RFL
Kigali

MTN Rwanda yahawe ibihembo bikomeye mu muhuro ngarukamwaka wabereye muri Afurika y'Epfo

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:10/02/2024 14:39
0


Ikigo cy'Itumanaho cya MTN Rwanda cyashyikirijwe ibihembo bikomeye mu muhuro wiswe "MTN Group Leadership" wabereye i Johannesburg muri Afurika y'Epfo.



Muri uyu muhuro ngarukamwaka, MTN Rwanda yaherewemo ibihembo bibiri, bishimangira ko iki kigo gikomeje kwerekana ubushake bwo kuba indashyikirwa no guhanga udushya mu ruganda rw'itumanaho. Ibi bihembo bifite igisobanuro kiremereye kuko MTN yabihawe itoranijwe mu bindi bihugu 18 bikoreramo ikigo cy'itumanaho cya MTN.

Mu bihembo begukanye, harimo icyiswe 'Million Dollar Challenge Award' gishimangira imikorere myiza n’ubuyobozi mu rwego rw’itumanaho. MTN Rwanda yegukanye iki gihembo imyaka ibiri yikirikiranya, bikaba bigaragaza ubudahangarwa n'ubwitange bwo ku rwego rwo hejuru mu itumanaho.

Usibye iki gihembo kandi, MTN Rwanda yanatsindiye ikindi gihembo mu cyiciro cya 'Enterprise,' birushaho gushimangira ubuhanga bwabo mu gutanga ibisubizo bigezweho bijyanye n'ibikenewe ku isoko.

Ibi bihembo byose, ni igihamya cyerekana ko MTN Rwanda yiyemeje kutajegajega mu kuba indashyikirwa mu gutanga serivisi zinoze ku bakiliya babo kandi zijyanye n'igihe.

Nyuma yo kubona iyi nsinzi, MTN Rwanda nagize bati: "Turashimira byimazeyo abakiliya bacu b'agaciro, kuko izi ntsinzi ntizashoboka hatabayeho inkunga yabo ikomeye no kwizera serivisi zacu."

Mu gihe bishimira ibyiza byagezweho, MTN Rwanda yongeye kwizeza abakiliya bayo ko ifite ubushake n'ubushobozi bwo kuyobora ibisubizo by'ikoranabuhanga bigamije iterambere ry'igihugu muri rusange, ishimangira ko ikomeje kuba umufatanyabikorwa w'imena mu rugendo u Rwanda rurimo rugana kuri ejo hazaza heza kandi hafite itumanaho rijyanye n'igihe.


MTN Rwanda yashyikirijwe ibihembo bikomeye muri Afurika y'Epfo


MTN Rwanda yiyemeje gukomeza kuba ku isonga mu kugeza ku banyarwanda ibisubizo by'itumanaho bijyanye n'igihe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND