RFL
Kigali

Uko Abakinnyi b'Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu Cyumweru gishize

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:12/02/2024 9:12
1


Amakipe yo hanze akinamo bakinnyi b'Abanyarwanda,hafi ya yose yitwaye neza mu Cyumweru gishize.



Duhereye muri Kenya,ku wa Gatandatu ikipe ya Gormahia FC ikinamo abakinnyi babiri ba Banyarwanda yanganyaga na Ulinzi Stars 0-0 mu mukino wa shampiyona.

Sibomana Patrick yari yabanje mu kibuga ndetse arangiza n'umukino mu gihe Emery Bayisenge we yinjiyemo asimbuye ku munota wa 77.

Nubwo Gormahia FC yanganyije ariko iracyakomeje kuyobora urutonde rwa Shampiyona n'amanota 44, ikazasubira mu kibuga ku wa Gatandatu ikina na City Stars.

Tukiri muri Kenya ku munsi w'ejo ikipe ya AFC Leopards ikinamo rutahizamu,Gitego Arthur yatsindaga Murang'a SEAL igitego 1-0.

Uyu mukinnyi w'Umunyarwanda yari yabanje mu kibuga ndetse anarangiza umukino. AFC Leopards iri ku mwanya wa 8 muri shampiyona zasubira mu kibuga ku Cyumweru ikina na Kakamega Homeboyz.

Muri Tanzania,ku munsi w'ejo ikipe ya Namungo FC iheruka gusinyisha Kagere Meddie yanganyaga na Tabora United 1-1 muri shampiyona.

Inkuru itari nziza ni uko uyu mukinnyi w'Umunyarwanda atabanje mu kibuga ndetse akaba atarari no ku ntebe y'abasimbura. Muri shampiyona Namungo FC iri ku mwanya wa 8 n'amanota 18 ikazasubira mu kibuga ku Cyumweru ikina na JK Tanzania.

Ku wa Gatandatu muri Libya, ikipe ya Al Ahly Tripoli ikinamo Manzi Thierry yatsinze iyitwa Al Malaab El Libby Igitego 1-0.

Uyu myugariro w'Amavubi yari yabanje mu kibuga ndetse arangiza n'umukino. Al Ahly Tripoli ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n'amanota 26, izasubira mu kibuga ku wa Kane ikina na Olympic Azzawiya.

Ku wa Gatanu kandi ikipe ya Al Ta'awon SC ikinamo Haruna Niyonzima,yatsindaga Al Sadaqa ibitego 2-1. Amakuru atari meza ni uko uyu mukinnyi w'Umunyarwanda atigeze akandagira mu kibuga.

Al Ta'awon SC iri ku mwanya wa 4 muri shampiyona izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu ikina na Al Ahly Benghazi.

Muri Morocco mu ikipe ya AS Far Rabat ikinamo Imanishimwe Emmanuel Manguende,ku munsi w'ejo ku Cyumweru yanganyaga na Raja CA igitego 1-1.

Uyu myugariro w'Amavubi niwe wari wabanje mu kibuga ndetse yarangije n'umukino. AS Far Rabat kuri ubu iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 37 izasubira mu kibuga ku wa Kane ikina na RCA Zemamra muri shampiyona.

Mu Bubiligi mu ikipe ya Standard de Liege ikinamo Hakim Sahabo,ku wa Gatandatu yatsindaga ikipe ya Oud-Heverlee Leuven igitego 1-0.

Ntabwo uyu mukinnyi w'Umunyarwanda yabanje mu kibuga gusa yinjiyemo asimbuye ku munota wa 88. Biteganyijwe ko Standard de Liege iri ku mwanya wa 10 n'amanota 28, izasubira mu kibuga ku wa Gatanu ikina na Westerlo n'ubundi muri shampiyona.











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • TWAGIRUMUHOZA GENADE 5 months ago
    Muge muduha namakuru yabo u Rwanda rushaka nka Naom, kamanzi nabandi dushakisha murebe uburyo ki mutubwira uko bitwara n' amahirwe dufite yo kubabona. Ikindi kiza mudukorere whatap group tuzajya dutangiraho ibitekerezo namwe muduhe amakuru y'abanyarwanda batarakinira u Rwanda Nandi menshi . Congratulations 👏 to you.





Inyarwanda BACKGROUND