Kigali

Kuki abahanzi bo muri Ghana bari kwishimira ko nta munya-Nigeria watwaye Grammy Award?

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:8/02/2024 8:27
0


Abahanzi bo mu gihugu cya Ghana bari kubyinira ku rukoma ko nta muhanzi wo muri Nigeria wigeze atwara igihembo na kimwe mu byatanzwe bya Grammy Awards ku nshuro ya 66.



Mu myaka yashize, abahanzi bo muri Nigeria n'abo muri Ghana wasangaga bahora barebana ay'ingwe, bapingana aho buri umwe yahoraga avuga ko arenze mugenzi we. 

Ibi byatangiye cyera cyane kugeza naho abahanzi bo muri Nigeria bigeze kubwira abo muri Ghana ko 'badashobora kuzuza inzu ziberamo ibitaramo batabitabaje'. Ibi byari ukuri kubera ko buri muhanzi wo muri Ghana iyo yajyaga gutegura igitaramo cyo kumurika Album ye, yifashishaga uwo muri Nigeria.

Abahanzi bo muri Ghana bakoranaga indirimbo n'abo muri Nigeria kugira ngo babashe kwibona ku isoko ry'umuziki wo muri Afurika. Ibi byose ariko gitera yabyo nta yindi, ni uko injyana yo muri Ghana bise 'Highlife' batabashije kuyisigasira ngo bashore amafaranga mu kubaka uruganda rwa muzika.

Ni mu gihe muri Nigeria bashoye akayabo k'amafaranga menshi mu kubaka uruganda rwabo rwa Muzika binyuze mu njyana yabo ya 'Afrobeats', birangira Ghana yisanze inyuma nk'ikote, kugira ngo bavugwe mu muziki wa Afurika, bakabanza kwifashisha abo muri Nigeria.

Kugeza na n'ubu abahanzi bo muri Ghana ntabwo bariyumvisha ukuntu Nigeria yabakubise inshuro ikabasiga inyuma, kuri ubu bakaba bakomeje kwamamara amahanga yose ndetse akaba ari nabo bahagarariye Afurika mu bijyanye na muzika binyuze mu njyana yabo ya Afrobeats, nyamara muri abo bahanzi bo muri Nigeria bakomeje kwamamara ku isi yose, harimo n'abafashijwe n'abahanzi baturuka muri Ghana.

Higeze kubaho intambara ikomeye y'amagambo hagati y'abahanzi bo muri Nigeria na Ghana. Icyo gihe Shatta Wale uturuka muri Ghana byarangiye yibukije Burna Boy ko ibyo yigira byose  adakwiriye kumumenyera na gato kuko ari we wamugize uwo ariwe. 

Shatta Wale yabwiye Burna Boy ko ariwe wamufashije mu itangira ry'umuziki we, ibintu bitaracamo ataramenya aho ava n'aho ajya, akamutunga, akamwereka uko amafaranga akorerwa, muri make akamufasha buri kimwe cyose yabaga atabasha kwikorana.

Abahanzi bo muri Ghana usanga bahora bashinja kandi bananenga abaturage babo ku bwo gukunda imiziki yo muri Nigeria kurenza iy'abahanzi babo. Ibi bikomeza kuzamura umujinya w'abahanzi bo muri Ghana bakarakarira abo muri Nigeria kuko bavuga ko bibaca intege ndetse bikanabereka ko baba bari kugosorera mu rucaca.

Kuba abahanzi bo muri Nigeria bakomeje kwamamara Isi yose bagasiga abo muri Ghana nyamara baratangiriye muzika igihe kimwe, nabyo bikomeza kubarya mu mutwe cyane.

Kuva umunsi abahanzi bahatanye mu bihembo bya Grammy ku nshuro ya 66 bajyaga hanze mu mpera za 2023, muri Ghana bashidutse nta muhanzi waho n'umwe ubashije guhatana muri ibi bihembo kandi nyamara bamwe muri bo bari baratanze indirimbo zabo kugira ngo zizatoranywe zibashe guhatana muri ibi bihembo.

Bagiye kubona babona ahubwo hagiyemo abahanzi benshi bo muri Nigeria ndetse bamwe banahatanye mu byiciro birenze bibiri nyamara muri Ghana harimo ababuze na kimwe. 

Ikirenzeho, ukuntu aba bahanzi bo muri Nigeria bahabwaga amahirwe yo kwegukana ibi bihembo bikomeye ku isi, ni byo byakomezaga kurya mu mutwe abo muri Ghana.

Uretse umuhanzikazi Tyla ukomoka mu gihugu cya Afurika y'Epfo wabashije guca agahigo ko kwegukana bwa mbere igihembo cya Grammy mu mateka ya Afurika, abahanzi bo muri Ghana bumvaga ko nihagira uwo muri Nigeria ugitwara bwa mbere muri Afurika noneho bazaba baciye impaka ko nta hantu bagihuriye.


Tyla niwe muhanzi wa mbere utwaye Grammy muri Afurika

Ku munsi witangwa ry'ibi bihembo, benshi muri Ghana baraye badasinziriye kugira ngo barebe uko noneho Nigeria igiye kubakubita inshuro bazana Grammy muri Afurika.

Itangwa ry'ibi bihembo ryarangiye nta muhanzi n'umwe wo muri Nigeria uhamagawe ku rubyiniriro, birangira batashye imbokoboko kabone nubwo bamwe muri bo bari baranateguye imbwirwaruhame yo kuvugira imbere y'abantu nyuma yo gutwara Grammy.

Ibi bihembo byasize muri Nigeria bitotomba cyane bavuga ko bibwe, bamwe bagashinja Recording Academy itegura ibi bihembo gukoresha abahanzi bo muri Nigeria nko mu buryo bwo kwimenyekanisha nyamara bikarangira babibye ntibanabahe ibihembo kandi ibimenyetso byaragaragaga ko bigomba kuba ibyabo. 

Muri Ghana si uko byari bimeze kuko babyiniraga ku rukoma. Umuhanzi Shatta Wale uvuga ko yanafashije Burna Boy mu muziki we ariko akaba atarigeze agira na rimwe amahirwe yo kujya muri Grammy Awards, avuga ko ibintu byo kwishyiramo ko uba ugomba gutwara igihembo biba bidakwiye, ahubwo uba ugomba no guteganya ko uri butungurwe, uri butenguhwe n'ibyo wizeraga ikindi kandi byongeyeho ko ushobora no gutsindwa rugeretse.

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwa Facebook yagize ati: "Niba ushaka kwiga gutwara ibihembo muri uru ruganda rwa Muzika, ugomba no guhora witeguye guhura n'ibihe by'akababaro kubera ko hari igihe uzajya urira amarira bikurenge".

Shatta Wale avuze ibi mu gihe mbere yitangwa ry'ibi bihembo abantu bose bahaga amahirwe abahanzi bo muri Nigeria angana na 80% yo kwegukana ibi bihembo, nyamara biza kurangira batashye amara masa.


Shatta Wale avuga ko abahanzi bagomba kwikuramo icyizere cyo guhora batwara ibihembo kuko byakurwaza umutima


Nubwo Burna Boy yatahiye aho ariko ntibyamubijije gushimisha abitabiriye itangwa ry'ibi bihembo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND