RFL
Kigali

Madamu Jeannette Kagame yageze muri Namibia yihanganisha Madamu Monica Geingob

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:10/02/2024 23:23
0


Umufasha wa Perezida wa Repubulika Madamu Jeannette Kagame yageze mu gihugu cya Namibia mu rwego rwo gufata mu mugongo Madamu Monica Geingob, umufasha w'uwahoze ari Perezida witabye Imana.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Gashyantare 2024, Madamu Jeannette Kagame yageze mu gihugu cya Namibia mu rwego rwo gufata mu mugongo umufasha wa Perezida wa Namibia witabye Imana azize uburwayi bwa kanseri.

Ubwo yageraga muri Namibia, Madamu Jeannette Kagame yabonanye na Madamu Monica Geingob umufasha wa Perezida wa Namibia witabye Imana nk'uko tubikesha ibiro by'Umukuru w'Igihugu muri Namibia mu butumwa byanyujije ku rukuta rwa X.

Madamu Jeannette Kagame yanditse mu gitabo cyabugenewe amagambo yo kwihanganisha umuryango wa Nyakwigendera Dr. Hage Geingobm

Nyuma y'uko Perezida Dr Hage Geingos yitabye Imana, Perezida Paul Kagame ni umwe mu bayobozi bihanganishije umuryango wa Dr Hage  Geingob. 

Perezida Kagame ubwo yihanganishaga Abanya Namibia, yanditse ubutumwa abinyujije ku rukuta rwe rwa X yihanganisha  umuryango w'uwari Perezida n'abaturage ba Namibia bose kubera urupfu rwa Dr Hage Geingob wari Umukuru w'icyo gihugu.

Dr Hage Geingob yapfuye afite imyaka 82 mu gihe uwari umufasha we Madamu Monica Geingob abaye umupfakazi afite imyaka 48 y'amavuko.

Madamu Jeannette Kagame yageze muri Namibia yihanganisha Madamu Monica Geingob






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND