Kigali

Umutoza wa APR FC yavuze ko ibyo Salomon Bindjeme yavuze ku mutoza wungirije ari nk'irondaruhu

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:10/02/2024 23:28
1


Mu kiganiro n'itangazamakuru, umutoza wa APR FC Thierry Froger yatangaje ko ibyo uwahoze ari umukinnyi we Salomon Bindjeme yavuze ku mutoza wungirije ari irondaruhu yamukoreye.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare, nibwo ikipe ya APR FC yakinnye na Sunrise FC mu mukino w'umunsi wa 20 wa shampiyona. 

Ni umukino watangiye ku Isaha ya Saa 18:00 PM urangira APR FC itsinze Sunrise FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Shaiboub ku munota wa 10.

Nyuma y'uyu mukino umutoza Thierry Froger yavuze ko ibyo Salomon Bindjeme yavuze ku munota wungirije Karim Khouda ko ari umutoza mubi, atari byo ahubwo ariwe mubi.

Yagize ati" Reka tugaruke kuri Salomon wavuze ko umutoza wungirije ari umuntu mubi. Umutoza wungirije yarambajije ngo mubwire niba hatabayeho kwibeshya mu kumwita umuntu mubi.

Ni gute umuntu yita undi mubi, yavuze ububi bw'umuntu kugera no kuri kavukire ye. Ese ni byiza? Yavuze ko iyo aramuka amwegereye yari kumutera ingumi, ese ubwo we ni mwiza? 

Murabizi umutoza wungirije ni nkanjye agera ku kazi mbere y'imyitozo, kandi dutegura imyitozo twese turi kumwe, none umuntu utanakiba mu ikipe akaza akamwadukida? 

Ndaceka ko ibyo yavuze ari utuntu two kwirengera ariko ntabwo tuvuze ko buri kimwe ari ukuri. Kwicara ukavuga umuntu mu bintu bitari byo navuga ko ari nk'irondaruhu."

Muri iki cyumweru hagati ubwo APR FC yari imaze gutsinda Marine FC, nibwo habaye umuhango wo gusezera kuri Salomon Bindjeme werekeje muri Iraq.

Uyu mukinnyi akaba yaravuze ko mu bitumye ava muri APR FC harimo no kuba umutoza wa APR FC wungirije yaramubereye umuntu mubi.

Thierry Froger yatamaje Salomon Bindjeme avuga ko ahubwo ari we mubi


Salomon Bindjeme yasezeye muri APR FC ashagawe n'abafana benshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntakirutimana abdo10 months ago
    Ikibazo change kiravuga a umutoza wasanga bibajamucyanze



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND