Abanyabigwi 3 begukanye igihembo cya Ballon d’Or bari mu bakinnyi bazitabira igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho kizabera mu Rwanda muri Nzeri uyu mwaka wa 2024.
Nyuma y'uko ku ikubituro hatangajwe abakinnyi 30 bazitabira iyi mikino y’igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho kizaba gikinwa ku nshuro ya mbere ,ku wa Gatanu w’iki cyumweru tariki 9 Gashyantare hatangajwe abandi 70.
Uyu muhango wo kubatangaza wabereye mu murwa mukuru wa Cote d’Ivoire,Abidjan. Muri aba bakinnyi 70 batangajwe harimo abanyabigwi 2 batwaye Ballon d’Or aribo Umwongereza,Michael Owen na George Weah ukomoka muri Liberia.
Michael Owen yavutse taliki 12 Ukuboza 1979 avukira mu Bwongereza. Yatangiye gukina ruhago ahereye mu ikipe ya Liverpool mu 1996, nyuma yerekeza mu makipe nka Real Madrid,Newcastle United,Manchester United ndetse na Stoke City.
Michael yanakiniye ikipe y’igihugu y’u Bwongereza imikino 89 ayitsindira ibitego 40. Muri 2001 nibwo yegukanye igihembo cya Ballon d’Or ahanganye n’abarimo Raul,Oliver Kahn ,David Beckham ndetse n’abandi. Uyu munyabigwi wakinaga nka rutahizamu kuva yasezera kuri ruhago yahise aba umunyamakuru w’imikino.
George Weah uherutse gusimburwa ku mwanya wa Perezida wa Liberia yakinnye mu makipe akomeye ko ku Mugabane w’u Burayi nka Chelsea,Manchester City,Marseille ,Paris Saint-Germain ndetse na AC Milan.
Uyu munyabigwi kandi yanakiniye ikipe ye y’igihugu ya Liberia imikino 75 atsindamo ibitego 18. Mu 1995 nibwo yegukanye igihembo cya Ballon d’Or aho yaragihanganiye n’abarimo Jurgen Klinsmann, ahita aba umukinnyi wa mbere ukomoka ku mugabane w’Afurika utwaye Ballon d’Or ndetse no kugeza ubu nta wundi wari wabikora.
Aba banyabigwi 2 baje biyongera kuri Ronaldinho nawe watwaye Ballon d’Or muri 2005 ndetse akaba yari yaratangajwe bwa mbere mu banyabigwi 30 bazitabira igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho. Ubwo bivuze ko i Kigali hagomba kuzaba hari Ballon d’Or 3.
Muri rusange abakinnyi bazakitabira ni 150 ubwo bivuze ko hasigaye abandi 50 bo bakazatangazwa muri Gicurasi. Biteganyijwe ko iyi mikino izakinwa guhera guhera tariki ya 1 Nzeri kugeza tariki Ukwakira 2024.
Ronaldinho uzaba ari i Kigali mu mikino y'igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho
Michael Owen aza ari i Kigali muri Nzeri
George Weah uri mu banyabigwi bazitabira imikino y'igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho
TANGA IGITECYEREZO