Kigali

Tanzania: Alliah Cool yamuritse filime ze, avuga icyatumye ava mu itangazamakuru

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/02/2024 13:18
0


Umukinnyi wa filime akaba n'umushoramari, Amb. Isimbi Alliance (Alliah Cool) amaze iminsi muri Tanzania mu rugendo rugamije kumenyekanisha filime ze ebyiri yakoze mu rurimi rw'Igiswahili.



Yagiranye ibiganiro n'ibitangazamakuru bikomeye muri kiriya gihugu birimo nka Wasafi TV ya Diamond n'ibindi, agaruka ku rugendo rwe rw'ubuzima na Cinema.

Alliah wamamaye muri Filime zinyuranye, yabwiye InyaRwanda, ko yagiye muri Tanzania agenzwa no kumenyekanisha filime ye aherutse gushyira ku isoko yise 'Bad Book, Bad Cover' ndetse na filime y'indi nshya azashyira hanze mu minsi iri imbere.

Ati "Maze iminsi muri Tanzania, mu rugendo rugamije kwagura ubufatanye n'abakinnyi ba filime ba hano, ndetse no kubamurikira filime zanjye kuko nshaka ko zimenyekana hano, kuko ziri mu Giswahili."

Yavuze ko yifuza kugeza ibihangano bye mu bihugu bikoresha ururimi rw'Igiswahili, kuko 'bituwe n'abaturage benshi'.

Alliah Cool avuga ko yasanze muri Tanzania bazikora bye, kandi bamwakiriye neza.

Ati "Abanyamakuru baho ni abakozi cyane, umwe mu banyakiriye yari asanzwe akunda ibikorwa byanjye anankurikira kuri Instagram, rero banyakiriye neza cyane."

Alliah anavuga ko mu biganiro yagiye agirana n'itangazamakuru, yabajijwe cyane ku itsinda rya Kigali Boss Babes abarizwa n'ibindi.

Yavuze ko kuri iki Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2024, agirana ibiganiro na Wema Sepetu, umukinnyi wa filime ukomeye wakanyujijeho mu rukundo na Diamond.

Ati "Dusanzwe turi inshuti, twaravuganye, rero ibiganiro tugirana biribanda ku mikoranire muri Filime n'ubushuti busanzwe." 

Mu kiganiro na Times FM yo muri Tanzania, Allia Cool yatangaje ko yavuye mu mwuga w'itangazamakuru kuko wamutwaraga umwanya munini bigatuma atita ku mpano ye yo gukina filime.

Yongeye gushimangira ko kuri we umwuga wo gukina filime, ari wo akuramo amafaranga kurusha ayo yajyaga akura mu mwuga w'itangazamakuru yamazemo imyaka ine nubwo hari abanyamakuru binjiza menshi kumurusha.

Alliah Cool yinjiye mu mwuga wo gukina filime mu mu 2011 ahera ku yitwa "Rwasa" nyuma ashaka kubifatanya n'itangazamakuru ariko abona atabasha kubibangikanya ahitamo gukora umwuga umwe wo gukina filime.

Muri Kamena 2023, nibwo Alliah yamuritse filime ye "Good Book, Bad Cover".

'Sound track' y'iyi filime yakozwe n'umunyamuziki Okkama.

Igaragaramo abantu bazwi mu ruhando rw'imyidagaduro nka Camille Yvette wo muri Kigali boss Babes, Francis Zahabu, Alice la boss n’abandi.

Mu 2021, nabwo Alliah Cool yamuritse filime yise ‘Alliah The Movie’.

Alliah Cool yatangaje ko ari muri Tanzania mu rugendo rugamije kumenyekanisha filime ze


Alliah yavuze ko yatangiye gukora filime ziri mu rurimi rw'Igiswahili gusa mu rwego rwo kwagura isoko


Alliah Cool yagiranye ikiganiro n'ibinyamakuru birimo Wasafi Media


Alliah yabajijwe impamvu yavuze mu itangazamakuru akiyegurira Sinema


Alliah yavuze ko agirana ibiganiro na Wema Sepetu mbere yo kugaruka mu Rwanda








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND