Kigali

Bahavu yaguze filime yakinnyemo Wema Sepetu yatwaye Miliyoni 100 Frw

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/02/2024 15:31
1


Umukinnyi wa filime Usanase Bahavu Jannet yaguze Filime “Cop’s Enemy” y’umunya-Australia John K-Ay ufite ubwenegihugu bw’u Burundi, yashowemo arenga Miliyoni 100 Frw yakinnyemo abakinnyi b’ibyamamare nka Wema Sepetu.



Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2024, iyi filime iri kugaragara ku rubuga rwa internet ruzwi nka ‘ABA TV’, Bahavu asanzwe anyuzaho filime z’uruhererekane nka ‘Impanga’, ‘Isi Dutuye’, ‘Bad Choice’, n’izindi zinyuranye zamwubakiye izina.

Iyi filime yatangiye gutunganywa kuva mu myaka itanu ishize, ndetse bimwe mu bice bitanga integuza y’ayo byagiye binyuzwa ku muyoboro wa Youtube wa “The Light of Africa.”

Amashusho y’iyi filime yafatiwe muri Tanzania ndetse no muri Australia. Kandi irimo abakinnyi b’ibikomerezwa nka John K-ay (Nyiri filime), Wema Sepetu wo muri Tanzania wavuzwe mu rukundo na Diamond, Van Vicker (Wo muri Ghana wahawe arenga Miliyoni 25 Frw kugira ngo yemere gukina muri iyi filime), Aunty Ezekiel, Gabrielle Bartlett, Stanley Msungu, Jean-Pierre Yerma, Clarisse Dorika, AJ Nuamah, Joey Mens n’abandi benshi.

Ni filime yitondewe kuko ifatwa ry’amashusho y’ayo ryayobowe na Neema Ndepanya ndetse na Prema Smith; inononsorwa na Young Martin Production. Ni mu gihe yanditswe kandi ishorwamo Miliyoni 100 Frw na John K-ay wakoze filime zahataniye ibihembo bikomeye ku Isi.

Iyi filime y’uruhererekane bigaragara kandi ko yakozwe bigizwemo uruhare n’ibigo byashyigikiye John K-ay birimo nka: G-marl Jamal Habnab, Motifex, MECA Mount Druit, Innocent Entertainment, Norma Needham Longuevue, Bunk Bed Beats Studio ndetse na Impress TV.

John K-ay uheruka mu Rwanda mu mpera za Mutarama, asobanura ko atari kwibashisha gukora iyi filime, iyo atagira ubufasha yahawe na Guverinoma ya Australia, Guverinoma ya Tanzania, abakinnyi bose, Raimon Sanga, Monica Sizya, Neema Ndepanya;

Ibrahim Emmanuel, Ogunlusi Joy Aiyeoritse, ibitangazamakuru byo mu Burundi no muri Tanzania, Deo Iconayisavye, Maggie Bushiri, John-Bosco Gahungu, William Guillaume, Harley Bruce, Fanny Louange, Jimy Akayezu, Lebba Bawoh, Ulebor Manny n’abandi.

Inkuru y’iyi filime ishingiye ku musore witwa Victor Kaapor ukora uko ashoboye kugirango arokore Umubyeyi we (Nyina) ndetse n’umukobwa yakundaga.

Ibi bituma akora ibyo atigeze atekereza, agakorana na Police mu gushakisha agatsiko k’amabandi kaba kazwi cyane ku izina rya “Cop’s Enemy”.

Bimusaba kugambanira umukobwa yakundaga, ariko uko yagenda agana ku ntego ye, yasanze ibyo yibwiraga atari ko bimeze.

Muri iyi filime bagaragaza ko ibyo bikorwa biba bikorerwa mu Mujyi wuzuye aba Polisi bamunzwe na ruswa n’ubugome budashira bufatwa nk’amayobera.

Ndayirukiye Fleury [Umugabo wa Bahavu] yabwiye InyaRwanda, ko bagiranye amasezerano na John K-ay yo gutambutsa filime ye ‘Cop’s Enemy’ ku rubuga rwabo rwa ABA mu gihe cy’umwaka umwe, kandi ko yemerewe no kuyimurika ahandi hose.

Ati “Twagiranye amasezerano y’umwaka umwe, bivuze ko twayiguze muri icyo gihe, aho iyi filime yatangiye gutambuka ku rubuga rwacu rwa ABA. N’ubwo aka kanya tutatangaza amafaranga twayiguze.”

Fleury yavuze ko gahunda bafite ari uko bazajya batunganya filime z’abo bwite, ariko kandi bakagura n’iz’abandi bazajya banyuza ku rubuga rw’abo rwa ABA TV.

Ibyo wamenya kuri John K- ay watunganyije filime ‘Cop’s enemy’

Uyu mugabo yabonye izuba tariki 3 Nyakanga 1992, avukira mu gihugu cy’u Burundi mu Ntara ya Ruyigi kuri Se, Jean-Marie Ndaysihimiye wari umuhinzi ndetse na Stephanie Hakizimana wabaye umwarimu. Avuka mu muryango w’abana icyenda.

Mu 1993, we n’umuryango bahungiye muri Tanzania nyuma y’urupfu rwa Melchior Ndadaye wari Perezida w’u Burundi. Babaye mu nkambi mu gihe cy’imyaka 11 muri Tanzania, mbere y’uko mu 2006 berekeza mu Mujyi wa Sydney muri Australia aho babarizwa kuva muri Werurwe 2007.

Uyu mugabo asobanura ko kuva akiri mu mashuri yisumbuye yagaragaje impano yo gukina filime, ndetse ageze muri Kaminuza yize aya.masomo muri ‘National Institue of Dramatic Art’ yo muri Sydney mu gihugu cya Australia.

Yasobanuye ko mu 2010 ari bwo yatangiye urugendo rwo gukora filime ze bwite, aho mu 2012 yashyize hanze filime ye ya mbere yise ‘Nothing Is Impossible’.

Yanakoze filime zirimo nka ‘I Love You Mum’ ndetse na ‘Restoring Hope and Silent Sufferers’. Afatanyije na Iroko Tv yo muri Nigera, John yasohoye filime yise ‘Irreversible Choices’ yahataniye ibihembo bya AAMMA Mu 2016, inahatanira ibihembo Cineplay TV Awards mu 2017.

Filime ze zagiye zibengukwa kuri Televiziyo zo mu bihugu bikomeye nka Televiziyo y’igihugu cya Australia, Iroko TV yo muri Nigeria, Azam TV yo muri Tanzania, TBC yo muri Tanzania, Televiziyo zo muri Kenya n’ahandi.

Kanda hano ugere ku rubuga rwa ABA TV ubashe kureba ko iyi filime ‘Cop’s enemy’

John K-ay amaze kuba izina rikomeye mu batunganya filime muri Australia 

Ubwo John yashyikirizwaga igikombe n’umunyabigwi mu muziki wo mu Burundi, Kidumu 

John yahaye filime ye Bahavu yashoyemo arenga Miliyoni 100 Frw yakinnyemo abakinnyi bakomeye


Mu 2017, John K-ay yegukanye igikombe muri Afroshine Australia Awards 

Mu 2016, John yegukanye igikombe mu bihembo bya AAMA 

Bahavu avuga ko binyuze ku rubuga rwa ABA TV azajya agura filime zigomba gutambukaho


Bahavu amaze iminsi ashyira hanze ‘Season’ ya Cyenda ya filime ye yise ‘Impanga’

 

KANDA HANO UREBE INTEGUZA YA FILIME BAHAVU YAGUZE IZAJYA INYURA KU RUBUGA RWE ABA TV

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Evelyne 10 months ago
    John wacu arakaze



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND