Ikipe ya Marine FC yaraye inyagiwe na APR FC ibitego 5-2, gusa umukino ukaba wahinduwe "Kazi" n'umutoza Rwasamanzi Yves mu gice cya kabiri.
Ni
umukino w'umunsi wa 16 wa shampiyona utari warabereye igihe, kuko umunsi wawo APR
FC yari mu mikino ya Mapinduzi Cup muri Zanzibar. Uyu mukino watangiye ku Isaha
ya Saa 18:00 PM ubera kuri sitade ya Kigali Pele Stadium.
Abantu
bazi uko urwagwa gakondo ruboneka, bazi ko iyo umuntu ataze ibitoki bigashya,
habaho kubyenga, ubundi hakavamo umutobe wa Mberenge(Umwikamire). Uyu mutobe uba uryohereye
cyane kuko nta mazi aba arajyamo, ahubwo uba uvuye mu buryohe bw'ibitoki gusa.
Iyo
Umwenzi ashaka kongera ingano y'umutobe rero afata ibikatsi byavuyemo Mberege,
akamenamo amazi, twabifata ko gufungura, ubundi umutobe uvuyemo ukitwa
"Kazi".Ibi nibyo bisa nk'ibyabaye kuri uyu mugoroba wo ku wa Gatatu
ubwo igice cya kabiri cyatangiraga.
Marine
FC yari yasuye APR FC yafunguye amazamu ku munota wa mbere, ku gitego
cyatsinzwe na Vyamungu Raul. Marine FC yakomeje gukina ubona ko APR FC kubona
igitego biza kuyigora, ahubwo Marine FC yo ikaba ariko yarushagaho gusatira APR
FC, nko ku munota wa 15 yaje guhusha igitego ku mupira wazamukanwe na Usabimana
Olivier awukase imbere y'izamu Imana ikinga akaboko Ginola umupira awutera
hejuru.
Marine mu gice cya mbere yagoye APR FC ndese wabonaga ko itari buyive mu nzara
Iki
gihe abafana ba APR FC bari batangiye kwifanira Marine FC, ndetse ari nako
bavuga amagambo y'urucantege ku bakinnyi ndetse n'umutoza wa APR FC. Ku munota
wa 43 APR FC yabonye igitego cyari gitsinzwe na Alain Kwitonda Bacca, amakipe
ajya kuruhuka anganya igitego kimwe kuri kimwe.
Mu gice cya kabiri Imisimburize ya Rwasamanzi Yves yahinduye Mberenge, Kazi
Igice cya kabiri kigitangira, Rwasamanzi yahise akora impinduka, akuramo Byiringiro Gilbert wari wagoye APR FC cyane, ashyiramo Ishimwe Jean Rene.
Ntabwo
Rwasamanzi Yves yatuje, kuko ku munota wa 58 yaje gukuramo Vyamungu Raoul wari
watsinze igitego cya Marine FC ndetse ubona ko ariwe wari uteye inkeke ku
ruhande rwa APR FC, asimburwa na Kada Moussa. Kuri uwo munota kandi Rwasamanzi
yakuyemo Nzau Ginola ashyiramo Selemani Jean Lomane.
Marine FC yari yihagazeho ariko uko umukinnyi yavaga mu kibuga, ni nako nayo yavaga mu mukino
Uyu
Nzau Ginola niwe mukinnyi wari wazonze APR FC, ndetse Ishimwe Christian
kuzamuka byari byamunayiye uyu mukinnyi akiri mu kibuga. Ibi bivuze ko impande
zose za Marine FC Rwasamanzi yari amaze kuzimara mu kibuga, kandi arizo
zatangaga akazi kuri mukeba.
Nyuma
y'iminota 4 gusa Rwasamanzi akoze izi mpinduka , APR FC yahise ibona igitego
cya 2 cyatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco kuri kufura, ubwo byari ku munota wa
64. Ntabwo byarangiriye aho kuko ku munota wa 70, Rwasamanzi Yves yongeye akora
impinduka, Sibomana Sultan Bobo ava mu kibuga, asimburwa na Ndikumana Fabio
wari hasi cyane.
Mbibutse ko kugeza ubu Thierry Froger yari atarasimbuza na rimwe, ahubwo yarimo kugendera ku misimburize ya mukeba.
Ku
munota wa 74 Rwasamanzi Yves yasimbuje umukinnyi wa nyuma wa 5, akuramo
Kapiteni we Gikamba Ismael, asimburwa na Moussa Aboubakar. Nk'umuntu warebaga
ibyo Rwasamanzi Yves arimo, nyuma yo gusimbuza uyu mukinnyi, umutoza Rwasamanzi
yagiye ariyicarira umukino urinda urangira adahagurutse.
Marine FC yageze ku munota wa 75 mu bakinnyi 11 yabanjye mu kibuga isigaranyemo 6, ibintu bidakunze kubaho, kereka wenda ikipe yavunikishije
Nyuma
y'umunota umwe Gikamba avuye mu kibuga, APR FC yabonye igitego cyatsinzwe na
Shaiboub. Ku munota wa 84, Marine FC yabonye igitego cya 2 cyatsinzwe na
Ishimwe Jean Rene.
APR
FC yasimbuje bwa mbere ku munota wa 89, Shaiboub Ali ava mu kibuga hinjira
Bizimana Yannick. Ku munota wa 90+1 APR FC yatsinze igitego cya gatanu
cyatsinzwe na Omborenga Fitina, umukino urangira ari ibitego 5 bya APR FC kuri
2 bya Marine FC.
APR FC yakinnye igice cya kabiri cyoroshye cyane ndetse bitasabye umutoza gutekereza byinshi
Taiba wakinnye imikino ibanza muri Marine FC, aganira na Hirwa umwe muri bamyugariro beza Marine FC ifite, ariko akaba atakoreshejwe
Rwasamanzi Yves kuva ku munota wa 75 ntabwo yongeye guhagukura yicaye areba ikipe ashyizemo uko ikina
TANGA IGITECYEREZO