Umuhanzi akaba na Producer, Nzeyimana Emile wamenye nka Papa Emile yasubukuye urugendo rw’umuziki we, nyuma y’imyaka 10 yari ishize afashe ikiruhuko agashyira imbaraga mu bikorwa byo gutunganya indirimbo gusa (Production).
Uyu mugabo
yagize izina rikomeye binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zirimo
nka ‘Mbayeho’ yacuranzwe cyane mu bitangazamakuru by’imbere mu gihugu no hanze,
‘Guhinduka Birashoboka’, ‘Uri amaso yanjye’ n’izindi nyinshi.
Yagiye agira
uruhare mu kugaragaza impano z’abahanzi banyuranye kandi bagezweho muri iki
gihe, binyuze mu kubakorera ibihangano no kubahuza n’itangazamakuru.
Papa Emile
yabwiye InyaRwanda ko imyaka 10 ishize afashe ikiruhuko mu muziki, yahuriyemo
n’ibyiza ndetse n’ibibi birimo no gupfusha umugore we.
Umugore we Ineza
Parfine yitabye Imana ku wa 20 Nzeri 2023 aguye mu gihugu cya Kenya azize
uburwayi, aho we n’umuryango we bari barimukiye.
Papa Emile
avuga ko nyuma y’imyaka 10 ishize adakora umuziki mu buryo bwo gushyira hanze
indirimbo ze bwite, yongeye kujya mu nganzo ahereye ku ndirimbo zo kongera
kwiyubaka nyuma y’ibyago yagize.
Ubu yinjirayanye
indirimbo yise ‘Salama’, aho aririmba abwira umugore we witabye Imana ko
umuryango wasigaye uri amahoro, kandi uhora umuzirikana iteka.
Papa Emile
yabwiye InyaRwanda ko muri iyi ndirimbo ashima Imana ko ikomeje kubanyuza mu
buzima bw’agahinda no kongera kwiyubaka. Ati “Ibibazo tuvuyemo ntabwo byari
byoroshye, ariko Imana yabashije kubitunyuzamo ubu turi amahoro.”
Arakomeza ati “Mu
ndirimbo ndirimba mbwira umugore wanjye ko turi amahoro abo yasize.”
Uyu mugabo
avuga ko imyaka irenga 10 adashyira hanze, yashyize imbaraga cyane mu gukora
ibihangano by’abandi bahanzi no gushyira mu rurimi rw’icyongereza
ibihangano bitambuka kuri shene ya Youtube ya Afrimax.
Papa Emile
yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise 'WE Mungu' yakoranye na Reay Kimenia,
'Guhinduka ndetse na 'Kubirenge bye'.
Iyi ndirimbo
ye 'Ku birenge bye' ishingiye ku nkuru ya Mariya na Marita. Asobanura uko
yahimbye iyi ndirimbo yagize ati "Urebye inkuru ya Mariya na Marita muri
Bibiliya, Yesu yagiye kubasura maze Marita arashyashyana arateka arakubara
sinakubwira, maze Mariya we yiyicarira ku birenge bya Yesu, Iyo nkuru irangira
bigaragara ko Mariya yakoze ikintu gikomeye kuri Marita".
"Akenshi
rero usanga dushishikajwe n’imirimo ngo turakorera Imana nyamara rimwe na rimwe
Imana iba ishaka ko tuyegera ikatuganiriza".
Papa Emile
yatangaje ko yagarutse mu muziki nyuma y’imyaka 10 yari ishize atagaragara mu
muziki mu buryo buhoraho
Papa Emile
yavuze ko nyuma y’ibyago yagize agapfusha umugore we, ashima Imana yamunyujije
mu bihe by’umubabaro
Papa Emile
yavuze ko yagarutse mu muziki, kandi azita cyane ku ndirimbo zifasha benshi
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SALAMA’ YA PAPA EMILE
TANGA IGITECYEREZO