RFL
Kigali

Producer X yakebuye Element na Country bapfa ibitari ibyabo - VIDEO

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:10/02/2024 19:44
0


Producer X On The Beat uri mu bahanga mu gutunganya amajwi y’indirimbo ukorera muri Hi5 avuga ko yamye akora injyana gakondo ivuguruye ndetse n’abandi bayikoze mbere, akaba atungurwa no kumva Element na Country bavuga ko ari iyabo.



Umuhanga mu gutunganya amajwi y’indirimbo Gwiza Alain Lyivuze umaze kwamamara nka Producer X On The Beat, yakoze indirimbo zitandukanye zirimo “Fit” ya Juno Kizigenza, ‘Jaja’ ya Juno KIzigenza na Kivumbi King, album ‘Musomandera’ ya Ruti Joel, ‘Ndaryohewe’ ya Empire ft All Stars n’izindi.

Uyu musore ukorera muri studio ya Hi5 yaganirije inyaRwanda atangaza byinshi birimo igitekerezo cyo guhanga injyana inyaRwanda yajya ihagararira umuziki w’igihugu.

Yavuze ko injyana nyaRwanda isanzwe ihari ahubwo yagahawe imbaraga, ikavugururwa aho gushwanira izina nk’uko birimo kuba muri iyi minsi kuri Country na Element barimo gupfa izina “Afro Gako” buri umwe avuga ko ariwe wayihimbye.

Producer X avuga ko injyana Gakondo yahozeho kuva kuri Impala, Sebanani Andre ahubwo icyo abubu bakora nawe arimo.

Yagize ati “Njyewe umuziki nkora, nywukora nywukunze, ikintu cyose cy’umuziki mwiza mba numva ari cyo nakora, hari igihe nakoze indirimbo n’ibyamamare, ndazikora zirimo ‘Jaja’ ya Juno Kizigenza na Kivumbi, ‘Radiyo’ ya Alyn Sano, ‘Amadeni’ ya Mr Kagame, ‘Fit’ n’izindi. Ariko muri njyewe, numvaga atariwo muziki nshaka gukora.

Afro Beat ni umuzki wa Africa yose, rero umuziki wa ‘Afro Gako’, gufata amapiano, Afro Beats ukavangamo ibikoresho nyaRwanda. Ibyo nta muntu utarabikoze, Pator P yarabikoze, Michael Mkembe yarawukoze yewe n’Impala zarawukoze ndetse na ba Sebanani Andre barawukoze. 

Ntabwo nkeka ko ibyo ari ibintu bishya, byahozeho ahubwo byari bitarabonerwa izina. Nk’iyo wumvishe indirimbo ‘Ikinimba’ nakoreye Ruti Joel, wumva ko iri muri ubwo bwoko Gakondo. Rero si ibintu bishya”.

X On The Beat avuga ko abahanga mu gukora amajwi n’indirimbo, bakwiriye guhuza imbaraga aho gushwanira izina cyane ko ibyo bita ibyabo byahozeho kuva mbere.

Producer X abajijwe ku kuba nawe yaba yiyita impirimbanyi w’injyana nyaRwanda ya Gakondo, yavuze ko ibyo bikwiriye guharirwa ba Sebanani, Impala n’abandi babikoze imbere.

Ibi byaje nyuma y’uko Element yavugaga ko yashinze injyana ya ‘Afro Gako’ na Studio Country Records ikavuga ko ari iyayo.


Producer X avuga ko injyana ya ‘Afro Gako’ yahozeho ariko yari itarabonerwa izina, bityo ko Element na Country Records bakwiriye guhuza imbaraga


Producer X on the Beat niwe wakoze album 'Musomandera' ya Ruti Joel


Producer X ni we ukorera muri Hi5 yahoze ari iya Mr Kagame


Producer Element avuga ko ari we nyiri injyana ya "Afro Gako"


Nduwimana Jean Poul [Noopja] nyiri studio Country Records bavuga ko aribo ba nyiri 'Afro Gako'

Reba ikiganiro X on tHE beat yagiranye na InyaRwanda

">

Reba indirimbo 'Cyane' ya Ruti Joel yakozwe na X on the Beat

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND