Umuhanzi Ngarambe François-Xavier wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Umwana ni Umutware” ndetse no mu bikorwa bitandukanye byo kwigisha urukundo yongeye kugaruka mu muziki ashyira hanze indirimbo ‘Ngukunda uko uri’ iri mu zigize Album yageneye abana yise “Bana Dukine.”
Ni Album
iriho indirimbo icumi yakoze kugira ngo abana b’Abanyarwanda bajye babona
indirimbo z’abo ziri mu Kinyarwanda kandi zikoze mu buryo bushimisha amaso
yabo.
Mu ndirimbo
ye ya mbere yise ‘Ngukunda uko uri’ yashyize hanze, agaragariza umwana urukundo
ruzira ikiguzi. Ni ukuvuga urukundo rw´ubuntu, rudashingiye ku byo umwana
afite, ashoboye, ku bitego yinjije, ku ntsinzi yagezeho.
Mu kiganiro
na InyaRwanda, Ngarambe agaruka kuri iyi ndirimbo yagize ati “Hari igihe
nshobora kuvuga nti "uriya mwana mukundira iki ngiki." Icyo kintu se akibuze,
namwanga? Yakigira atakigira, ni uwo gukundwa.”
“Hari
ababyeyi bazagarariza urukundo umwana wabo yabonye amanota meza, yagira amabi,
ntagaragarizwe urukundo.” Kuri we avuga ko ‘nta gihe, umwana atakagombye
gukundwa no kubigaragarizwa.”
Mutagatifu Don
Bosco we yavugaga ko "Birahagije ko uba muto kugira ngo ngukunde."
Yaranavugaga ati "Ntibihagije gukunda umuto, ahubwo ni ngombwa ko yumva ko
akunzwe."
Ngarambe
akomeza ati “Gukunda (umwana) ku buntu bizatuma yizera umurera, maze umurera
nawe amufashe gukura, kwiyungura, gutera intambwe agana imbere. Bizatuma umwana
na we yumva yifitemo icyizere, ko aho yaba ageze hose, uko yaba ameze kose,
ashobora gukura, no gutera imbere.
Muri rusange
ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo yasohoye bugenewe abita ku bana, baba
ababyeyi, baba abarimu n´abandi barezi, kugira ngo bakunde umwana ku buntu, nta
mibare.
Ubutumwa
bukubiye muri iyi ndirimbo, kandi, bugenewe umwana kugira ngo yumve ko ari uwo
gukundwa, ko akunzwe.
Uyu muhanzi
anavuga ko "Ngukunda uko uri" ikubiyemo amagambo aha umwana agaciro. Umwana, n´ubundi ni imbuto y´urukundo, kandi
urukundo ni rwo rwagakwiye kumurera, ni rwo yakagombye konka, ni rwo yakagombye
kubona, kumva, yarakwiye koga mu nyanja y´urukundo. Kugira ngo na we azashobore
gukunda.
Ati “Ntawe
utanga icyo adafite. Utarakunzwe
bimugora gukunda. Kandi urukundo ni rwo soko y´amahoro, y´ibyishimo, y´ubumwe.”
Imvano ya Album yageneye abana:
Imyaka 37
irashize ahimbye indirimbo ‘Umwana ni umutware’ yakiriwe neza kandi n’ubu
iracyakirwa neza n´abantu bo mu bisekuru bitandukanye.
Ngarambe
avuga ko iyo asubije inyuma amaso asanga guhimba iriya ndirimbo atari impanuka,
ahubwo yumvise ko ari umuhamagaro n’ubutumwa afite: Kubera ijwi abana.
Nyuma y’iriya
ndirimbo, hari izindi ndirimbo nyinshi yahimbye z’abana, zibavuganira cyangwa
zibyinirira.
Ibi byatumye
atekereza gukora indirimbo z'abana gusa akazita ‘Bana Dukine’ nk´uko
handikwa igitabo kivuga ku ngingo imwe.
Atekereza ko
iyi Album izifashishwa nk’imfanshanyigisho. Akomeza ati “Natekereje ko ari
ababyeyi, ari abarezi babone imfashanyigisho mu butumwa bwiza bafite, abana
nabo bagaragarizwe ko bitaweho, bakunzwe. Natekereje ko kuzihuriza hamwe
bizatuma ijwi ry´abana ryumvikana n´imbaraga.”
Akomeza ati “Ikindi
nko mu tubyiniriro, biba byiza ushyize hamwe indirimbo yakira umwana uvutse, n´imuhoza n´imusinziriza n'imukangura.”
“Umubyeyi
aba aboneye icyarimwe igaburo rihagije aha umwana. Niba we adafite amagambo
n'ijwi byo kuririmbira umwana ngo amuhoze cyangwa ngo amusinzirize, azifashisha
indirimbo ziri kuri album. Ashobora no kwiga izo ndirimbo akazigira ize. N'izivuganira
abana zizafasha kumenya no kwita ku byo akeneye, maze ntihagire icyo umwana
abura mu byo akeneye.”
Ngarambe
avuga ko iyi Album ayitezeho umusanzu mu gushyigikira ubukangurambaga ku
burenganzira bw’umwana.
Kandi
abashinzwe uburere n'uburezi by'abana bazibutswa inshingano zabo mu kurengera
umwana. Ati “Kuko kurengera umwana ni ukurengera ejo hazaza, ni ugutera mu
mwana imbuto nziza, uzakomeza kuhirisha urukundo n'ineza. Icyo wifuza ko cyazasarurwa ejo hazaza,
gitere none. Uburenganzira b'umwana buhinduka inshingano ze.” Izi ndirimbo
anazitezeho gufasha umwana gukura neza, yumva afite umutekano.
Ngarambe ati
“Hari igihe kubera kubura urukundo ni ibyo arya bitamunyura, mu ishuri
ntakurikire neza, kuko agahinda kaba kamwuzuye, ukugwingira kukabaho mu turere
tunyuranye tumugize. Nakundwa, akubahwa, akubahirizwa, byanze bikunze, azabaho
yishimye, nawe abe isoko y´ibyishimo ku bandi.”
Mu kiganiro na InyaRwanda, Kananura Didier, Umuyobozi Mukuru wa Kanan Connection ‘Label’ irebera inyungu za Ngarambe, yavuze ko iyi Album bayiteguye mu rwego rwo ‘gukangurira ababyeyi uburenganzira bw’abana, gutsura umuco wo gukina ndetse n’ubusabane bwigisha hagati y’abana n’ababyeyi’.
Umuhanzi Ngarambe François-Xavier yatangaje ko agiye gushyira hanze indirimbo 10 zigize Album ye yise ‘Bana Dukine’
Ngarambe
yavuze ko imyaka 37 ishize ahimbye indirimbo ‘Umwana ni umutware’ ariyo
yamuhaye imbaraga zo gukora Album yagenewe abana
Ngarambe yavuze ko indirimbo zigize Album ye zizaba imfashanyigisho ku babyeyi, abarezi n’abandi bafite mu nshingano guteza imbere abana
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘NGUKUNDA UKO URI’ YA NGARAMBE
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'UMWANA NI UMUTWARE' YA NGARAMBE
TANGA IGITECYEREZO