RFL
Kigali

Perezida Kagame ari kumwe na Emir wa Qatar barebye umukino wa nyuma w'igikombe cya Asia

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:10/02/2024 19:56
1


Perezida wa Repubilika y'u Rwanda, Paul Kagame, ari kumwe na Emir wa Qatar, barebye umukino wa nyuma w'igikombe cya Asia warangiye cyegukanwe n'ikipe y'igihugu ya Qatar.



Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Perezida Kagame yageze i Doha muri Qatar aho yagiye mu ruzinduko rw'akazi yakirwa na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani.

Aba bakuru b'ibihugu bagiranye ibiganiro byibanze ku mubano w'Ibihugu bayoboye banakomoza ku bibazo by'akarere na mpuzamahanga.

Nyuma y'ibi bigabiro Perezida Kagame na Emir wa Qatar bagiye kureba umukino wa nyuma w'igikombe cya Asia wakinwe saa kumi n'ebyiri ukabera kuri Lusail Stadium, umujyi usanzwe unubatswemo ibiro by'umukuru w'Igihugu.

Muri sitade kandi, Perezida Kagame yari yicaranye na Perezida w'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infatino.

Uyu mukino wa nyuma wahuzaga Qatar na Jordaniya warangiye ikipe y'igihugu ya Qatar yegukanye igikombe ku bitego 3-1 nyuma yuko rutahizamu wayo Akram Afif, atsinze ibi bitego wenyine byose bya penariti.


Perezida Kagame areba umukino wa nyuma w'igikombe cya Asia 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Stanley 5 months ago
    Very nice appreciate





Inyarwanda BACKGROUND