Divine Uwa, umwe mu babyinnyi nyarwanda bamaze kubaka izina muri uyu mwuga, yatangiye gufasha abakobwa batatu bafite impano yo kubyina barimo n'impanga.
Mu gihe mu Rwanda hakomeje kugaragara ikibazo cy'umubare muto w'abakobwa bakora umwuga wo kubyina, Uwase Divine umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga nka Divine Uwa, yinjije amasura mashya muri uyu mwuga yiyemeza kubafasha.
Divine Uwa, ni umwe mu bakobwa bitinyutse agahitamo kugaragariza Isi impano ye. Kugeza ubu, uyu mwuga uramutunze kuko agaragara mu ndirimbo zitandukanye, akabyina mu bitaramo ndetse agakora n'ibizwi nka 'Challange' ku mbuga nkoranyambaga ze.
Mu kiganiro yagirange na InyaRwanda, Divine Uwa yatangaje ko yiyemeje gufasha abakobwa batatu nyuma yo kubona ko bafite impano yo kubyina, kandi akaba yifuza ko umubare w'abakobwa b'ababyinnyi mu Rwanda wakwiyongera hakagaragara n'amasura mashya.
Yagize ati "Impamvu nabafashije ni uko bafite impano kandi ndashaka ko tuba abakobwa benshi mu Rwanda babyina ntihakomeze kugaragara amasura amwe.
Aba bakobwa agiye gufasha ni batatu, babiri muri bo ni impanga. Yasobanuye ko agiye kubafasha kugira ngo nabo babashe kugaragaza impano yabo.
Ati: "Ndashaka kubafasha no mu buryo bw'akazi, ndetse no kugira umusanzu ntanga mu ruganda rwo kubyina mu Rwanda byumwihariko ku bakobwa."
Divine Uwa umaze kubaka izina nyuma yo kubikora imyaka itanu bimwinjiriza amafaranga, yagiriye inama abakobwa bafite impano ariko bakaba bacyitinya, abasaba kwitinyuka 'kuko kubyina ni impano nziza cyane kandi yanagutunga.'
Divine Uwa, umukobwa w’umubyinnyi umaze kugera ku rwego mpuzamahanga yigeze kuganira na InyaRwanda atangaza ko kimwe mu byamufashije kwitinyuka akinjira muri uyu mwuga ari intego yari afite yifuza kugeraho.
Ati: “Numvaga ngomba kuba umubyinnyi mpuzamahanga kandi nkabigeraho, ndishimira ko ubu natangiye kubigeraho.”
Divine Uwa yatangiye gufasha barumuna be mu mwuga wo kubyina
Harimo 2 b'impanga
Mu Rwanda haracyagaragara abakobwa bake bakora umwuga wo kubyina
Divine yiyemeje kubafasha kuko yababonyemo impano akaba yifuza ko hagarahara amasura mashya
TANGA IGITECYEREZO