duhawe akazi n’Umurenge, ariko bafitanye amasezerano n’Akarere, baraza baduha akazi turi abamotari batanu ariko twarategereje ko batwishyura twarahebye.”
Umumotari witwa Ndeberera Jean nawe avuga ko bambuwe amafaranga bakoreye agira ati “Ahubwo njyewe ikibazo gikomeye mfite ni uko abamotari abenshi ari njye wari wabazanye kuko njye ntuye inaha. Ubwo rero ndabazana turakora akazi tugiye kwishyuza turaheba.”
Umunyamavanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Uwinkingi, Ntagozera Ngarambe Emmanuel, avuga ko iki kibazo kizwi kandi kiri gukurikiranwa.
Ati “Nta gihe kinini maze muri uyu Murenge, ariko nkimara kuhagera barakimbwiye, bakimara kukimbwira tukiganiraho nk’inzego n’ubuyobozi, ku rwego rw’Akarere barakizi, turi kugikurikirana."
Ivomo: TV10
TANGA IGITECYEREZO