Ubuzima bwihariye bw’ibyamamare usanga abantu benshi baba bacyeneye ku bumenya ku bwinshi ariko by’umwihariko byagera ku rukundo bikaba ibindi dore ko buba bunahindagurika buri kanya ugereranije nuko bisanzwe.
Kugeza ubu hari ‘Couple’ ziri guca ibintu harimo
izimaranye iminsi n'izirimo kwiyubaka wanakwitegaho amakuru yihariye muri uku
kwezi kwahariwe abakundana by’umwihariko ku munsi wa Saint Valentin.
InyaRwanda yabegeranirije zimwe muri 'Couples' zikomeje kugarukwaho
cyane mu Karere ka Afrika y'Uburasirazuba mu bihugu birimo Tanzania, Kenya na Uganda, ibihugu ubona ko n’imyidagaduro ishingiyeho mu Karere.
1. Harmonize
na Poshy Queen
Inkuru y’urukundo rwabo ikaba yaraje nyuma yuko uyu
muhanzi yari amaze iminsi avugwa mu nkuru n’abarimo Yolo The Queen, Bijou Dabijou
na Laika bose bafite inkomoko mu Rwanda.
Mbere yabo yari ari mu munyenga w’urukundo
na Frida Kajala bakanyujijeho mu byiciro bibiri ariko bikaza kurangira
batandukanye.
Uyu muhanzi kandi yabanyeho nk’umugabo n’umugore na Sarah
Micherotti wo muri Italy aza no gukundanaho na Briana Jai ikizungerezi cyo muri
Australia.
2. Diamond
Platnumz na Zuchu
Inkuru y’urukundo rwabo yatangiye bamwe bayibonamo
ubucuruzi ndetse hari n'abakiyibona batyo, nyamara aba mu bihe
bitandukanye baba basangiza ababakurikira ibihe byiza bagiranye.
Usanga basomana bya hato na hato, ubundi bakagirana
ibihe byiza yaba mu biruhuko by’isabuku y’amavuko no mu birori bitandukanye
bafatanye ikiganza mu kindi.
3. Zari Hassan na Shakib Lutaaya
Zarinah Hassan umushabitsi wabigize umwuga utunze za Miliyari zitagira ingano akaba umubyeyi w’abana batanu ku myaka ye irenga ibinyacumi bine, amaze gukundana n’abasore n’abagabo batari bacye.
Kuri ubu uyu mugore ari mu rukundo na Shakib
Lutaaya arusha ikinyacumi cy’imyaka, ibintu abantu bamwe batashimye, nyamara we
agakomeza kugaragaza ko urukundo rwerecyera aho rushaka.
Shakib na Zari babana nk’umugabo n’umugore kuko
basezeranye imbere y’Imana. Mu bihe bitandukanye mu kazi kibanda mu gutegura
ibirori no kwamamaza uyu mugore ajyamo yaba muri Africa no hanze
yayo bakunda kuba bari kumwe.
4. Hamisa
Mobetto na Kevin Sowax
Urukundo rwabo rwaje nyuma yuko Hamisa yari amaze
igihe avugwa mu nkuru z’urukundo na Rick Ross, ibintu yakomezaga guhakana nyamara
amashusho bari kumwe n’amagambo y’urukundo y’umuraperi agakomeza kugaragaza
ibitandukanye.
Ku myaka ya 29, Hamisa afite abana 2, umukobwa Fantasy
Majizzo yabyaranye na Francis Ciza n’umuhungu Deedalayan Abdul Naseeb yabyaranye na Diamond.
5. Marioo
na Paula Kajala
Omary Ally Mwanga [Marioo] uri mu bahanzi bihagazeho muri
Tanzania, ari mu munyenga w’urukundo na Paula Kajala w’imyaka micye nyamara wamaze
kubaka izina.
Uyu mukobwa wakundanye n’ibyamamare bitandukanye
nka Rayvanny, kuri ubu we n’umukunzi we Marioo baritegura kwibaruka imfura
yabo.
6. Bahati
na Diana Bahati
Kevin Kioko [Bahati] ari mu baramyi bafite imyitwarire
igezweho aho gukorana cyangwa kwitwara nk’abahanzi basanzwe ari ibintu
yihariye.
Urukundo rwe na Diana Marua [Diana Bahati] rutigisa
imbuga kubera udushya bombi bahorana nk'aho mu minsi iheruka uyu mugore
yatunguye umugabo we amwambika impeta.
Yasobanuye ko iyo mpeta ari iyo kumushimira ko adahwema kuba uw’ingenzi
kuri we no kumukorera udushya tudasanzwe dutuma ahora yumva bagumana.
7. Bien-Aime
Baraza na Chiki Kuruka
Bien-Aime Baraza ari mu banyamuziki beza Africa ifite
bishimangirwa n’umumaro ukomeye yagize mu kubaho no kwiyubaka kwa Sauti Sol.
Byose yabifashijwemo na Chiki
Kuruka umugore we akanamuba hafi mu bikorwa bya buri munsi nk’umujyanama
wihariye.
Ubuzima babanamo n’amagambo bakunda gusangira aryohereye
babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, bituma bagaruka kenshi mu bitangazamakuru
by’ingeri zose mu Karere.
8. Rema
Namakula na Dr Hamza Sebunya
Muri 2019 uyu mugore yasezeranye na Dr Hamza bafitanye
umwana w’umukobwa. Bakunze gusangira ubuzima ari nako baterana
imitoma y’urudaca by’umwihariko mu bihe by’iminsi mikuru irimo iy’isabukuru.
9. Teta
Sandra na Weasel
Teta Sandra ari mu bari n’abategarugori bihagazeho mu
myidagaduro y’Akarere by’umwihariko ya Uganda n’u Rwanda bishingiye ku
marushanwa y’ubwiza yanyuzemo n’ubuhanga bwe mu gutegura ibirori n’ibitaramo.
Bitari ibyo gusa kuba ari umugore wa Dougla Mayanja [Weasel]
biri mu byarushijeho gutuma izina rye rizamuka cyane. Inkuru y’urukundo rw'aba
bombi yagiye inazamo ibihe by’ibibazo byanatumye na Leta zibyinjiramo, iri
mu zihariye.
Muri iyi minis aba bombi bari mu bihe byabo byiza
aho baba basangiza ababakurikira amafoto bishimye ku minsi mikuru no mu bindi
bikorwa.
10.
Rickman Manrick na Sheilla Gashumba
Sheillah Gashumba mu myaka itari micye amaze mu ruganda
rw’imyidagaduro, yagiye akundana n’abagabo n’abasore batandukanye barimo
umushoramari Onyango Gareth.
Umuhanzi Yung Mullo uri mu bashinze imizi mu njyana ya
Reggae yigeze kwigarurira umutima wa Sheilla, yigeze kandi kujya mu rukundo n’umuhanzi
Toniks, umuvanzi w’umuziki kabuhariwe Baby Love n’umuhanzi Baby Love.
Kuri ubu ari mu rukundo n’umuhanzi Ebengo Naliwanika
[Rickman Manrick] bamaze imyaka itari micye bakundana, bakaba bakunze gusohokana mu bice birimo Dubai n'ahandi.
TANGA IGITECYEREZO