Umuhanzi Safi Madiba yasohoye amashusho y'indirimbo "Valentina" mu rwego rwo gufasha abakundana kwizihiza Umunsi wa 'Saint- Valentin" wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare ku isi hose ufatwa nk’umunsi w’abakundana, uwo munsi ukaba uhurirana n’umunsi Kiliziya Gatolika izirikana ku buzima bwa Mutagatifu Valantini.
Ariko kuri
uwo munsi wa Saint Valentin (Valentine’s Day) hari ibintu byinshi bitandukanye
bikunze kuvugwa, ariko si ko byose ari byo, kandi si na ko abantu bose
babyumvikanaho.
Kuri uwo
munsi, abasore n’inkumi bakundana bahana impano zitandukanye ziganjemo impapuro
zanditseho imitoma, n’indabo z’amaroza atukura ubusanzwe avuga urukundo
rugurumana.
Aha bivugwa
ko buri mwaka, kuri Saint Valentin hoherezwa amakarita agera kuri miliyari imwe
n’igice, muri yo 83.6% akaba atangwa n’abagore bayaha abo bakunda.
Iyi ndirimbo
ya Safi Madiba yasohotse kuri uyu wa Kane tariki 8 Gashyantare 2024, nyuma
y'igihe cyari gishize ayiteguje abafana be n'abakunzi b'umuziki we.
Safi
ubarizwa muri Canada, yabwiye InyaRwanda, ko amaze umwaka n'igice akora kuri
iyi ndirimbo, kandi ko amashusho yayo yayafatiye muri Brazil na Canada.
Yavuze ko
yaguye imbago z'umuziki ari nayo mpamvu iyi ndirimbo yayikoreye mu bihugu
bibiri bituranye.
Ati 'Ni
indirimbo nakoze nitondeye kuko ntureba neza urasanga maze umwaka n'igice ndi
kuyikoraho. Rero kuyikora muri Brasil byari mu rwego rwo kwagura umuziki
wanjye."
Safi Madiba
avuga ko iyi ndirimbo yayikoze mu rwego rwo kwibutsa abantu gukundana urukundo
rwa nyarwo, bikarenga ibyo benshi bapfa.
Yavuze ko
Isi iri mu bihe bitoroshye muri iki gihe by'intambara za hato na hato, ari nayo
mpamvu asaba abantu kunga ubumwe.
Ati
"Abantu bunge ubumwe, bakundana urukundo rwa nyarwo, ndashaka ko
abakundana cyane cyane abitegura kwizihiza Saint-Valentin kugaragarizanya
urukundo muri iki gihe n'ikindi gihe."
Uwitirirwa
St Valentin ni Valentin w'i Roma, bivugwa ko ku ngoma y'umwami w'abami Claude
w'Umugome (Claude Le Cruel), Roma yari mu ntambara batakundaga, maze umwami
Claude afata umwanzuro ko nta musirikare uzongera gushaka. Gusa Valentin
yakomeje gusezeranya abakundanye rwihishwa harimo n'abasirikare.
Byaje
kumenyekana ibukuru ni uko Valentin arafungwa ndetse aza kunyongwa ku itariki
14/02. Uwo munsi yoherereje agapapuro k'urukundo umukobwa wari ufite Se
wacungaga gereza yari afungiyemo kanditseho ngo "biturutse kuri Valentin
wawe". Bivugwa ko uwo mukobwa yakundanaga na Valentin.
Kuva icyo
gihe itariki 14/02 Valentin yapfiriyeho yahise igirwa umunsi w'abakundana. Uyu
mugabo akaba afatwa nk'umurinzi w'abakundana (Le Patron des Amoureux).
Iyi ndirimbo
ayishyize hanze nyuma y’uko ku wa 30 Ukuboza 2023 yakoreye igitaramo gikomeye
muri Canada cyabereye ahitwa Library Square mu Mujyi wa Vancouver BC yamurikiyemo
Album ye ya mbere yise ‘Back to Life’.
Safi
aherutse kubwira InyaRwanda ko nyuma y’iki gitaramo, ari gutegura uruhererekane
rw’ibitaramo ashaka kuzakorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, i
Burayi, mu Rwanda n’ahandi.
Kuri we,
asanga igihe kigeze kugira ngo amenyekanishe iyi album binyuze muri ibi
bitaramo azakorera ahantu hatandukanye.
Album ye
yamuritse iriho indirimbo na "Got it" yakoranye na Meddy, 'Kinwe
kimwe', 'Good Morning', 'Nisamehe' yakoranye na Riderman, 'Sound', 'Remember
me', 'I wont lie to you', 'I love you', 'Kontwari', 'Hold me' na Niyo D, 'Igifungo',
'In a Million' na Harmonize, 'My Hero', 'Original', 'Muhe', 'Fine' na Rayvanny,
'Ntimunywa' na Dj Marnaud ndetse na 'Vutu' na Dj Miller.
Asobanura
iyi album nk’idasanzwe mu buzima bwe, kuko yayihaye umwanya kandi ikaba ari iya
mbere iranga urugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.
Safi anavuga
ko muri ibi bitaramo atekereza kuzaha umwanya abahanzi bakizamuka mu rwego rwo
kubatera ingabo mu bitugu.
Ati “Kugira
ngo ngere hano hari abamfashije, rero guha umwanya abahanzi batanga icyizere ni
byiza, ntekereza ko hari abo tuzakorana mu gihe kiri imbere.”
Safi Madiba
yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Valentina’
Safi yavuze
ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo gukangurira abakundana gukundana urukundo
ruhamye
Safi yavuze
ko muri uyu mwaka yihaye intego yo gushyira hanze zimwe mu ndirimbo amaze
iminsi ari gukoraho
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘VALENTINA’ YA SAFI MADIBA
TANGA IGITECYEREZO