RFL
Kigali

Kim Kardashian aravugwa mu rukundo na Odell Beckham Jr. arusha imyaka 12

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:9/02/2024 16:19
0


Nyuma yo gutandukana na Pete Davidson, umunyamideli Kim Kardashian akomeje kuvugwa mu rukundo n'umukinnyi wa Football y'abanyamerika witwa Odell Beckham Jr. arusha imyaka 12.



Kim Kardashian kabuhariwe mu mideli no mubushabitsi, wahoze ari umugore w'umuraperi Kanye West banafitanye abana bane (4), kuva batandukana yagiye ajya mu rukundo n'abasitari batandukanye barimo n'umunyarwenya Pete Davidson baherutse gutandukana.

Magingo aya inkuru zivuga ko Kim Kardashian ari mu rukundo na Odell Beckham Jr. zikomeje kuba nyinshi yaba ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru by'imyidagaduro nka TMZ, People Magazine hamwe na Daily Mail byose byamaze gukora inkuru zemeza ko aba bombi bamaze amezi 6 bakundana.

Kim Kardashian aravugwa mu rukundo na Odell Beckham Jr.

Aya makuru avuga ko Kim Kardashian na Odell Beckham Jr. ukina kuri nimero 3 mu ikipe ya Baltimore Ravens, bahoze ari inshuti za hafi gusa ngo ibyabo byaje kuvamo gukundana kuva muri Nzeri ya 2023. Ngo iby'urukundo rwabo bakomeje kubigira ibanga kuko Odell atakunda gushyira hanze ubuzima bwe bwite.

Daily Mail ivuga ko amakuru yizewe aturuka ku bantu bahafi ya Kim na Odell yemeza ko bakundana gusa bakaba barahisemo kubigira ibanga cyane ko uyu munyamideli yabibajijwe akanga kugira icyo abivugaho. 

Aba bombi baba baratangiye gukundana kuva muri Nzeri ya 2023

Mu kiganiro The Kardashians cyerekana ubuzima bw'umuryango wa Kim uvukamo ibyamamare kinyura kuri Hulu, yagarutse kubivugwa ko akundana na Odell maze agira ati: ''Sinzi impamvu abantu babitindaho kandi ari ibintu bisanzwe. Ntibyaba ari bibi dukundanye kuko tumaze igihe turi inshuti''. Kim Kardashian w'imyaka 43 arusha Odell Beckham imyaka 13 dore ko we afite imyaka 31 y'amavuko.

Kim Kardashian arusha imyaka 13 Odell Beckham Jr.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND