Umunsi wa Mutagatifu Valentin urugero rw’abakundana uregereje ukaba waranahuje n’umunsi wizihizwa na benshi bari mu munyenga w’urukundo mu Rwanda mu myidagaduro aho bitezweho inkuru zishyushye bitewe n’umwihariko w’uko bahagaze mu rukundo muri ibi bihe.
Buri mwaka kuwa 14 Gashyantare isi yose yizihiza umunsi w’abakundana. Mu Rwanda naho ni uko kuko usanga ari umunsi wihariye aho haba hateguwe ibikorwa byihariye
muri za hoteli, ahantu hahurira abantu benshi.
Usanga abahanzi nabo baba barakoze mu nganzo bagasohora
indirimbo zihariye zishobora gufasha abari mu rukundo baba babana cyangwa
bari kwigana ngo barebe ko bazashobokana.
Tugiye kugaruka ku byamamare nyarwanda kugeza ubu
bigezweho mu nkuru z'urukundo harimo abakoze ubukwe, abari mu rukundo rweruye,
abambikanye impeta n'abandi.
Aba bose batangaje byeruye inkuru y'urukundo rwabo nyuma ya Saint Valentin
iheruka, ubu bagiye kwizihizanya uyu munsi amavuta mashya.
David Bayingana na Nadia Umutesi
Ukwezi kwa Gashyantare 2024 ni ko kwazamuye inkuru z’urukundo
rwa David ukorera Radio B&B Umwezi na Nadia Umutesi uri mu nkumi zanyuze muri Miss
Rwanda 2017.
David ni we ubwe washatse gusangiza isi ko ari mu
rukundo rutavangiye ahamiriza Nadia ko batazigera batandukana kandi ko amukunda
bitavangiye.
Akaliza Amanda na Jonas Carter
Imyaka irenga itanu irashize Akaliza na Jonas bamenyaniye muri London mu Bwongereza biyemeje gutangira urugendo rw'urukundo. Umwaka wa 2023 wasize bemeranije kuzabana.
Jonas yambitse impeta y'integuza Akaliza mu ntangiriro za 2024, banakora umuhango wo gufata irembo witabiwe na Tito Rutaremara Umuyobozi w'Urwego rw'Inararibonye.
Kimenyi Yves na Uwase Muyango
Inkuru yabo irarambye kuko guhera muri 2019 yavugwaga
bakaba banafitanye umwana w’umuhungu. Binjiye mu mwaka wa 2024 mu buryo
bwihariye basezerana mu mategeko n’imbere y’Imana banakira inshuti n’abavandimwe
mu birori by’agatangaza byitabiwe n’ibyamamare binyuranye.
Mugisha Benjamin [The Ben] na Uwicyeza Pamella
The Ben na Pamella nabo si bashya mu birena n’urukundo
ariko Ukuboza 2023, uku kwezi kwasize biyemeje kubana nk’umugabo n’umugore.
Rusanganwa Norbert [Kenny Sol] na Kunda Alliance Yvette
Kenny Sol ari mu bahanzi bafite imyaka micye ariko bamaze
gushinga imizi. Mu ntangiriro za Mutarama 2024 yatunguye abakunzi be asezerana
kubana mu mategeko na Kunda Alliance bari bamaze igihe kitari gito bakundana
bucece.
Rusine Patrick na Uwase Nizra
Umunyarwenya ubihuza n’itangazamakuru kuri Kiss FM yamaze
kwerekana ko ari mu rukundo na Uwase ndetse amakuru ahari akaba ari uko
bitegura kurushinga mu bihe bya vuba.
Niyonshuti Yannick [Killaman] na Umuhoza Shemsa
Aba bamaranye imyaka igera 8 ndetse urukundo rwabo
rwamaze gutanga imbuto z’abana 2, gusa kuwa 08 Gashyantare 2024 ni bwo
basezeranye imbere y’Imana no mu mategeko.
Kayumba Darina na Kimzer
Uvuze ko umwaka wa 2024 aba bombi bawinjiyemo mu buryo
budasanzwe ntiwaba ubeshye kuko mu bihe bitandukanye baba basangiza ababakurikira
ibihe byiza bagiranye ndetse bakanajyana mu bikorwa bitandukanye.
Umwiza Phiona na Munana Eric
Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2020, Umwiza Phiona
yagaragaje ko ari mu rukundo rumaze gukomera n’umusore witwa Munana Eric, aba
bombi bakaba bamaze imyaka igera kuri 3 bakundana.
Ossama Massoud Khaled [Okkama] na Teta Trecy
Kamena 2023 yasize Okkama abaye umubyeyi nyamara ikibazo gikomeza kuba uwo babyaranye kuko atari yaramutangaje. Mu minsi micye ishize yamaze amatsiko abamukurikira n’abakunda umuziki nyarwanda.
Yahishuye ko umukunzi we banabyaranye ari Trecy Teta yanifashishije nk'umu Video Vixen mukuru mu ndirimbo ‘Aba Baby’ iri mu zirimo inkuru yihariye y’urukundo by’umwihariko rw’ibyamamare.
Nishimwe Naomie na Michael Tesfay]
Amezi ya mbere y'umwaka wa 2022 ni bwo byamenyekanye
ko Miss Rwanda 2020 ari mu rukundo na Michael Tesfay. nyuma y’ibihe byiza bakomeje
kugirana banafashanya mu bikorwa bitandukanye, binjiye muri 2024 bagaragaza ko
biteguye kubana.
Uyu musore ukomoka muri Ethiopia yambitse impeta y’integuza
Miss Nishimwe ndetse bikaba byitezwe ko mu bihe bitari ibya kure bazakira
inshuti n’imiryango mu birori by’ubukwe bwabo.
Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] na Miss Iradukunda Elsa
Inkuru yihariye y’urukundo rwa Prince Kid na Miss Elsa
yaravuzwe guhera muri 2022 bigeza muri Kanama 2023, Imana ica inzira batera intambwe yo kubana mu birori byanyeganyeje imyidagaduro nyarwanda.
Uwineza Kelly na Nsengiyumva David
Ubukwe bwa Uwineza Kelly [Kelly Madla] na Lt Nsengimana
David buri mu bwagarutsweho cyane ahanini bishingiye ku byihariye kuri aba bombi
n’uburyo bwitabiriwe.
Kelly Madla ari mu bagize Mackenzie itsinda ribarizwamo
ibyamamarekazi mu myidagaduro nyarwanda mu gihe Lt Nsengimana ari mu banyeshuri
basozanije amasomo ya gisirikare na Cpt Ian Kagame.
Ubukwe bwa Kelly na Lt Nsengimana bukaba bwari bwihariye
dore ko bwitabiwe na Perezida Kagame n’umuryango we.
Hari kandi n’abandi barimo abahanzi, ba Nyampinga n'abanyamakuru bitezweho ko iyi Saint Valentin bazayizihiza mu buryo bwihariye
bitewe nuko ariyo ya mbere bagiye kwizihiza kuva bakoze ubukwe cyangwa
bibarutse.
Muri abo twavuga nka Ismael Mwanafunzi na Mahoro Claudine, Bahati
Makaca na Unyuzimfura Cecile, Muheto Bertrand na Keza Nailla, Murenzi Emmanuel
[Emmalito] na Umwali Liliane, Bigirimana Aime [Real Beat] na Iratunejeje Phoebe;
Habiyaremye Zacharie [Bishop Gafaranga] na Annette Murava, Nkurikiyimana Charles [Umukonyine] na Kayirangwa Josiane, Nkota Elysee na Sebihogo Kazeneza Merci.
TANGA IGITECYEREZO