RFL
Kigali

Perezida Kagame yahishuye ko Abanya-Pologne bagaragaje ubushake bwo gushora imari mu Rwanda

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:7/02/2024 19:28
0


Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu nama yahuje abashoramari bo mu Rwanda nabo mu gihugu cya Pologne yavuze ko Abanya-Pologne bagaragaraje ubushake bwo gushora imari mu Rwanda.



Ibi Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda yabitangarije mu nama yabereye muri Kigali Convention Center kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Gashyantare 2024, yahuje abashoramari bo mu Rwanda nabo mu Gihugu cya Pologne.

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko hashize igihe abashoramari bo mu Gihugu cya  Pologne bagaragaje ubushake mu kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda ku bufatanye n’urwego rw’abikorera.

Perezida Kagame warikumwe na Mugenzi wa Pologne, yabwiye abitabiriye inama ko u Rwanda rworohereje abshaka gushora imari mu Rwanda.

Yagize ati: “Inzego nyinshi zihagarariwe uyu munsi, bigaragaza ko dufite byinshi byo gusangizanya. Mu Rwanda tumaze igihe dukora cyane kugira ngo dushyireho uburyo bwo korohereza abakora ubucuruzi, babashe gukura no guhanga.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ushinzwe Ishoramari rya Leta no kwegeranya Imari, Jeanine Munyeshuli, yagaragaje  ko mu Rwanda hari imishinga ine minini y'Abanya-Pologne ifite ishoramari rya Miliyoni zirenga 72 z'amadorari ya Amerika. 

Iyo imishinga yahaye akazi abanyarwanda barenga 330 mu nzego zirimo ubuzima, ikoranabuhanga, ingufu ndetse n'ubwubatsi.

Inama y’Ubucuruzi n’Ishoramari hagati y’u Rwanda na Pologne yitabiriwe n’abahagarariye ibigo byigenga 80 byo mu Rwanda n’ibigo 18 byo muri Pologne.

Uyu munsi wa Kabiri w'uruzinduko rwa Perezida wa  Pologne, Andrzej Duda, yaganiriye na Perezida Paul Kagame ku buryo bwo kwagura umubano hagati y'ibihugu byombi.

Nyuma y'ibyo ibiganiro byabereye mu muhezo habaye ibiganiro byahuje  n’abayobozi batandukanye mu bihugu  byombi byibanze ku bufatanye mu bucuruzi, ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije n'ubwubatsi.

Perezida Kagame na mugenzi we Duda bagiranye ibiganiro ku munsi wa Kabiri w'uruzinduko rwe mu Rwanda.

Biteganyijwe ko ku munsi wa Gatatu w'uruzinduko rwe Perezida wa Pologne Andrwzej na Madamu Agata Duda bazasura Ingoro ya Bikiramariya i Kibeho mu karere Nyaruguru ndetse banasure ishuri ryigisha abantu bafite ubumuga bwo kutabona mu Murenge wa Kibeho.

Abashoramari bahagarariye ibigo byigenga byo muri Pologne bagiranye inama na bagenzi babo bo mu Rwanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko Abanya-Pologne bagaragaraje ubushake bwo gushora imari mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND