Gwladys Watrin usanzwe ufite ubwenegihugu bw'u Bufaransa n'u Rwanda, yagizwe Umuyobozi wa Trace Academia na Trace Rwanda, atangaza ko yishimiye izi nshingano yahawe kandi yitegura gukorana n’abandi mu guteza imbere ubuhanzi bw’u Rwanda.
Itangazo
rigenewe abanyamakuru ryasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Gashyantare 2024,
risubiramo ko Trace Rwanda ari 'ishami ry'ikigo Trace Group', gisanzwe giifite
insakazamashusho (Televiziyo) za Trace zikorera mu bihugu bitandukanye cyane
cyane muri Afurika.
Bavuze ko
Trace Rwanda iri mu biganza bya Gwlady Watrin izaba ifite inshingano zo guteza
imbere urwego rw'ubuhanzi mu Rwanda.
Ni mu gihe Trace
Academia ari urubuga rwa Internet rwifashishwa mu kwigisha no guhugura
urubyiruko rwo muri Afurika, U Burayi, u Buhinde na Brazile ku kwihangira
imirimo n'ubundi bumenyi bw'ibanze.
Umuyobozi
Mukuru wa Trace Group', Olivier Laouche yahaye ikaze Gwladys, avuga ko hamwe
n'ubunararibonye yakoranye imirimo inyuranye bamwitezeho gufasha 'Trace kugera
ku ntego zayo zo gutanga ibyishimo no guteza imbere abaturage'.
Gwladys Watrin asanzwe ari Umuyobozi Ushinzwe Umubano w’Abashoramari
n’Iterambere ry’Ubucuruzi Ushinzwe Uburayi, Amafurika y’Amajyaguru mu kigo ‘Rwanda
Finance Limited’.
Iki kigo gishinzwe guteza imbere no kugaragaza u Rwanda nk’ahantu
heza h’ishoramari Mpuzamahanga ndetse n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka muri
Afurika.
Afite uburambe bw’imyaka irenga 15 muri serivisi z’imari
Mpuzamahanga cyane cyane mu bucuruzi n’iterambere ry’isoko, muri Banki, imari
rusange, ubwishingizi n’itumanaho.
Mbere yo gukora mu ikigo Rwanda Finance Limited, yakoze
imirimo inyuranye mu rwego rw’Amabanki y’ishoramari mu Bufaransa, aho yakoze
muri Banki ya CM-CIC, itsinda rikomeye rya serivisi z’imari mu gihugu cy’u
Bufaransa, aho yayoboye amashami menshi hirya no hino mu bucuruzi n’amabanki
y’ishoramari ku bigo bito n'ibiciriritse ndetse n’amatsinda atangira.
Gwladys afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya
Kaminuza ‘Master’s’ muri ‘Management’ yakuye muri SKEMA Business School yo mu
Bufaransa, anafite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri (Bachelor’s Degree)
yakuye muri Kaminuza ya NEOMA yo mu Bufaransa mu ishami ry’ubucuruzi.
Mu 2023, u Rwanda rwakiriye ku nshuro ya mbere itangwa ry’ibihembo
bya Trace Awards. Ibi bihembo bitegurwa na Televiziyo Mpuzamahanga yitwa Trace
Africa, izwiho guteza imbere umuziki w’abahanzi ku Isi, byumwihariko abo muri
Afurika.
Trace Global ifite insakazamashusho za Trace [Trace Africa,
Trace Urban...] ifite itsinda ry'abahanga mu muziki ryicara rigahitamo
indirimbo ikwiye gutambuka n'itabirikwiye.
Ibi bihembo ni mpuzamahanga, kandi bigamije guteza imbere
abanyamuziki bafite impano zinyuranye by'umwihariko abubakiye inganzo y'abo ku
muziki wa Afrobeat.
Ibi bihembo byatanzwe ku wa 21 Ukwakira 2023 muri BK Arena,
mu gitaramo gikomeye cyaririmbyemo abahanzi barimo nka Diamond Platnumz,
Davido, Rema, Bruce Melodie, n’abandi.
Gwladys Watrin yagizwe Umuyobozi wa Trace Academia na Trace
Rwanda, ishami rishya ry’Ikigo Trace Group
Gwladys Watrin yavuze ko yishimiye inshingano yahawe zo
kuyobora Trace Academia, kandi yiteguye gufatanya n’abandi kugaragaza impano z’abanyarwanda
TANGA IGITECYEREZO