RFL
Kigali

Rudasingwa Prince araje Aba- Rayon mu ijuru rito - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:11/02/2024 17:46
0


Ikipe ya Rayon Sports itsinze Police FC ibitego 2-1 ikomeza kwerekana ko imikino ya shampiyona yo kwishyura itazoroha.



Ibitego bya Luvumbu na Rudasingwa Prince nibyo bifashije ikipe ya Rayon Sports kwigaranzura Police FC, ndetse ikomeza kugira ikizere cyo kuba yahanganira igikombe cya shampiyona.

Rudasingwa Prince watsinze igitego cya kabiri, yari amaze iminsi abafana ba Rayon Sports baramwibagiwe kubera kudakoreshwa, gusa abaraje mu byishimo bidasanzwe ndetse bari bakumbuye.

UKO UMUKINO WAGENZE

95" Umukino urarangiye

90" Umusifuzi yongeyeho iminota 5 kugirangi umukino urangire

Mette utoza Rayon Sports, akomeje kwerekana impinduka ndetse no kugaragaza ko yari akenewe

Mashami Vincent bikomeje nkwa kuko mu mikino 5 ya shampiyona aheruka gukina, afitemo inota rimwe gusa

89" Goallllll: Rayon Sports ibonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Rudasingwa Prince ku mupira ukomeye cyane wari utewe na Muhire Kevin, umunyezamu wa Police FC Janvier awugarura nabi, usanga Rudasingwautari kugira ikindi akora usibye gutereka mu izamu.

79" Mugisha Didier wari wagiye mu kibuga asimbuye agize ikibazo cy'imvune, ava mu kibuga ari ku ngombyi, akaba asimbuwe na Chukwuma Odilii

74" Rayon Sports ikoze impinduka, Rudasingwa ajya mu kibuga asimbuye Bbaale

60" Police FC ikoze impinduka, Mugenzi Bienvenue na Kayitaba Bosco bavuye mu kibuga, bahereza umwanya Mugisha Didier na Moses Sseruyide


57" Goalllll: Ntagutunzamo ikipe ua Police FC ibonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Kayitaba Bosco

53" Goallllll; Igitego cya mbere cya Rayon Sports gitsinzwe na Luvumbu kuri kufura atereye mu ruhande rw'iburyo. iyi kufura yari ibonetse ku ikosa ryari rikorewe kuri Bbaale

45" Igice cya kabiri kiratangiye: Rayon Sports ikoze impinduka, Iraguha Hadji yinjiye mu kibuga, asimbuye Tuyisenge Arsene

45" Igice cya mbere hagati ya Rayon Sports na Police FC kirarangiye

45" Umusifuzi yongeyeho iminota 3 y'inyongera kugirango igice cya mbere kirangire

35" Hakizimana Muhadjiri ahushije igitego ku ishoti rikomeye arekuriye hanze y'urubuga rw'amahina, umupira uca iruhande rw'izamu gato


Mashami Vincent utoza Police FC yitegereza imikinire y'abakinnyi be, bamaze iminsi batitwara neza


26" Police FC ibonye kufura ku ikosa rikorewe Hakizimana Muhadjiri, ndetse ahita ahana umupira ariko arawamurura

24" Tuyisenge Arsene ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa yari akoreye Nshuti Savio, abantu benshi bavugaga ko yakabaye ahabwa umutuku, kuko azamuye umugeri awumukubita munda.

 Mashami utiza Police FC, yakoze impinduka Nkubana wari umaze igihe adakina yinjiye mu kibuga, nyuma yaho Shema yari amaze igihe yaricajwe na amwicaza 

Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga

Kwizera Janvier

Ndahiro Derrick

Nkubana Marc

Rurangwa Mosi

Kwitonda Ali 

Ngabonziza 

Kayitaba Bosco

Nshuti Savio

Hakizimana Muhadjiri 

Muhenzi Bienvenue

Peter Agbrevol

Amakipe yombi buracyari ubusa ku busa, ndetse nta kipe irabona uburyo bukomeye bw'igitego

Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

Ndiaye Khadime

Muhire Kevin

Mitima Isaac

Nsabimana Aimable

Serumogo Ali

Bugingo Hakim

Ganijuru Elie Ishimwe

Luvumbu Nzinga

Bbaale Charles

Kanamugire Roger Tuyisenge Arsene

Ikipe ya Police FC yamabaye imyenda y'umutuku hose, mu gihe Rayon Sports yamabaye amakabutura y'ubururu amasokisi n'imipira bikaba ari umweru

18:01" Umukino uratangiye: Reka tongere tubahe ikaze hano kuri Kigali Pele Stadium, ahatangiye umukino uhuza Rayon Sports yakiriye Police FC.

17:55" Amakipe avuye mu Rwambariro, umukino mukanya ukaza kuba utangiye

Ni umukino usoza umunsi wa 20 wa shampiyona, ukaba ugiye kubera kuri sitade ya Kigali Pele Stadium, ugatangira ku isaha ya Saa 18:00 PM. Aya makipe yaherukaga guhura mu gikombe cy'Ubutwari, aho Police FC yasezereyemo Rayon Sports muri 1/2 kuri Penariti.

Rayon Sports igiye kujya muri uyu mukino, iri ku mwanya wa gatatu n'amanota.Mu mikino 27 ya shampiyona iheruka guhuza aya akipe, Rayon Sports yatsinzemo 10, Police FC itsinda 6 banganya 11, bivuzeko ari amakipe akunda kunganya cyane.

Umukino uheruka kubahuza wa shampiyona, Rayon Sports yatsinze Police FC ibitego 2-1. Tariki 1 Mata 2023, nibwo Rayon Sports iheruka gutsindwa na Police FC ariyo yakiriye, icyo gihe ikaba yaratsinzwe ibitego 4-2.36, mu gihe Police FC iri ku mwanya wa 4 n'amanota 32.

AMAFOTO: Ngabo Serge






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND