Umunyamuziki Ben Kayiranga ubarizwa mu gihugu cy’u Bufaransa, yatangaje ko yakoranye indirimbo “Lettre” na Mico The Best biturutse ku biganiro bagiranye nyuma yo guhurira bwa mbere mu gitaramo cya Ally Soudy cyabaye tariki 5 Kanama 2023.
Kiriya gitaramo “Ally Soudy & Friends Live Show”, Ally
Soudy yagikoze yizihizaga urugendo rw’imyaka irenga 15 ishize ari mu
itangazamakuru.
Ni igitaramo cyahuje abavuga rikijyana mu ngeri
zinyuranye z’ubuzima, cyane cyane abahanzi ndetse n’abakoranye na Ally Soudy mu
bihe binyuranye.
Ben Kayiranga wari witabiriye kiriya gitaramo, yavuze
ko byabaye amata yabyaye amavuta, kuko yahahuriye na Mico The Best nyuma y’igihe
yumva ibihangano bye akifuza ko igihe kimwe bazakorana.
Kuri iki Cyumweru tariki 11 Gashyantare 2024, nibwo Ben
Kayiranga yashyize hanze indirimbo bakoranye nyuma y’igihe cyari gishize
bayikoraho.
Yabwiye InyaRwanda, ko yakunze ibihangano bya Mico The
Best ku buryo yahoraga yifuza guhura nawe. Ati “Mico The Best nakomeje gukunda
indirimbo ze, nkumva n’ibiganiro agirana n’itangazamakuru bitandukanye nkifuza
kumubona.”
Avuga ko nyuma yo guhurira mu gitaramo cya Ally Soudy,
yamubwiye ko ari umufana we kandi yifuza ko ubushuti bw’abo babubyaza
umusaruro.
Avuga ati “Ejo bundi nje mu Rwanda twahuriye mu
gitaramo cya Ally Soudy, ndamubwira nti muvandimwe nkunda indirimbo ze, kuva
ubwo duhita dupanga uko twakorana indirimbo.”
Ben Kayiranga avuga ko yahuje na Mico The Best mu
mikorere kandi nawe yatunguwe n’imyitwarire ye mu buzima bwa buri munsi.
Ati “Mico The Best twarahuje, yarambwiye ati ‘nari
nziko uri umubyeyi wifunga cyane none burya uriyoroshya. Mico ubu ni
umuvandimwe wanjye.”
Benjamin Kayiranga [Ben Kayiranga] yagize izina
rikomeye mu muziki abicyesha indirimbo “Freedom”. Uyu mugabo abana n’umuryango
we Mujyi wa Orsay hafi y’Umurwa Mukuru w’u Bufaransa Paris, umwibuke mu ndirimbo
nka ‘Uruhimbi’ yakoranye na Miss Shanel, ‘Nyaruka’ na Knowless Butera,
‘Isezerano’ na Dream Boyz, ‘Nahisemo’ na Frankie Joe n’izindi nyinshi.
Turatsinze Prosper [Mico The Best] yatangiye kuririmba
muri 2007 gusa nk'uko we abyivugira indirimbo ye ya mbere yamenyekanye ni iyitwa
‘Umuzungu’ yakozwe na Nyakwigendera Dr Jacques muri F2K Studio.
Uyu mugabo yakoze nyinshi mu ndirimbo zagiye zikundwa
zirimo nka: Umuzungu, Umugati, Umutaka, Akabizu, Kule kimwe n’izindi nyinshi.
Ben Kayiranga avuga ko yakunze ibihangano bya Mico The
Best kugeza ubwo yifuzaga guhura nawe
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘LETTRE’ YA BEN KAYIRANGA NA MICO THE BEST
TANGA IGITECYEREZO