Kigali

APR FC ni Papa wanjye, ntabwo nataye akazi - Rwatubyaye Abdul yiniguye

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:10/02/2024 15:01
0


Rwatubyaye Abdul uherutse kwerekeza mu ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonia, yakuye urujijo ku byo kugenda ataye akazi ndetse anavuga ko APR FC ari se.



Ku wa Gatanu tariki 09 Gashyantare ni bwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye n’uwari kapiteni wayo, Rwatubyaye Abdul. 

Byari nyuma y’uko hari hashize iminsi hagaragaye amafoto y'uyu mukinnyi ari kwikorera imyitozo muri iyi kipe ya FC Shkupi n’ubundi yari yarigeze gukinira ariko Murera yo ikavuga ko yataye akazi akagenda atabibamenyesheje kandi akibafitiye amasezerano.

Ibi byateje urujijo bituma bamwe bavuga ko umukinnyi mukuru nk'uyu adakwiye gukora ibintu nk’ibi ngo agende ikipe itamuhaye uruhushya binababaza abafana ba Rayon Sports.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Rwatubyaye Abdul aganira na B&B FM Umwezi yavuze ko kugira ngo arekurwe ari ibintu byari bigoranye bitewe nuko yari kapiteni ndetse ko yagiye yarasabye uruhushya.

Yagize ati: ”Nari mu bakinnyi ngenderwaho muri Rayon Sports, nari kapiteni. Byari bigoye cyane ngo bandekure. Nkurikije wenda ibyavuzwe cyangwa se ibyanditswe buriya urebye ku muntu ku giti cye aba yumva uko we yashyiramo ibintu, ndakeka umunyamabanga baramuganirije akagira ibyo atangaza. 

Ku giti  cyanjye cyangwa se kuri Rayon Sports hagati yacu umwe hagomba kugira icyo agomba kurinda kuri uwo mwanya. Ndakeka Umunyabanga wa Rayon Sports yagombaga kurinda ikipe kandi nanjye. Rero ntabwo nataye akazi kuko ntabwo ndi umwana. Ntabwo nari gukora ikosa ryo kugenda nta muntu mbwiye".

Abajijwe ku mukino yareba, APR FC iramutse iri gukina na Kiyovu Sports naho Rayon Sports iri gukina na Musanze FC, uyu mukinnyi yavuze ko yareba uwa APR FC bitewe ni uko ari ikipe yamureze ndetse akaba ayifata nka se.

Yagize ati: ”APR FC ni Papa wanjye, yampaye amahirwe yo kubonwa n’izindi zose. Yampaye ubuzima ku buryo bugaragara, ntabwo nagereranya APR FC na Rayon Sports ubu, ariko bibaye ngombwa ko zikinira rimwe najya kureba APR FC”.

Rwatubyaye Abdul yavuze ko kandi kwerekeza mu ikipe ikina hanze y’u Rwanda nka FC Shkupi byari mu ntego ze bitewe nuko  kwitwara neza ku rwego rw’ikipe y’igihugu kwari kwarasubiye hasi kubera kutabona umwanya no kubera kugira imvune bityo ko gomba kongera gusubira ku rwego yari ariho, kandi kugira ngo abigereho byasabaga kongera kujya gukina hanze.


Rwatubyaye Abdul yavuze ko atigeze ata akazi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND