Umuhanzi Yvanny Mpano yatangaje ko Social Mula atagaragara mu mashusho y’indirimbo “C’es La Vie” bakoranye kubera ko uyu muhanzi atabarizwa mu Rwanda muri iki gihe, aho yagiye hanze y’igihugu mu bikorwa bye by’umuziki.
Mu ijoro ryo
kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2024, nibwo Yvanny Mpano yashyize hanze
amashusho y’iyi ndirimbo y’iminota ine n’amasegonda 58’.
Niyo
ndirimbo ya mbere Yvanny Mpano ashyira hanze muri uyu mwaka wa 2024; kandi
asobanura ko ari umuhigo yesheje kuko mu bahanzi yifuzaga gukorana n’abo
indirimbo Social Mula yari ku rutonde.
Mu kiganiro
na InyaRwanda, Yvanny Mpano ati “Maze igihe kinini nkora indirimbo njyenyine,
ariko ntabwo najyaga nkorana indirimbo (Collaboration) n’abandi, urebye neza ni
nke cyane. Mu gutekereza rero umuntu twakorana nasanze Social Mula ariwe muntu
twakorana.”
Yvanny Mpano
yavuze ko yatekereje gukorana na Social Mula kubera ko ari umuhanzi batangiriye
rimwe umuziki, bagendanye igihe kinini kandi ‘nkakunda impano ye, akaba n’umuntu
nkunda ibihangano bye’.
Akomeza ati “Kandi
nawe ndabizi yakundaga ibihangano byanjye. Naramwegereye mubwira umushinga
mfite, ntiyangoye kuko yari asanzwe anzi.”
Uyu muhanzi
avuga ko akimara kwemeranya na Social Mula gukorana indirimbo bahise bajya
kureba Producer Element batangira umushinga w’ikorwa ry’iyi ndirimbo.
Ati “Twagiye
nta gitekerezo dufite, twakibonye tugeze muri studio. Nashoboraga kugira
igitekerezo ukwanjye cyangwa akagikira ukwe, ntibibe ukwe. Rero twahuje
igitekerezo turi muri studio turi kumwe na Element aduha igitekerezo cy’uburyo
twakoramo. Turicara indirimbo tuyifatira amajwi, ni uko twayikoze.”
Yvanny Mpano
asobanura ko iyi ndirimbo nk’umurongo w’ubufatanye bukwiye kuranga abahanzi
nyarwanda, kuko ‘iyo abantu bakoranye muba muhuje abafana banyu’. Kuri we,
asanga igihe kigeze kugirango abahanzi bashimangire ubufatanye ‘n’ubwo rimwe na
rimwe abantu babyirengagiza.’.
Ati “Hari n’igihe
ukorana n’umuhanzi akumva y’uko nimuhurira mu ndirimbo uribumurushe, ariko iyo
myumvire nyine igenda ihinduka. Nari mfite igitekerezo cyo gukorana na Social
Mula ariko ntibyari vuba, ariko byavuye ku nshuti yanjye iba muri Amerika, rero
nkomeza icyo gitekerezo.”
Agahanga umugabo kaba iyo agiye
Yvanny Mpano
avuga ko batangiye gukora iyi ndirimbo mu Ukwakira 2022, bayitangiriye muri
Country Records ubwo Producer Element yari akibarizwamo.
Avuga ko
bagisoza gukora amajwi y’ayo batekereje gukora amashusho (Video), ariko bitewe
na gahunda Social Mula yari afite zo kujya hanze, bituma batabasha guhuza ngo
bakore amashusho y’iyi ndirimbo nk’uko byari bikwiye.
Yvanny avuga
ko yakomeje kuvugana na Social Mula kugeza ubwo yigiriye inama yo gukora
amashuso amusimbuje ariko kandi abikora mu buryo butarambira ureba indirimbo.
Yavuze ati “Iyi
ndirimbo twayikoze mbere y’uko Social agenda…Social yagiye agiye mu gitaramo,
twari twaramaze no gutangira ikorwa ry’amashusho y’ayo, agenda tutayikoze, mu
byo twaganiraga yari afite kugaruka, ariko agahanga umugabo kaba iyo agiye,
aragenda ntiyagaruka, ariko tukajya tuvugana.”
Akomeza ati “Narebye
ubundi buryo umuntu yakoresha, mbese ingingo ya 15, kugirango azagaragare mu
buryo adahari, ariko ku buryo umuntu wareba ‘Video’ atazarambirwa, ni kuriya
rero twabigenje. Ubwo yaragiye nyine agumayo, ariko ntakibazo, nawe indirimbo
arayishyigikiye, ni inshuti yanjye, ni umuntu w’umugabo, ni umubyeyi[S1] . Impamvu atagaragaraye muri ‘video’
ni uko atari ahari.”
Social Mula
afatwa nk’umwe mu bahanzi beza u Rwanda rufite ahanini biturutse ku ijwi rye n’imyandikire
ye. Yamamaye cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Ma Vie’, ‘Ku Ndunduro’, ‘Umuturanyi’
n’izindi zinyuranye.
Ni mu gihe Yvanny Mpano bahuriye mu ndirimbo yamamaye abicyesha indirimbo zirimo nka ‘Ndabigukundikira’, ‘Amateka’, ‘Nyuma yawe’ n’izindi nyinshi.
Yvanny Mpano
yahuje imbaraga na Social Mula bakorana indirimbo bise ‘C’est La Vie’
Social Mula
yaririmbye mu ndirimbo ‘C’est La Vie’ mbere y’uko yerekeza hanze y’u Rwanda
Yvanny Mpano
asobanura ko gukorana indirimbo na mugenzi biri mu murongo w’ubufatanye
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘C’EST LA VIE’ YA YVANNY MPANO NA SOCIAL MULA
TANGA IGITECYEREZO