Nyuma y’uko hatangajwe ko hari amahirwe y’uko ibihembo bikomeye ku Isi bya Grammy Awards bishobora gutangirwa mu Rwanda mu 2025, Miss Mutesi Jolly yatangaje ko yiteguye kuyobora ibi birori.
Miss Mutesi Jolly
wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, yatangaje ko yifuza kuyobora ibirori byo
gutanga ibihembo bya Grammy Awards nibiramuka bitangiwe mu Rwanda umwaka utaha,
aboneraho no kubaza ababitegura icyo bisaba kuba umuntu runaka yabiyobora.
Mu butumwa yashyize ku
rubuga rwa X [Twitter], Miss Jolly udakunze kugaragara mu birori by’imyidagaduro
yagize ati: “Ntabwo nsanzwe ndi umunyabirori cyane ariko numvise ko u Rwanda
rufite amahirwe yo kwakira #Grammys 2025. Ntabwo nzi neza icyo bisaba ngo
umuntu ayobore cyangwa afatanye n’undi kuyobora iki kirori ariko ndi mu
myiteguro.”
Yakomeje avuga ko
naramuka ahawe aya mahirwe cyangwa akayabura azaba yiteguye kuko uko byagenda
kose natayobora ibi birori ateganya ko azatambuka ku itapi itukura izaba
yateganyijwe.
Jolly kandi, yongeyeho
ko yatangiye no gutekereza ku ikanzu azaserukana kuri uwo munsi nubwo mu by’ukuri
ibiganiro ku mpande zose bitaremeza niba koko u Rwanda aricyo gihugu kizakira
Grammy Awards mu 2025.
Ati“Nindamuka ntatumiwe
kandi,
nzakomeza mbikire ikanzu yanjye ikindi kirori. Insh Allah.”
Ubu butumwa bwe
bwazamuye amarangamutima ya benshi bashyigikiye ko ibi bihembo byatangirwa mu
Rwanda umwaka utaha, yabusoje avuga ko ubuzima bw’abakunzi b’imyambarire nawe
arimo, ari uguhora bategura imyambaro yo kwambara mu birori biri imbere.
Mutesi Jolly atangaje
ibi, mu gihe umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere
(RDB), Nelly Mukazayire yatangaje ko yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida
wa Recording Academy itegura Grammy Awards, Bwana Panos Panay bigamije gukomeza
urugendo rwo guteza imbere impano z’abari mu Inganda Ngandamuco mu rwego rwo
kurema akazi, hahangwa imirimo.
Nelly Mukazayire ari mu
bihumbi by’abantu bitabiriye itangwa ry’ibi bihembo mu muhango wabaye mu ijoro
ryo ku Cyumweru tariki 4 Gashyantare 2024, mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu mwaka, ibirori
by'itangwa ry'ibihembo bya Grammy Awards 2024 byabereye muri sitade ya Crypto
Arena mu mujyi wa Los Angeles biyobowe n'umunyarwenya Trevor Noah. Ibi bihembo
byatangwaga ku nshuro ya 66, byatanzwe mu byiciro 94 byihariwe n’ab’igitsina-gore.
Mu Ukwakira 2023,
urubuga ‘Africa Intelligence’ rwasohoye inkuru ivuga ko umugabane wa Afurika
ugiye kujya wakira ibirori bya Grammy Awards binyuze mu mushinga wa Recording
Awards uzatangira hagati ya 2025 na 2026.
Miss Mutesi Jolly yiteguye kuyobora Grammy Awards bivugwa ko ishobora kwakirwa n'u Rwanda mu 2025
Yatangaje ko ari gutegura ikanzu azambara muri ibi birori
Miss Jolly agaragaje icyifuzo cye nyuma y'uko hatangajwe ko ibiganiro birimbanije hagati ya RDB na Recording Academy itegura Grammy Awards
Hari icyizere ko ibihembo bya Grammy Awards bishobora gutangirwa mu Rwanda ibiganiro nibiramuka bigenze neza
TANGA IGITECYEREZO