SPENN yazanye Poromosiyo idabagiza abakiriya bayo, aho abazizigama amafaranga guhera Tariki 24 Mutarama kugeza tariki 14 Gashyantare, nibayagumishaho igihe cy'amezi 12 kandi bakishyura fagitire byibuze 3 mu kwezi bazahabwa inyongera ya 12% y'ayo bizigamye mu bukangurambaga bwiswe ‘SuperSaver Campaign.
Ikigo cya SPENN kigiye
kumara imyaka itandatu kigeza ku banyarwanda serivisi z’imari bakoresheje
ikoranabuhanga, nko kohererezanya amafaranga bifashishije telefone za ‘smart
phone’, gusaba inguzanyo, kohereza amafaranga kuri konti za banki, kwishyura
amazi n’umuriro, kwishyura ibicuruzwa, kwizigamira, kwishyurira icyarimwe
abakozi ukoresha (umushahara) n’ibindi.
Iyi gahunda, igamije kuzamurira
ubushobozi abizigamira bakoresheje SPENN, aho abubahirije amabwiriza y'iyi Poromosiyo bazajya bahabwa inyongera ya 12% akajya
kuri konti zabo z’ubucuruzi bageneye ubwizigamire buri mwaka.
Hejuru yo kubitsa amafaranga kuri konti yawe ya SuperSaver no kuyifunga amezi 12, uyikoresha asabwa kuyikoresha mu bikorwa bigera kuri 36 mu mezi 12 yikurikiranya, harimo kwishyura fagitire cyangwa kugura amayinite n’ibindi.
Umuyobozi ushinzwe
iyamamazabikorwa muri SPENN mu Rwanda, Julius Karake ashimangira ko
iyi ntambwe igamije kwigisha abanyarwanda akamaro ko kuzigama, kuzamura
ubukungu bwabo, no kugera ku ntego zabo zijyanye no kwiteza imbere.
Uyu munsi, abakiriya ba
SPENN bashobora gukoresha konti zabo babitsa amafaranga banyuze muri porogaramu
ya NOKANDA, ku ishami iryo ari ryo ryose rya I&M ribegereye, Banki, cyangwa
babinyujije ku bakozi ba SPENN babegereye.
Kuva mu mwaka wa 2018,
Ikigo cy’imari giteye imbere cya SPENN cyatangiye gufatanya na I&M gufasha
abanyarwarwanda mu bikorwa bigamije iterambere binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga
bwa porogaramu igendanwa.
Kugeza ubu, SPENN
ifasha kubona konte zo kwizigamira ku buntu, inguzanyo yihuse y’iminsi 14, n’izindi
serivisi zifasha abakiriya bayo kugira uruhare mu bikorwa bigezweho bigamije
kuzamura ubukungu bwabo.
SPENN ni kimwe mu bigo bikorera mu nyubako ya Norrsken iherereye mu Mujyi wa Kigali ikoreramo ibigo bya ba rwiyemezamirimo, n’abandi bafite imishinga y’ikoranabuhanga.
SPENN igeze kure ubukangurambaga bugamije kuzamura umuco wo kwizigama mu banyarwanda
Urizigamira mu gihe cy'iyi poromosiyo azahabwa inyongera ya 12%
Serivisi za SPENN ni nziza kandi zirahendutse
TANGA IGITECYEREZO