RFL
Kigali

Cyusa Ibrahim agiye gukorera igitaramo mu Bwongereza

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/02/2024 9:24
0


Umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim yatangaje ko ari mu myiteguro yo kujya gutaramira mu gihugu cy’u Bwongereza, ku butumire yahawe n’Abanyarwanda bahabarizwa muri gahunda yiswe “Rwanda Cultural Day in the UK.”



Iki gitaramo cyateguwe n’Abanyarwanda batuye mu gihugu cy’u Bwongereza byumwihariko abatuye Umujyi wa New Castle ari naho igitaramo kizabera, babifashijwemo n’Ubuyobozi bw’Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu.

Ni igitaramo Nyarwanda ahanini kizarangwa no gutarama, ndetse  hazanatangwa inyigisho zibereye urubyiruko zijyanye no kubakundisha umuco Nyarwanda.

Kizaba ku wa 24 Gashyantare 2024, ubwo Abanyarwanda batuye muri kiriya gihugu bazaba bizihiza Umunsi w’Umuco.

Ni ubwa mbere Cyusa Ibrahim agiye gutaramira mu Bwongereza. Yabwiye InyaRwanda  ko binejeje umutima we kuba agiye gutaramira abavukarwanda.

Ati “Ni ibyishimo bikomeye kuri njye. Kuba abanyarwanda batuye mu Bwongereza barampisemo kujya kubataramira mu ndirimbo zivuga kandi zibakumbuza u Rwanda. Ni umugisha kuri njye, ari nayo mpamvu natangiye imyiteguro nshingiye ku bihangano byanjye byakunze.”

Uyu muhanzi aritegura kujya gutaramira mu Bwongereza, mu gihe aherutse gutangaza ko tariki 1 Kamena 2024 azakora igitaramo cye bwite yitiriye indirimbo ye ‘Migabo’ yahimbiwe Perezida Paul Kagame mu rwego rwo kumushimira ibyiza yagejeje ku Rwanda.

Ati “Nacyitiriye izina ‘Migabo’ kubera indirimbo nakoze yo kurata Perezida Kagame, kandi tuninjira no mu gihe cyo kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Ni igitaramo kibimburira kwamamaza umukandida.”

Akomeza ati “Nabikoze muri ubwo buryo kugirango urubyiruko rwose rwifuza gutera ikirenge mu cya Perezida Kagame bacyiyumvemo. Kandi ni umuntu twese dukunda, tureberaho intambuko, tureberaho ingendo, rero niyo mpamvu nashatse kuyita ‘Migabo Live Concert’.

Cyusa asobanura iki gitaramo kizanaranga urugendo rw’imyaka irenga 10 ari mu muziki, kandi azifatanya n’abandi bahanzi bakorana injyana gakondo nkawe.

Ati “Ni cyo gitaramo cya mbere ngiye gutegura nk’umuhanzi. Kandi kizaba ari igitaramo kigari, ubundi ibyo nakoraga kenshi byabaga ari muri za Hotel n’ahandi, wenda abantu bakaza kundeba, ariko ubu nzatumira n’abahanzi bandi, batari benshi cyane bose ba gakondo.”

Mu gitero cya nyuma cy’iyi ndirimbo ‘Migabo’, Cyusa Ibrahim yahimbiye Perezida Kagame aririmba agira ati “Twiririmbire umuvunyi; koko atwara umuronko wananiye abaswa. Komeza utsinde nyagutsinda,komeza ugabane nyakugabana; Twagurire amarembo dukomeze Kwanda; abatunenaga ubu badutira icyansi!!”

Cyusa ni umutaramyi wa cyane wisanzuye mu Kinyarwanda akaba umuhanzi watwawe n’injyana Gakondo. Yabonye izuba ku wa 13 Nyakanga 1989.

Ni mwene Rutare Pierre, se w’umuhanzi w’umubiligi “Stromae” usigaye ubifatanya no kumurika imideli. Stromae avuka kuri nyina w’Umubiligikazi Miranda Marie Van Haver mu gihe Cyusa avuka kuri nyina w’umunyarwandakazi.

Cyusa yavuze ko mu gitaramo cye azita ku ndirimbo nshya abantu batarumva, ndetse azaririmba nyinshi mu ndirimbo ziri kuri album ze zabanje.

Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Marebe’ yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2015, ariko yamenyekanye cyane muri 2019, mu bitaramo yagiye akora byateguwe n’abandi, kuririmba mu bukwe ari kumwe n’itorero rye ‘Cyusa n’Inkera’ n’ibindi.

Cyusa Ibrahim ariko agaragaza ko gukurira mu itorero afite imyaka 5 y’amavuko, ndetse no kumva ibiganiro byibanda ku muco byatambukaga kuri Radio Rwanda, byabaye imvano yo gukora umuziki wubakiye kuri gakondo y’Abanyarwanda kugeza n’uyu munsi.

 

Cyusa Ibrahim yatangaje ko agiye gutaramira ku nshuro ye ya mbere mu Bwongereza 

Cyusa Ibrahim yatumiwe n’Abanyarwanda batuye mu Bwongereza mu kwizihiza Umunsi w’Umuco 

Cyusa aherutse gutangaza ko tariki 1 Kamena 2024 azakora igitaramo cye bwite    

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UMUTONI’ YACYUSA IBRAHIM

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND