RFL
Kigali

Mulix yinjije abantu muri Saint Valentin abinyujije mu ndirimbo "By my side" - VIDEO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:10/02/2024 8:04
0


Mugisha Felix winjiye mu muziki akoresha izina rya Mulix akaba murumuna w’umuhanzi TMC wahoze muri Dream Boyz, yasohoye indirimbo ‘By My Side', igaruka ku rukundo akunda umukunzi we ku buryo atazamusiga.



Mulix akinjira mu muziki yavuze ko uretse kuba yarakuze abona Dream Boyz yahozemo mukuru we TMC akarushaho kuwukunda cyane, aniyumvamo impano kandi akaba ashaka kuwukora by’umwuga

Mulix yagize ati “Umuziki nawukunze kuva kera ariko imbarutso ya mbere ni uko Dream Boyz bakoraga umuziki mbabona, biri mu bintu byampaye imbaraga nubwo nari nkiri muto. Ikindi numva ari impano ngomba kubyaza umusaruro.”

Mulix yavuze ko ikizamufasha kwigarurira abakunzi ba muzika Nyarwanda, agomba kwibanda cyane ku bwiza by’ibihangano.

Muri iyi ndirimbo nshya agaruka ku kuba umukunzi we yaramuhisemo mu bandi, umutima arawigarurira awugira uwe bityo ko na we byamugaye gutuza ndetse ko yamuhaye ubwami mu mutima we.

Mulix mu muziki we avuga ko aba yumva nta njyana n’imwe atakora ariko akaba yiyumva cyane muri Afrobeat. Ndetse kuri ubu ari gukorana cyane na Producer Prince Kiiz uri mu bagezweho mu batunganya indirimbo mu Rwanda.


Mulix murumuna wa TMC yashyize indirimbo hanze indirimbo ye ya kabiri.



Mulix yinjiye gukora umuziki umwaka ushije.

Reba amashusho y'indirimbo "By my side" ya Mulix

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND