Umukinnyi wa filime nyarwanda, Niyonshuti Yannick Morgan uzwi nka Killaman, yamaze gusezerana n’umugore we Umuhoza Shemsa imbere y’amategeko n’imbere y’Imana nyuma y’imyaka 8 babana nk’umugabo n’umugore.
Mu ibanga rikomeye
cyane, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 08 Gashyantare 2024, ni bwo hamenyekanye inkuru y’uko Niyonshuti Yannick wamamaye nka Killaman muri sinema nyarwanda ari gusezerana imbere y’Imana
n’umugore we Umuhoza Shemsa.
Mu masaha y’i Saa sita
z’amanywa ni bwo Killaman na Shemsa bari basesekaye ku murenge wa Nyarugenge mu
Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ahabereye umuhango wo gusezerana
imbere y’amategeko.
Aba bombi bateye iyi
ntambwe ikomeye nyuma y’uko bari bamaze imyaka umunani babana mu nzu nk’umugabo
n’umugore ndetse bakaba baranabyaranye abana babiri b’abahungu.
Bishop Gafaranga, umugabo wa Annette Murava, Dr Nsabi, Soloba, Mitsutsu na Nyambo bari mu byamamare bitandukanye byitabiriye ubukwe bwa Killaman na Shemsa.
Killaman yakunzwe muri filime zitandukanye zirimo My Heart, Afande, Big Mind, The Forest, n'izindi.
Byari umunezero kuri Killaman n'umugore we Shemsa ku munsi w'amateka mu buzima bwabo
Basezeraniye ku murenge wa Nyarugenge
Umuhoza Shemsa, umugore wa Killaman
Killaman yarahiriye kubana akaramata n'umugore we Shemsa
Umuhoza Shemsa yasezeranije Killaman kumubera umugore ubuziraherezo
Basanzwe babana ndetse bafitanye abana babiri b'abahungu
Dr Nsabi yitabiriye ubukwe bwa mugenzi we
Nyambo washinjijwe gusenya urugo rwa Killaman igihe kirekire nuko yaserutse
Mitsutsu nawe yabutashye
Killaman na Shemsa basezeranye imbere y'amategeko nyuma yo guhana isezerano imbere y'Imana
TANGA IGITECYEREZO